Author: Bvn Rwanda News

Ananda Lewis, umwe mu bagore bamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, yitabye Imana ku myaka 52 azize indwara ya kanseri y’ibere. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuvandimwe we Lakshmi Lewis ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, abinyujije ku rubuga rwa Facebook, aho yagize ati: “Yaruhutse, ari mu maboko y’Imana. Imana imuruhure mu mahoro.” Uyu mugore wakunzwe cyane mu myaka ya za 1990, yatangiye kwamamara mu 1997 ubwo yagirwaga umwe mu bayobora ibiganiro kuri televiziyo mpuzamahanga MTV. Yamenyekanye cyane mu biganiro by’abahanzi byakundwaga na benshi, ndetse mu 1999 ikinyamakuru The New York Times cyamwise “umukobwa w’icyitegererezo mu rubyiruko rukunda umuziki wa Hip Hop.” Uko…

Read More

Indege ya sosiyete Air India yari itwaye abantu 242 kuri uyu wa 12 Kamena 2025 yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege ya Ahmedabad mu Buhinde. Abashinzwe ubugenzuzi bw’ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga cy’indege basobanuye ko yahagurutse saa yine n’iminota icyenda, hashize umwanya umupilote asaba ubutabazi ariko ngo ntacyo yafashijwe kugeza habaye iyi mpanuka. Amashusho yashyizwe hanze na televiziyo zo mu Buhinde agaragaza umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka mu mudugudu iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner yaguyemo, nyuma y’umwanya muto ihagurutse. Ubuyobozi bwa Air India bwasobanuye ko iyi ndege yerekezaga ku kibuga…

Read More

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasubira mu Gihugu cyabo, banyujijwe mu Rwanda, aho imodoka z’imwe muri kompanyi itwara abagenzi mu Rwanda zazagiye kubafata. Aba basirikare bateguriwe umuhango wo kuzabakira iwabo uzayoborwa na Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu cyabo. Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, rivuga ko “aba basirikare bazagera ku Kigo cya Gisirikare ‘Air Force Base Bloemspruit muri Bloemfontein ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025.” SANDF ikomeza ivuga ko “Abasirikare bazakirwa na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Gisirikare, ari kumwe n’Abagize Inama…

Read More

Ariel Wayz yamaze kwinjira mu bahanzi bakorana na Universal Music Group nk’uko byatangajwe n’iyi sosiyete isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakomeye ku Isi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2025, nibwo ‘Universal Music Group’ ishami ryayo ryo muri ‘East Africa’ rifite icyicaro muri Kenya, ryatangaje ko ryamaze gusinyisha uyu muhanzikazi. Nubwo nta byinshi bavuze ku masezerano bagiranye, BVN yamenye ko bagiye gukorana mu buryo bwa ‘Management’ ye bakamufasha kuva mu gukora ibihangano, kubimenyekanisha no kubicuruza. Ni ubwa mbere Ariel Wayz yinjiye muri sosiyete iyo ari yo yose igiye kumufasha cyane ko yari asanzwe akorana n’inshuti ze za hafi. Uyu…

Read More

Uwizeye Ally uzwi cyane nka Ally Soudy, umunyamakuru n’umushyushyarugamba ukomeye, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuba yahawe amahirwe yo kuyobora ‘Rwanda Convention 2025’, igikorwa mpuzamahanga kizahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu Mujyi wa Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi Rwanda Convention izaba guhera tariki 4 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025, ikazahuza Abanyarwanda bo muri Amerika n’abandi baturutse imihanda yose. Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kuba nyuma y’imyaka itanu, dore ko giheruka muri 2019. Kuri iyi nshuro, kizaba kirimo ibirori byihariye, harimo n’ibitaramo bikomeye by’abahanzi b’imena nka The Ben, Meddy na Massamba Intore. Ku wa…

