
Umutwe wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation) urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko witeguye gukomereza aho ihuriro AFC/M23 ryari rigejeje mu biganiro by’amahoro bya Doha biyobowe na Leta ya Qatar.
Ku wa 12 Ukwakira 2026, ihuriro rya AFC ryasenyutse ku mugaragaro, risimburwa na FRN; umutwe wa politiki n’igisirikare uyobowe na Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Izi mpinduka zazamuye ikibazo gikomeye ku hazaza h’ibiganiro bya Doha byahuzaga Leta ya RDC na AFC/M23 kuva mu ntangiriro za 2025.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ibiganiro bya Doha ntizahise zifata uyu mutwe nk’aho ari ikintu gishya gitandukanye burundu na AFC/M23.
Ambasaderi Jeffrey Bartos, ubwo yari ahagarariye Amerika mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yabaye tariki ya 13 Ukwakira 2026, yasabye FRN gukomereza aho AFC/M23 yari igejeje.
Yagize ati “Turashimira Qatar ku bwo gukomeza gushyigikira ibiganiro, tunasaba RDC na AFC/M23 binyuze mu ihuriro rishya FRN, kubakira ku ntambwe zatewe mu Busuwisi mu kubahiriza amahame ya Doha asigaye.”
Ku wa 14 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nyuma yo gusesa AFC yari imaze hafi imyaka itatu, ubu inshingano zijyanye n’ibiganiro bya Doha zafashwe n’uyu mutwe mushya.
Kanyuka yagize ati “Isinywa ry’amasezerano y’ishingwa n’itangiza ku mugaragaro rya FRN gusobanuye iseswa rya AFC yasimbuwe byemewe n’amategeko na FRN. FRN yafashe uburenganzira bwose, inshingano n’ibyemezo birimo ibyafatiwe mu biganiro bya Doha.”
Kabila ashobora guhindura byinshi
Kwinjira kwa Joseph Kabila mu buyobozi bwa FRN bishobora gutuma ibiganiro bya Doha birushaho kugira uburemere bwa politiki.
Ibi bishobora gutuma ibiganiro bitaba gusa ibyo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo bikagera no ku bibazo bikomeye byugarije igihugu kugeza mu burengerazuba bwacyo.
FRN ubwayo ivuga ko ikibazo cya RDC atari icy’umutekano gusa, ahubwo ko gifite imizi muri politiki, imiyoborere, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Yatangaje kandi ko yashinzwe kugira ngo ihurize hamwe imbaraga z’abarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa no kongera kubaka igihugu.
Ku rundi ruhande, Kabila afite amateka maremare muri politiki ya RDC. Kuba ari we uyoboye FRN bishobora kongera abayoboke bayo, cyane cyane abahoze mu ishyaka PPRD n’ihuriro FCC bari baranze kwiyunga kuri Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga.
Usibye kuba umunyapolitiki, Kabila yabaye umusirikare mukuru mu gihe cy’ubutegetsi bwa se, Laurent Kabila. Afite abayoboke mu rwego politiki n’urwa gisirikare, baba abari muri RDC no mu mahanga nka Gen John Numbi.
Ibi bisobanuye ko kwinjira kwa Kabila muri uru rugamba bivuze ko imbaraga zihanganye na Leta ya RDC ziyongereye, ndetse n’uburemere bw’ibiganiro bya Doha bugomba kwiyongera.
Nubwo FRN yashyizweho nk’umutwe wa politiki n’igisirikare, ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko bugishyize imbere inzira y’ibiganiro.
Moïse Nyarugabo, ukorana bya hafi na Joseph Kabila, yavuze ati “Niba Abanye-Congo bagomba guhitamo kuyoboka, ubuhunzi cyangwa imva, na Félix Tshisekedi agomba guhitamo. Niba ashaka amahoro, twiteguye kuyamuha, natwe akayaduha. Ariko niba ashaka intambara, azayibona.”
Bigaragara ko kuri Leta ya RDC, amahitamo y’intambara aracyari imbere y’ibindi byose kuko nyuma y’ishingwa rya FRN, ihuriro ry’ingabo za Leta ryahise rigaba ibitero ku birindiro byayo muri Minembwe, Kalehe na Masisi. Uyu mutwe watangaje ko witeguye guhangana na ryo.


