Author: Bvn Rwanda News

Aba bahanzi bombi bagiye bahuza kenshi, haba mu muziki no mu buzima busanzwe, ndetse ubucuti bwabo bwageze ku rundi rwego ubwo bakoranaga indirimbo yise ‘Away’, yabaye iy’amateka kuri bombi. Ni indirimbo yabahesheje igikundiro gikomeye, ibiraka byinshi, ndetse inabagira inkingi z’umuziki w’urubyiruko nyarwanda. Kuva mu mpeshyi ya 2021 bavuzwe mu rukundo, ndetse bagiye babigaragaza no mu bikorwa byabo bya muzika. Mu mezi make ashize, Ariel Wayz yagaragaye ku rubyiniro afasha Juno Kizigenza mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki. Na Juno ntiyatanzwe, ubwo Ariel yamurikaga Album ye ya mbere ‘Hear to Stay’ kuri Mundi Center, yagaragaye mu bashyitsi b’ingenzi…

Read More

Se wa Elon Musk, Errol Musk, yatangaje ko umuhungu we adashobora gutsinda intambara imuhanganishije na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Errol uba muri Afurika y’Epfo yasobanuye ko amakimbirane ya Musk na Trump ari ku rwego rwo hejuru, ayagereranye n’ay’inyamaswa ziri kurwanira ubutware. Yagize ati “Mu itsinda ry’inyamaswa, zaba ingagi, inzovu cyangwa abantu, abagabo b’abanyembaraga iteka barwanira ubutware.” Uyu musaza w’imyaka 79 y’amavuko yamenyesheje Musk ko uko byagenda kose, Umukuru w’Igihugu ari we munyembaraga, bityo ko umuhungu we akwiye kumenya ko Trump “azatsinda iki cyiciro.” Ati “Ikibazo abantu beza cyane bagira ni uko bose…

Read More

Umunya-Espagne, Lamine Yamal, ukinira FC Barcelone ni we mukinnyi uhenze ku Isi kugeza ubu, kuko ikipe yamwifuza yamutangaho nibura miliyoni 402,3€. Nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024/25, Lamine Yamal yahise yongera amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone, azageza mu mpeshyi ya 2031, mu gihe indi kipe yamukenera, ibyamugendaho byatwara miliyari 1€. Ikigo cy’Abasuwisi cya CIES Football Observatory gikora ubushakashatsi mu mupira w’amaguru, cyagaragaje ko nyuma y’aya masezerano, yahise aba umukinnyi uhenze kurenza abandi. Aho cyagaragaje ko aramutse avuye muri iyi kipe, yatangwaho nibura miliyoni 400€, agahita akuba hafi kabiri ayo Neymar Junior yaguzwe mu 2017, ubwo yavaga muri FC Barcelone yerekeza…

Read More

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 52 amufatiranye mu burwayi, aho yamusanze mu rugo acunze nta wundi muntu uhari akamusambanya. Byabaye ku wa 03 Kamena 2025 mu masaha ya saa sita z’amanywa mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Amakuru yamenyekanye avuga ko uwo musore yacunze uwo mugore arwaye kandi ari wenyine mu rugo maze yinjira mu nzu amufata ku ngufu. Ngo uyu mugore yahise atabaza, maze abaje kumutabara bafata uwo musore, n’uwo mugore bamugira inama yo kujya gutanga ikirengo ku…

Read More

Abinyujije mu ndirimbo nshya yise ‘2009’, Platini P yongeye gucyurira TMC bahoze babana mu itsinda rya Dream Boys, ariko akaza kumusiga mu Rwanda, akajya gukomeza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni indirimbo isa nk’igaruka ku rugendo rw’uyu mugabo mu muziki, aho agaruka kuri Dream Boys, itsinda ryabiciye bigacika mu muziki w’u Rwanda. Itangira Platini asa n’uwiyibutsa inkuru zamuvuzweho mu bihe bitandukanye, nk’igihe yatandukanaga n’umugore we. Mu kuririmba, Platini asobanura uko yinjiye mu muziki mu 2009, agashimira Lick Lick wamukomeje umutima mu bihe bigoye. Yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo, burimo kubona inshuti ziza zikagenda, agera kuri TMC, akora…

