
Iki ni kimwe mu bikorwa kigize uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye muri Algeria, aho yatumiwe na mugenzi we w’icyo Gihugu, Abdelmadjid Tebboune. Usibye ibi kandi Perezida Kagame azanasura Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ndetse yakirwe mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu
Maqam Echahid, ni urwibutso rufite agaciro gakomeye ruherereye ku musozi wa El Madania, hejuru mu Mujyi wa Algiers, umurwa mukuru wa Algeria. Rwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro intwari zaguye mu rugamba rwo kwigobotora ubukoloni bw’Abafaransa hagati ya 1954 na 1962, hagamijwe gusigasira amateka n’ubutwari bw’abaharaniye ubwigenge.

Urwibutso rwa Maqam Echahid rufite ishusho idasanzwe y’ibyuma bitatu binini biri mu ishusho y’amababa, byegamiye ku musingi umwe, bigaragaza ubumwe, ubutwari n’ubwitange byaranze ingabo za Algeria. Rwafunguwe ku mugaragaro ku itariki ya 5 Nyakanga 1982, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 Algeria ibonye ubwigenge. Mu gice cy’imbere cy’uru rwibutso harimo inzu ndangamateka izwi nka Musée du Moudjahid, irimo amafoto, inyandiko n’ibikoresho bya gisirikare byagiye bikoreshwa mu rugamba rwo kwibohora.
Uretse kuba ari ikimenyetso gikomeye cy’amateka y’igihugu, Maqam Echahid ni n’ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose. Abahasura bahakura isomo ry’ubutwari, bagasobanukirwa n’uruhare abenegihugu bagize mu kubohora igihugu cyabo. Ni urwibutso rutuma Algeria igaragarira amahanga nk’igihugu cyashoboye guhangana n’amateka akomeye kikiyubaka mu cyerekezo gishya.
U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.
Ibihugu byombi binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri baruvamo bajya kwiga muri iki gihugu cy’Abarabu.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano arimo ay’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire. Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.


