- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Izi bisi zizanwa na Sosiyete ya BasiGo zatangiye gukorera ingendo mu Burasirazuba ku wa 4 Kamena 2025, aho zavuye mu Karere ka Kayonza zerekeza mu Mujyi wa Kigali ariko zikazajya zinerekeza no mu bindi bice. Umukozi wa BasiGo ushinzwe ibikorwa, Mbanda Adrien, yavuze ko izi bisi zifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije kuko zikoresha amashanyarazi 100%. Yavuze ko kandi zinafite imyanya myinshi ku buryo abaturage bicara bisanzuye. Ati ‘‘Kuzikoresha bizagabanya imyotsi ihumanya ikirere kandi muzazibona zikora mu mihanda ya hano. Ikindi buri kwezi hari akantu karimo dukoresha ku buryo tumenya iyo ziba zikoresha mazutu uburyo ziba ziri guhumanya ikirere. Ibyo…
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena, Kiari Kendrell Cephus wamamaye nka Offset yahise akura konti ze kuri X (Twitter) n’izindi mbuga, nyuma yo kurakazwa no kubona Stefon Diggs uri gukundana na Cardi B afite imisatsi isa n’iy’umuhungu we, Wave. Mu butumwa bwanditse kuri X, Offset yagize ati “Nimubyite ibisazi, ariko hari igihe umuntu uzapfa azira gukinira ku mwana wanjye, ntimuzandenganye.” Iri jambo ryafashwe nko gukanga no kuburira Diggs ko adakwiye kwegera cyangwa kuvanga abana be n’iby’urukundo rwe na Cardi B. Yakurikijeho irindi jambo rigira riti “Nta cyo bimbwiye uko mbyitwaramo, ariko gukinira ku mwana wanjye ntibizagira…
Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ye na Run Up kubera indirimbo bari bakoranye ariko igasohoka atayumvikanamo, Chriss Eazy, yabishyizeho umucyo ahamya ko bo nk’abahanzi nta kibazo bafitanye ahubwo abareberera inyungu zabo ari bo bananiwe kumvikana. Bijya gutangira RunUp yari yemeranyije na Chriss Eazy ko bagomba gukorana indirimbo yitwa ‘Tsunami’ icyakora mu gihe biteguraga ifatwa ry’amashusho yayo haza kuvuka ubwumvikane buke mu bareberera inyungu zabo. Ubu bwumvikane buke bwari bushingiye ku kuba abareberera inyungu za Chriss Eazy barasabaga ko indirimbo ishyirwa ku mbuga zicuruza imiziki zabo hanyuma bakagabana ibyavuyemo, ndetse n’ijanisha bagombaga kugabaniraho. Nyuma yo kutumvikana kuri iyi ngingo, abareberera…
Prosper Nkomezi yifashishije urubuga rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto aherutse gufatirwa mu birori by’isabukuru ya Israel Mbonyi arangije agira ati “Bwana Israel Mbonyi ubona igihe kitageze.” Israel Mbonyi na we yahise ajya ahatangirwa ubutumwa, abwira Prosper Nkomezi ko igihe kigeze, ati “Igihe ni iki.” Ku rundi ruhande nubwo bateruye, BVN ifite amakuru ko aba bahanzi bafitanye imishinga itandukanye irimo n’indirimbo bagomba gukora, icyakora nta makuru menshi arayitangazwaho. Ku wa 12 Gicurasi 2025, Prosper Nkomezi yakoze igitaramo yamurikiyemo album ze ebyiri nka ‘Nyigisha’ na ‘Nkingurira’. Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali yagikoze nyuma y’imyaka itanu, cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk’iki…
Uwahoze ari kapiteni wa Rayon Sports mu 2023, Rwatubyaye Abdoul, yavuze ko abafana b’iyi kipe batanyurwa kabone n’ubwo wabaha ibyishimo bingana gute. Mu gihe umwaka w’imikino 2024-25 warangiye mu Rwanda mu mupira w’amaguru, abakinnyi batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo ku ngingo zimwe na zimwe zishingiye ku mupira w’amaguru. Aha harimo abanenga n’abashima. Abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Rwatubyaye Abdoul wabaye kapiteni wa Rayon Sports mu 2023, yavuze ko abakunzi b’iyi kipe batanyurwa n’iyo abakinnyi baba batwaye ibikombe byose. Ibi yabitangaje ku wa 3 Kamena 2025. Yagize ati “Ubushize Rayon Sports yegukanye ibikombe bibiri byikurikiranya, twari duhari. Twari ku rwego rwiza…
