
Kuri ubu, uyu muhanzi ari kubarizwa mu Bufaransa, nyuma yo gutaramira i Stockholm muri Suède, aho yakoreye igitaramo ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ari kumwe n’umuhanzi Drama T.
Aba bahanzi batumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Sosiyete East West Vibes yashinzwe n’Umunyarwanda Dj Moze usanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki no gutegura ibitaramo.

Nyuma y’ibitaramo byo muri Suède no mu Bufaransa, Davis D afite ibindi bitaramo mu bindi bihugu birimo Norway na Turkiya, byose bigamije kumugeza ku rwego mpuzamahanga no gushimangira umubano n’abafana baba mu mahanga.
Ati: “Ibi bitaramo ni amahirwe akomeye ku muziki wanjye, binamfasha kubona abafana bashya, kunoza imikoranire n’abandi bahanzi ndetse n’abatunganya umuziki mpuzamahanga.”
Ibitaramo mpuzamahanga bifasha abahanzi nyarwanda: Kwagura izina no kumenyekanisha ibihangano byabo ku isoko ryagutse, guhuza n’abafana bo hanze, cyane cyane abanyarwanda baba mu mahanga n’abakunzi b’umuziki w’Afurika.
Harimo kandi gushaka amahirwe y’imikoranire n’abandi bahanzi, abanyamakuru, abategura ibitaramo n’abashoramari mu muziki, ndetse no kongerera agaciro izina ry’umuhanzi, binamufasha kwinjira mu marushanwa n’ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi.
Davis D ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bagaragaje umuvuduko mu rugendo rwabo rwa muzika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Biryogo”, “Micro”, “Itara”, “Pose” n’izindi zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu minsi ishize, yakoze indirimo yakoranyeho n’abarimo Loader, Melissa, Platini P, igikorwa cyamufunguriye amarembo mu bindi bikorwa byagutse. Uretse ibyo, amaze no gukorera amashusho y’indirimbo mu mahanga, ndetse anatangira gukorana na kompanyi zimufasha mu bijyanye n’imenyekanisha ry’ibihangano bye.