Read More

Ubusanzwe ku Isi hose, bagira umunsi ngarukamwaka w’igitambo, aho buri muyisilamu wese ubifitiye ubushobozi aba agomba kubaga itungo uhereye ku intama, ihene cyangwa inka, ntakindi agamije uretse gushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana ryo gutanga igitambo ku munsi wa “Eid Al-Ad’ha” ufite igisobanuro kinini ku mateka y’idini ya Islamu ku Isi. Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mukuru wa “Eid Al-Ad’ha” ku wa gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasobanuye aho abayisilamu bakomora umugenzo wo gutanga iki gitambo, ndetse avuga ko umusogokuruza wa bo, Intumwa y’Imana, Ibrahim (Aburahamu), ari we babikomoraho nyuma y’uko ubwo yari ageze…

Read More

Kizz Daniel ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane ku mugabane wa Afurika, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe nka Buga, Twe Twe, Cough (Odo), Pour Me Water n’izindi. Ubu ari gutegura EP (Extended Play) nshya yise ‘Orange Chase,’ ikurikirana n’iyo aherutse gusohora yitwa ‘Lemon Chase’. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kizz Daniel yavuze ko afite indirimbo zirenga 600 ashaka gushyira hanze mbere y’uko asezera burundu ku muziki. Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abahanzi bazagaragara kuri ‘Orange Chase, umufana yamubwiye ati: “VADO urashaka kuturangiza uduha indirimbo nyinshi!” Uyu muhanzi yahise agira ati: “Mfite indirimbo zirenga 600 nshaka gushyira hanze mbere y’uko ndeka…

Read More

Nadege Rusam wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Rusam, yasezeranye mu Murenge na Alex Tlex, bari bamaze igihe bakundana ndetse badahwema kubyerekana bifashishije imbuga nkoranyambaga. DJ Rusam yatangaje ko yasezeranye n’umukunzi we mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram. Aho yanditse ati “Twamaze gusezerana byemewe n’amategeko.” Uyu mukobwa yanahise agaragaza ko basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025. DJ Rusam yari yambitswe impeta y’urukundo tariki 25 Kanama 2024, aho umukunzi we yari yakoranyije inshuti za hafi. Icyo gihe, Alex Tlex yasabye uyu mukobwa kumubera umugore undi na we, nta kuzuyaza ahita abyemera mu marira menshi y’ibyishimo. Ibirori by’ubukwe…

Read More

Umubano mwiza wari hagati ya Donald Trump na Elon Musk wageze ku iherezo kuri uyu wa Kane, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yatangazaga ko uyu mugabo ukize cyane ku Isi “yataye ubwenge” ndetse amuburira ko ashobora guhagarika amasezerano ye ya miliyari nyinshi z’amadolari afitanye na Leta. Umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ubwo Musk wayoboraga ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta, DOGE, yavaga kuri izi nshingano, agasubira mu mirimo ye isanzwe yo kuba rwiyemezamirimo. Yahise atangira kunenga Trump ndetse by’umwihariko itegeko ry’ingengo y’imari iherutse gutorwa. Gushwana kwa Trump na Musk wamubaye hafi mu matora, kwaturutse kuri nkunganire ku misoro irebana…

Read More

Aba bajura binjiye muri konti z’abakiliya ibihumbi 100, bakajya bagaragaza ko hari amafaranga bagomba kwishyurwa. Itangazo Ikigo cy’Imisoro cy’u Bwongereza (HMRC) rigaragaza ko nta mukiliya wagize amafaranga ahomba. Umuyobozi wungirije wa HMRC, Angela MacDonald, yatangaje ko aba bajura bihinduye abakiliya bagerageje kujya muri konti eshatu bashoboye kubikura agera kuri miliyoni 47 z’ama-Pound. Iki kigo ngo cyandikiye abo byagizeho ingaruka kandi hari abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibi byaha. Reuters yahamije ko iki kitari igitero cy’ikoranabuhanga ahubwo ari ubujura busanzwe

Read More