Author: Bvn Rwanda News

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025 nkuko BVN yabihamirijwe n’umwe mu bana yafashaga banabanaga i Kigali nubwo na we avuga ko adafite amakuru menshi ku rupfu rwe. Uyu twaganiriye wumva afite agahinda kenshi ndetse atiteguye no kuvuga byinshi, yaduhamirije ko uyu muhanzi yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Budage aho yari amaze igihe yivuriza. Natty Dread witabye Imana azize uburwayi, yari amaze igihe arwariye mu Budage nubwo mu minsi yashize yari yorohewe agasimbukira mu Rwanda. Kuva muri Nzeri 2022 Natty Dread yatangiye kwivuriza mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ indwara ya…

Read More

Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yakiriye abasirikare 249 b’icyo gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu butumwa bwari bwahawe izina rya SAMIDRC, bwari bugamije gufasha ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC kurwanya umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ntabwo byatanze umusaruro Perezida Tshisekedi yari yiteze, kuko Umutwe wa M23 wakubise inshuro ihuriro ry’ingabo za Leta FARDC, FDLR, Abacanshuro b’Abanyaburayi, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC ugafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025. Ingabo za SADC zatashye mu byiciro kuko habanje gutwara intwaro…

Read More

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri Mayank Singh, yavuze ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko igihugu cye gishyigikiye ko ibibazo byakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro hagati y’impande zombi. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Kamena 2025, cyabereye ku Biro by’iyo Minisiteri. Aya makimbirane hagati y’ibihugu byombi, yatewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyirwanya no kuvogera ubutaka bwayo, mu gihe u Rwanda rubihakana, rukagaragaza ko RDC ari yo yifatanyije n’umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR…

Read More

Umusore  wo mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu giti kiri inyuma y’iwabo amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye kubera umwenda. Byabereye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ku wa 12 Kamena 2025. Umuvandimwe wa nyakwigendera yagiye ku bwihererero arebye mu giti abonamo mukuru we amanitsemo yapfuye. Uyu musore mbere y’uko agaragara mu giti yapfuye yari yabanje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga yandikaho R.I.P bisanzwe bikoreshwa mu kwifuriza uwapfuye kuruhukira mu mahoro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yabwiye IGIHE ko uyu musore yakoraga akazi ko kuranguza inzoga, hakaba hari Umunye-Congo…

Read More

kuruyu wagatanu taliki 13 kamena 2025 nibwo hafunguwe kumugaragaro  imurikabikorwa n’imurikagurisha riri kubera mukarere ka kamonyi umurenge wa runda akagali ka muganza umudugudu wa nyagacyamo ahitwa bishenyi rikaba ryaritabiriwe n’abantu 79 harimo abikorera kugiti cyabo, amakoperative hamwe nabafatanyabikorwa bya leta. nyuma yogufungura kumugaragaro imurikagurisha hakurikiye gusura buri stand yariri aho murwego rwo kumenya ibyaraho kuko hari higanjemo udushya twinshi ndetse nibikomoka kubihingwa byinshi kandi buri wese asobanuraga icyo yazanye mumurikabikorwa neza. ibyo gusura stand byarangiye hakurikiraho ijambo ry’umuyoboza wa psf mukarere Munyankumburwa Jean Marie ubwo yavuze ko iryo murikikabikorwa nimurikagurisha ahanini rifasha abagize urugaga rwabikorera  kandi yashimiye abitabiriye bose ndetse n’abafatanya…

Read More

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza bavugwaho gusiragiza abaturage, kurya ruswa n’indi myitwarire itari iy’umwuga kubicikaho kuko bituma abaturage batabizera ngo babitegeho ubutabera buboneye. Ibyo yabitangaje kuri uyu wa 13 Kamena 2025 ubwo yagiranaga inama n’abakora mu rwego rw’ubucamanza bari mu ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana. Mukantaganzwa yasabye aba bacamanza guhindura imikorere kuko hari bamwe muri bo bavugwaho kwica amategeko nkana, gutesha agaciro ibimenyetso bitangwa mu manza n’ibindi bidakwiye. Yagize ati “Nagira ngo mbabwire ko ubucamanza abaturage batabwizeye kuko aho tujya turavugwaho ruswa no kwica amategeko nkana, bigatuma umuturage agira ukundi atubona kandi atari ko bikwiye kugenda.”…

Read More

Abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo James na Daniella, Alexis Nkomezi, Willy Uwizeye na Vessels of Praise, bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyateguwe na The Power of Hope. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2025, kibere mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cyateguwe na The Power of Hope basanzwe bategura ibitaramo bya Gospel muri Portland, Maine.Emmanuel Hakizimana wo muri The Power of Hope yabwiye inyaRwanda ko muri iki gitaramo bazaba bari kumwe n’abaramyi bakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bo James na…

Read More

Yvonne Kayitesi wamenyekanye nka Tessy ku Isango Star aherutse gusezera, na Uwase Blandine wamenyekanye nka Blandy Star akaba umunyamakuru kuri TV10, bahakanye amakuru yo gutandukana yari amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga. Aba bakobwa bafitanye ikiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri shene ya Youtube, aho baherutse kwizihiza umwaka bamaze bakorana. Bivugwa ko aba bombi bari baratandukanye bapfa umusore ngo ukundana na Tessy, bikavugwa ko ubwo uwo musore yari agiye kumuha imodoka, Blandy Star byamwanze mu nda, akinjira mu nkundura yo kureshya uyu musore. Ibi ngo byababaje Tessy, nk’’uko byakomeje kuvugwa, kuko atumvaga uburyo umukobwa w’inshuti ye ari we ushaka…

Read More

None ku wa 13 Kamena 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Fatakumavuta ibyaha bitatu ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse n’ihazabu ya 1,300,000Frw. Ni umwanzuro wari gusomwa ku wa 06 Kamena 2025 ariko uhura n’umunsi w’ikiruhuko wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al-Adha wizihizwa cyane mu idini rya Islam. Mu isomwa ry’imyanzuro y’uru rubanza, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje neza uko Fatakumavuta yakoze icyaha cy’ivangura by’umwihariko ku mugore wa Bahati nk’uko yari yarabirezwe. Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, urukiko rwasanze kitamuhama kuko kuvuga ko The Ben yiriza bitagize igitutsi kandi nta sura mbi byamwambitse mu bantu. Ku…

Read More

mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu Wa Gatanu. Taddeo Lwanga ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro kugarira yavuze ko igihe cye muri APR FC kirangiye ubundi ashimira abarimo abayobozi b’iyi kipe. ‎Yanditse ati”Igihe cyanjye muri APR FC kirarangiye, umutima wanjye uranyuzwe. ‎Ndashaka gushimira byimazeyo ubuyobozi bw’ikipe, abakozi bayo, abakinnyi bagenzi banjye n’umuryango wanjye, banshyigikiye mu rugendo rwanjye rw’imyaka ibiri namaze muri iyi kipe. Byaranshimishije rwose kuba muri iyi kipe.” Taddeo Lwanga yakomeje avuga ko kwandika ibi bitari byoroshye ndetse ashimira abafana ba APR FC. ‎‎Yagize ati”Kwandika ibi ntabwo byoroshye ariko nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru,…

Read More