Read More

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru (She-Amavubi), ntiri mu bihugu bizakina irushanwa ry’Akarere ka Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba ‘Cecafa Senior Women’s Championship’ ya 2025 izabera muri Tanzania. Guhera ku wa 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2025 muri Tanzania, ibihugu bitanu bitarimo u Rwanda, bizaba bikina irushanwa rya ‘CECAFA Senior Women’s Championship 2025.’ Aha harimo Tanzania yaryakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo. Kimwe mu byo BVN  yamenye bishobora kuba byaratumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru (She-Amavubi), ititabira iri rushanwa, ni amikoro n’ubwo nta ruhande bireba rurabyemeza. Nk’uko bigaragara mu ngengabihe y’irushanwa, imikino yose izabera…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kubabarira umukire wa mbere ku Isi, Elon Musk, nyuma y’uko aba bagabo bombi bateranye amagambo mu cyumweru gishize. Musk yavuze ko yafashije Trump gutsinda amatora, anavuga ko uyu mugabo ari indashima, mu gihe Trump na we yavuze ko yafashije Musk mu buryo bufatika. Icyakora Musk asa nk’uwaje kwisubiraho, aho yanditse kuri X ko yicuza “bimwe mu byo nanditse kuri Perezida Trump, harimo ibyarengereye.” Mu kiganiro n’itangazamakuru, Trump yaciye amarenga ko ashobora kubabarira Musk, ati “yego, birashoboka.” Gusa yongeyeho ko yatunguwe cyane n’uko ibintu byagenze hagati y’aba bagabo…

Read More

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Bianca ari mu gahinda ko kwibwa imodoka ye yo mu bwoko bwa Hyunday ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu. Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo umunyamakuru wa SK FM akaba n’umwe mu bashyushyarugamba bagezweho bayoboye ibirori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda, Bianca yatangaje ko bamwibye imodoka. Ibi yabitangaje ubwo yari yagiye mu birori byo gufungura inzu itunganya imisatsi y’inshuti ye Kety akaba n’umwe mu bakobwa bakoreshejwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Ma Vie ya Social Mulla, iza Christopher, … Bianca yavuze ko yaje muri ibi birori nyuma yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ngo batangire bakurikiranire…

Read More

Ahereye kuri Chaka Fella wasohoye album nshya yise ‘Birakaze ku mihanda’, Zeotrap yatangiye gufasha abahanzi bafite impano yo kuririmba, abinyujije muri ’label’ ye izwi nka ‘Kavu Music’ irimo abahanzi batanu. Ku ikubitiro, Zeotrap yiyemeje gufasha Chaka Fella wanahise ashyira hanze album ye nshya ‘Birakaze ku mihanda’ igizwe n’indirimbo 16. Zeotrap yavuze ko hari n’abandi bahanzi ateganya gukorana na bo. Chaka Fella wabimburiye abandi, iyo muganiriye akubwira ko ari umwe mu basore bakuriye mu buzima bushaririye yabanagamo na nyina wenyine. Muri iki kiganiro na BVN, Chaka Fella, yagize ati “Mama arahari ameze neza, ariko muzehe kubera ko ntigeze mubona, ntabwo mba…

Read More

Umupasiteri witwa John Anosike ukomoka muri Nigeria ariko akaba akorera muri Afurika y’Epfo, yahanuye ko umuhanzi Davido yatoranyijwe n’Imana ngo azabe Perezida wa Nigeria, akazahindura byinshi muri iki gihugu birimo kwagura ubukungu no guteza imbere ubumwe bw’abaturage. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye Pasiteri John Anosike ari mu rusengero avuga ko yabonekewe n’Imana ikamwereka ko Davido yahawe amavuta yo kuba umuyobozi ukomeye. Yagize ati “Hari umusore ukomoka iwacu uzwi cyane kubera umuziki. Imana yamwise umugaragu wayo, imushyiraho amavuta. Izina rye ni Davido.” Yakomeje ati “Imana yavuze ko azaba Perezida wa Nigeria kandi azahuza igihugu”. Pasiteri Anosike yavuze ko yabonye…

Read More