Nyuma yo kugaragaza ko yakoze ubukwe na Zuchu ndetse uyu muhanzikazi nawe akabyemeza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yanditse ko ari umugore, Diamond yemeje ko yakoze ubukwe kandi ubu afite byinshi byo gukora. Ni amagambo yavugiye mu gitaramo yaraye akoze cya Mwenge Eve celebration muri Ilala aho yagezemo hagati avuga ko ubu ari umugabo w’undi muntu ndetse ko ubu asigaye afite inshingano nyinshi zo kwitaho. Hagati mu gitaramo, Diamond Platnumz yateruye ati “Mureke mbabwire iki kintu, uyu munsi numvaga ntameze neza numvaga meze nk’urwaye. Murabizi, iyo warongoye hari ibintu bikubaho. Ndi umugabo wubatse kandi mwese mubimenye. Hari inshingano zidasanzwe…
Iki ni kimwe mu bikorwa kigize uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye muri Algeria, aho yatumiwe na mugenzi we w’icyo Gihugu, Abdelmadjid Tebboune. Usibye ibi kandi Perezida Kagame azanasura Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ndetse yakirwe mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu Maqam Echahid, ni urwibutso rufite agaciro gakomeye ruherereye ku musozi wa El Madania, hejuru mu Mujyi wa Algiers, umurwa mukuru wa Algeria. Rwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro intwari zaguye mu rugamba rwo kwigobotora ubukoloni bw’Abafaransa hagati ya 1954 na 1962, hagamijwe gusigasira amateka n’ubutwari bw’abaharaniye ubwigenge. Urwibutso rwa Maqam…
Christian Bosembe yatangaje ko ibinyamakuru byo muri RDC bitemerewe gutangaza inkuru kuri Kabila na PPRD Perezida w’urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kugenzura imikorere y’ibinyamakuru n’imiyoboro y’itumanaho (CSAC), Christian Bosembe, yabujije ibinyamakuru gutangaza inkuru za Joseph Kabila n’ishyaka rye, PPRD. Bosembe yatangaje iki cyemezo ku wa 2 Kamena 2025, mu gihe Kabila akomeje ibiganiro n’abo mu byiciro bitandukanye mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bwa RDC. Yagize ati “Guhera uyu munsi, abanyamakuru n’ibinyamakuru bibujijwe gutangaza inkuru z’abayobozi ba PPRD, kubavugaho cyangwa kubaha urubuga. Gutangaza amagambo n’ibikorwa bya Joseph Kabila na byo birabujijwe.” Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka,…
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze, rigaragaza ko impande zombi zifashe icyemezo cyo gukomeza inzira zitandukanye z’ubuhanzi. Mu itangazo ryasohowe, rigira riti: “1:55 AM Ltd na recording artist Kenny Sol batangaje ko guhera tariki ya 02 Kamena 2025, bumvikanye mu bwumvikane n’amahoro ko bagiye gukomeza inzira zitandukanye z’ubuhanzi.” Bakomeje bavuga ko nk’igisobanuro cy’urugendo rukomeye bagiranye mu guhanga umuziki, bahisemo gusohora indirimbo yabo ya nyuma bahuriyeho bise “DEJAVU”, yatangiye kuboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki guhera uyu munsi. Uyu mwanzuro utumye Kenny Sol aba umuhanzi wa mbere usezeye mu buryo bwemewe muri…
Umusore wo mu Karere ka Rutsiro wacukuraga amabuye y’agaciro, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12, amusanze mu ishyamba aho yari ari gutashya inkwi zo gucana, akabanza kumushukisha ikigage kikamusinziriza, ubundi akabona kumufata ku ngufu. Ibi byabereye mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Ruronde mu Mudugudu wa Nyamibombwe, aho icyaha akekwaho yagikoze kuri iyi tariki ya 1 Kamena, ariko atabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Kamena 2025. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules mu kiganiro na bvn yahamije aya makuru. Ati “Abana bari bagiye gutashya inkwi zo gucana ari babiri hafi y’ahacukurwa amabuye…
