- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Kugeza ubu amwe mu mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni ay’umuhanzikazi Jennifer Lopez wagaragaye yambaye ikanzu yegereye umubiri we cyane kandi yaka, ari gusomana n’umubyinnyi we w’umuhungu, nyuma agasomana n’umukobwa. Ibi byahise biba kimwe mu byo abantu bagarutseho cyane mu byaranze iri joro ryatangiwemo ibihembo bya American Music Awards biri mu bikomeye ku Isi mu ruganda rwa muzika. Mu ndirimbo 23 yaririmbye mu minota 6 gusa, harimo izakunzwe cyane ku Isi nka “Dance Again” yasohotse mu 2012, “Birds of a Feather” ya Billie Eilish, “Not Like Us” ya Kendrick Lamar, “Guess” ya Charli XCX na Billie Eilish, “Beautiful Things”…
Mu ruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron i Hanoi muri Vietnam, haje kubaho akabazo katunguranye ubwo we n’umugore we Brigitte Macron bamanukaga mu ndege. Videwo n’andi mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Brigitte asa n’ukubita mu maso Perezida Macron, ibintu byateje impaka n’inkuru nyinshi ku mbuga ankoranyambaga. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa byahise bisobanura ko icyo gikorwa cyari igikorwa cy’urukundo hagati y’abashakanye, atari uguhangana cyangwa intonganya. Bavuze ko ari “umwanya w’akanyamuneza n’ubusabane” hagati yabo, kandi ko nta kibazo cyihariye cyari gihari. Nubwo hari abashidikanyaga ku kuri kwa videwo, ibitangazamakuru by’Abafaransa byemeje ko ari videwo y’ukuri, ariko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakomeje gusobanura ko…
Amakuru CHUK yashyize hanze avuga ko iki gikorwa cy’ubuvuzi cyabaye ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025. Iti “Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi bakuye igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18.” Amakuru dukesha CHUK avuga ko iki gice uyu mwana “yari akimaranye ukwezi, ndetse nyina avuga ko yari yarabwiwe ko agomba kubagwa kugira ngo gikurwemo.”
NYANZA: Mu Mudugudu wa Karambo B, Akagari ka Gishike, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, habonetse imbunda mu murima w’umukecuru w’imyaka 70. Amakuru yamenyekanye nuko iyo mbunda yagaragaye ubwo umugabo yarimo ahinga muri uwo murima umaze igihe kinini udahingwa. Abaturage bavuga ko iyo mbunda ishaje yari izingiye mu mashashi no mu mufuka, muri uwo murima umaze igihe udahingwa kubera amakimbirane hagati y’abawuguze. Bavuga ko nyir’uy’umurima wa mbere yimutse ajya gutura mu murenge wa Mukingo i Nyanza. Aba baturage basobanura ko mu 1994 muri aka gace hanyuze abasirikare ba Habyarimana bahunga, bikekwa ko ari bo bayitabye aho. Abahingaga kandi bayikuyemo…
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena, waranzwe n’imvururu y’amanota, aho amakipe yombi yasatiranaga nta gucika intege. Wari umukino urimo urusaku rw’amanota menshi cyane, aho warangiye Al Ahli Tripoli itsinze APR BBC ku manota 106 kuri 102, bikaba byanatumye Tripoli igira imikino 5 yatsinze nta n’umwe itsinzwe. Muri uwo mukino, hatewe amanota 28 ya “three-points” (amanota atatu), ibintu byarushijeho gutuma uba umwe mu mikino yagaragayemo ubusatirizi bukomeye muri iri rushanwa. Mohamed Sadi wa Al Ahli yatsinze inshuro 5 kuri 6 mu gutera amanota atatu, naho Jaylen Adams atsinda 4 kuri 5. Ku ruhande rwa…
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona. Imikino yari ihanzwe amaso, ni ibiri irimo amakipe ahanganiye igikombe cya shampiyona, byarangiye cyegukanywe na APR FC. Ikipe y’Ingabo yabigizeho nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Djibril Quattara ku munota wa 39. Undi mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye Rayon Sports inganyije 0-0 na Vision FC. Ibi byatumye Gikundiro ihita irushwa amanota ane na APR FC, ihita itakaza igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino. Ni igikombe cya 23 cya shampiyona ikipe y’Ingabo yegukanye. Undi mukino wabaye, warangiye Bugesera…
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangiye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri yo kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Madamu jeannette kagame yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa. Yashimye urugendo rw’imyaka 20 rwa gahunda y’Inkubito z’icyeza, yerekana ko yatanze umusaruro mu buryo bwo kubakira abana b’abakobwa ubushobozi no guteza imbere uburezi bwabo. Yabasabye ko ubumenyi bahawe babukoresha neza bakabubyaza umusaruro uko bikwiye ariko yemeza ko bakeneye guherekezwa…
Uwahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila, yabivuze nyuma y’umunsi umwe abasenateri bamwambuye ubudahangarwa. yavuze ko agie kurwanirira igihugu cye niyo yakibera igitambo cyanyuma aricyo gupfa. Joseph kabila yavuze ko nyuma yo gushyira igihugu mumaboko yundimuyobozi yicecekeye ariko nubundi yaba we ndetse nabo babaga bari kumwe bakorerwaga ibikkorwa bibatoteza avugako nubwo yaramaze iminsi acecestse ngo yiyemeje kuvuga kubiri kuba kugihugu cye kuko ngo igihe amaze acecetse aruko yashakaga umuti kandi umuti akaba ari igihe ngo kuko igihe numuti ukomeye kandi usharira kubinyoma nuburibwe abaturage ba congo bari gucamo. yavuze ko ibibyose agiye kuvuga ndetse no gukora…
Uyu muhanzikazi yasezeranye imbere y’amategeko ku wa 15 Mutarama 2025, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Icyo gihe ntiyigeze atangaza byinshi ku bijyanye n’ubukwe, ariko ku wa 4 Gicurasi 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 5 Nyakanga 2025. Nubwo atatangaje aho buzabera, amakuru yizewe yamenyekanye ni uko ubu bukwe buzabera mu Intare Conference Arena i Rusororo, aho abatumiwe batangiye guhabwa ubutumire (invitation) buriho izina ryabo, ari naryo bazerekana binjira. Ni ahantu hafite amateka akomeye y’ubukwe bw’abanyacyubahiro n’ibyamamare, kuko ari ho habereye ubukwe bwa Miss Rwanda 2020,…
Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri GS Rurembo, riherereye mu Murenge wa Karambi. Umuyobozi w’iri shuri Nsengimana Aimable, yabwiye bagenzi bacu bo ku Imvaho Nshya ko batunguwe no kubona uwo mukobwa azana uruhinja. Ati “Abarimu bampamagaye bibaza ibibaye bibayobeye, bambwira ko umukobwa yaje akarunguruka muri sale y’abarimu, agahita yigendera ari ubwa mbere bari bamubonye anacigatiye uruhinja mu ntoki, ntibabyitaho, bagira ngo ni uje gushaka umuyobozi.’’ Yongeraho ko uwo mukobwa yamusanze mu ishuri, amuha uruhinja maze ahita yiruka arabura. Ati “Sinzi niba umukobwa yari yaje yabiteguye, yahise abura kuko yinjiye mu ishuri…
