Author: Bvn Rwanda News

Ubundi abantu benshi ntago bajya bemera ko harikintu cyangwa ubushobozi bukomeye umuntu w’umwirabura yashobora gusa siko biri kuko abantu benshi bavumbuye ibintu bikomeye ni abanyafurika. tugiye kurebera hamwe abanyafurika 10  bakoze ibintu bikomeye ndetse nibyo bakoze 1. Jesse eugene russel uyu niwe wakoze uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi bukabasha kugaragara. Mu 1990, Russell, hamwe na ba injeniyeri ba AT&T Bell Labs, Farhad Barzegar na Can A. Eryaman, batanze ipatanti ya terefone igendanwa ifasha ihererekanyamakuru. Patent yabo yavuzwe nyuma yimyaka myinshi na Nokia na Motorola mugihe barimo bakora terefone zigendanwa 2G. 2. Garret morgan uyu niwe wavumbuye uburyo bwo gukoresha amatara…

Read More

Kuri ubu, uyu muhanzi ari kubarizwa mu Bufaransa, nyuma yo gutaramira i Stockholm muri Suède, aho yakoreye igitaramo ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ari kumwe n’umuhanzi Drama T. Aba bahanzi batumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Sosiyete East West Vibes yashinzwe n’Umunyarwanda Dj Moze usanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki no gutegura ibitaramo. Nyuma y’ibitaramo byo muri Suède no mu Bufaransa, Davis D afite ibindi bitaramo mu bindi bihugu birimo Norway na Turkiya, byose bigamije kumugeza ku rwego mpuzamahanga no gushimangira umubano n’abafana baba mu mahanga. Ati: “Ibi bitaramo ni amahirwe akomeye ku muziki wanjye, binamfasha kubona abafana…

Read More

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gucurasi 2025, I Munich mu Budage kuri Stade ya Allianz Arena haberaga umukino wa nyuma w’Igikombe cya UEFA Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’i Burayi. Ni umukino wahuje ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Inter Milan yo mu Butaliyani. Aya makipe yari yageze ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko PSG isezereye Arsenal yo mu Bwongereza naho Inter Milan igasezerera FC Barcelona yo muri Espagne. Muri uyu mukino wa nyuma, PSG yanyagiye Inter Milan ibitego 5-0. Ni ibitego byatsinzwe na Désiré Doué watsinze bibiri, Khvicha Kvaratskhelia, Senny Mayulu…

Read More

Abakobwa benshi baracyahura n’imbogamizi mu kubona impapuro z’isuku zizwi nka ‘Cotex’, kubera igiciro cyazo kikirihejuru, ibituma bamwe biga nabiIgiciro kikiri hejuru cya ‘Cotex’ kibangamira abakobwa bari mu mihango, abandi bagahura n’ipfunwe ndetse n’ihezwa mu gihe bari mu mihango. Mu Rwanda habarurwa ko nibura abagore n’abakobwa bari hagati ya miliyoni eshatu n’enye bajya mu mihango buri kwezi. Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko iyo isuku yo mu gihe cy’imihango ititaweho uko bikwiye bishobora gutera izindi ndwara zitewe n’ibikoresho byakoreshejwe ndetse bikanatera ipfunwe abagore n’abakobwa bamwe bagasiba ishuri n’izindi gahunda zabo. Umurerwa Kayigamba Iris wo mu Karere ka Bugesera avuga ko nubwo akato…

Read More

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston, yagaragaje ko magendu n’ubujura ari byo biyoboye urutonde rw’ibyaha 10 bikorwa cyane muri aka karere, asaba abaturage gusubira ku muco wo gutangira amakuru ku gihe. abikomojeho mu kiganiro ku ishusho y’umutekano mu Karere ka Rusizi yatangiye mu nama mpuzabikorwa yabaye ku wa 30 Gicurasi 2025. SSP Karagire yavuze ko kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Gicurasi 2025 mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibyaha 571, hafatwa abantu 637. Mu byaha 10 byagaragaye ku bwinshi muri aka karere mu mezi atanu ya mbere ya 2025 harimo magendu aho hatanzwe ibirego…

Read More

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwataye muri yombi umugabo ukomoka muri Mexique, ukurikiranyweho gushaka kurasa Perezida Donald Trump, nk’uko byatangajwe n’Urwego gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, DHS. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, Umunyamabanga wa DHS, Kristi Noem, yashimiye abakozi b’uru rwego, avuga ko “uyu munyamahanga utari ufite ibyangombwa… ari mu maboko y’ubutabera.” Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mugabo ni bwo yanditse ibaruwa yanditswe intoki. Ni umugabo w’imyaka 54 witwa Ramon Morales Reyes, aho yavuze ko yarasa perezida igihe yaba amubonye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Bivugwa ko uyu mugabo yashinja Amerika kwirukana umuryango…

Read More

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro. Amakuru BVN RWANDA  ifite ni uko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo. Abari aho ibi byabereye bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda. Icyateye iyi nkongi yangije igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ntikiramenyekana. Kugeza ubu nubwo Polisi yatangiye ibikorwa byo kuzimya, umuriro uracyari mwinshi. Amakuru ahari avuga ko nta muntu waguye muri iyi nkongi.

Read More

Yatangaje ibi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Uwadanje” anafungura shene ye ya YouTube yitiriye izina rye. Iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku rugendo rutoroshye yanyuzemo, aho yagiye akomanga ku muryango umwe n’undi ariko ntibakingure, ndetse agahura n’ubuhezanguni bwinshi. Prince Kiiiz yabwiye InyaRwanda ko indirimbo “Uwadanje” yayikorewe mu buryo bw’amajwi muri Studio ya 1:55 AM na Producer Kompressor, aho bahuriye ubwo yari yagiye gukora ku mushinga wa Bruce Melodie. Ngo ubwo bumvaga beat yakozwe na Kompressor, yahise amusaba kuyimuha kugira ngo ayikorereho igitekerezo yari afite. Ati “Nari nagiye gusura Kompressor, numva beat yakoze. Nari mpugiye kuri project ya Bruce…

Read More

Geilenfeld yashinze ikigo St Joseph’s Home for Boys mu mwaka wa 1985, ayobora icyo kigo imyaka irenga 20. Iki kigo cyari gifite intego yo gufasha abana b’imfubyi, abakennye n’abari mu kaga muri Haiti nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu rubanza, abana batandatu babaye muri icyo kigo batangaje ibyababayeho, bavuga uburyo Geilenfeld yabahohoteye mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina ndetse abakorera n’irindi hohoterwa rikorerwa ku mubiri. Ubu aba bana bamaze gukura basangije urukiko ingaruka zikomeye byabateye. Matthew Galeotti, Umuyobozi w’ishami ry’Ubucamanza muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko ihohoterwa ryakorewe abana bafite intege nke cyane ku isi ritakwihanganirwa. Nubwo hari abandi…

Read More

Dusabeyezu Seraphine, wari utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’igihe gito ashinze urugo. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwakiriye amakuru avuga ko Dusabeyezu Séraphine yasanzwe mu buriri yashizemo umwuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Uwamwiza Jeanne d’Arc yavuze  ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Gicurasi 2025 umuturanyi wa nyakwigendera yanyuze imbere y’urugo arasuhuza abura umwikiriza. Avuga ko ngo uwo muturage yahise yinjira mu nzu maze arungurutse mu cyumba asanga Dusabeyezu yashizemo umwuka. Gitifu Uwamwiza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze mu…

Read More