
Mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’imodoka itwara imizigo yagonze inzu z’ubucuruzi, igahitana abantu bane, abandi batanu bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu.

Yakozwe n’imodoka itwara imizigo ifite nimero ya plaque UBN 757 D.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.
Yagize ati “Nibyo koko impanuka yabaye itewe no kutaringanirza umuvuduko, batanu bakomeretse umwe niwe wajyanwe mu bitaro bya Kaminuza (CHUK), abandi bane bapfuye.”
Rwibasira yavuze ko ubuyobozi bukomeje kuba hafi y’imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka, ndetse n’abacuruzi bangirijwe ibikorwa by’ubucuruzi.
Yasabye kandi abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo, kugira ngo bamenye ko bimeze neza mbere yo kubikoresha, bityo bagabanye ibyago by’impanuka zo mu muhanda.
Imibiri y’abantu bane bitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi.


