- Abantu umunani bafunzwe bakekwaho gutema mugenzi wabo ikiganza kikavaho
- Rubavu: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane, abandi batanu barakomereka
- ALEXIS DUSABE AGIYE GUTARAMIRA MUBWONGEREZA BWAMBERE
- Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside agiye kuburanishwa n’u Bufaransa
- Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine ku nganda za peteroli bitangije byinshi
- U Budage: Umugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege atwaye inzoka 37 z’ubumara
- U Bufaransa: Bisi yagonganye na gariyamoshi, abantu 19 barakomereka
- Muhanga:Umu-Frère yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira kunyereza umutungo wa Leta
Author: Bvn Rwanda News
Nyuma y’imyaka 20 babana, umuhanzi w’icyamamare Maître Gims na Demdem, umugore we wabyaranye nawe abana bane, batandukanye burundu. Uyu muryango wari uzwiho kugira ubuzima bwite butavugwaho cyane mu itangazamakuru, ariko ukaba wari umwe mu yagaragazaga isura y’urukundo mu muziki w’u Bufaransa. Demdem, amazina ye nyakuri akaba ari Adja-Damba Dante, ni we wabimburiye abandi gutangaza iby’itandukana ryabo, binyuze mu nkuru yashyize kuri Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena. Yashyizeho amafoto abiri (selfies), aherekejwe n’amagambo agira ati: “Célibataire” (ndi ingaragu) na “Je suis divorcée” (natandukanye n’umugabo). GIMS, wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Sexion d’Assaut, kugeza ubu…
Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi muri Politiki y’akarere, Charles Onyango Obbo, yagaragaje ko abasirikare ba RPA Inkotanyi barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda barutsinze kubera indangagaciro zabaranze zirimo guca bugufi no gukomera ku ntego. RPA yatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, iyobowe na Gen Maj Fred Gisa Rwigema wari mu basirikare bakuru ba Uganda, bifatanyije na Yoweri Kaguta Museveni mu gukuraho ubutegetsi bwa Milton Obote. Onyango ni umwe mu banyamakuru bakurikiye uru rugamba kuva rutangira kugeza rurangiye, ndetse ahamya ko kubona amakuru yarwo byamworoheye kuko bamwe mu basirikare barutangije bari baziranye. Mu kiganiro The Long Form…
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Muchoma Mucomani, umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yibajije impamvu abahanzi, abakinnyi n’abasirikare batajya bagira amahitamo meza mu bagore bashyingiranwa na bo. Muchoma yanditse ubutumwa kuri konti ye ya X (Yahoze ari Twitter) ashingiye ku kiganiro cyaciye kuri Igihe, aho umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Songa Isaïe yasobanuraga uko urugo rwe rwageze ku ndunduro. Muri iki kiganiro, Songa Isaïe yagarutse ku buryo yakiniye amakipe akomeye, akabona amafaranga menshi, ariko bikarangira urugo rwe rusenyutse kubera ibibazo by’imibanire n’umugore we Mukahirwa Nadia. Songa Isaïe yavuze ko yashakanye n’umugore we afite umwana wavutse mbere yo kubana, gusa ngo…
Zari Hassan, umwe mu byamamare bikomeye byo muri Uganda akaba n’uwahoze ari umukunzi w’umuririmbyi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje uko yakiriye ubukwe bw’uyu muhanzi na Zuchu. Uyu muhango w’ubukwe wabaye ku wa 1 Kamena 2025, mu buryo bw’ibanga cyane, aho Diamond yashyingiranywe na Zuchu, umukobwa usanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ayoboye. Zari, wakundanye na Diamond mu bihe byashize ariko bakaza gutandukana kubera ibyo yamushinjaga byo kumuca inyuma, yavuze ko ashimira cyane imbaraga Zuchu afite zo kwihanganira imyitwarire ya Diamond. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Zari yagize ati: “Zuchu akwiriye igihembo cy’umukobwa w’umwaka. Ni umugore wihangana cyane. Twebwe ntitwigeze tubishobora. Nizeye…
Ibisasu bya byarashwe na Iran mu ijoro ryo kuri iki cyumweru bimwe byaguye ku butaka ibindi bizimirizwa mu kirere. Icyambu cya Haifa cyongeye kwibasirwa, aho amashusho agaragaza misile ya Iran igwa kuri uwo mujyi bigakurikirwa n’inkongi. Ku manywa Iran yohereje indege za drones ariko igisirikare cya Israel cyavuze ko zose zafatiwe mu kirere. Mu masaha y’ijoro nibwo Iran yongeye kohereza ibisasu mu mijyi ya Israel nka Tel Aviv, Jerusalem, Haifa na Ashkelon. Ibisasu byinshi byarashwe n’ubwirinzi bw’ikirere bwa Israel ariko hari ibyo Israel yemeje ko byaguye ku butaka nko ku cyambu cya Haifa, n’ahandi hatandukanye. Urwego rw’ubutabazi muri Israel rwavuze…
Ikipe ya Paris Saint-Germain yari yambaye Visit Rwanda ku kuboko yatangiye inyagira ikipe ya Atletico Madrid mu gikombe cy’Isi cy’ama-Club. Nyuma y’uko iyi mikino y’igikombe cy’Isi cy’ama-Club itangiye gukinwa mu rukerera rwo ku Cyumweru, na nyuma yaho yarakomeje hakinwa iyo mu matsinda atandukanye. Saa Kumi n’ebyiri mu itsinda C FC Bayern Munich yo mu Budage yanyagiye Auckland City FC yo muri New Zealand ibitego 10-0. Ni ibitego bya Kingsley Coman, Sasha Boey, Michael Olise, Thomas Muller na Jamal Musiala.Mu itsinda saa Tatu z’ijoro, kuri Rose Bowl ikipe ya Paris Saint-Germain yakinnye na Atletico Madrid. Aya makipe yombi asanzwe yamamariza Visit…
Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Umunyamakuru Bianca yibwe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai, ubu amakuru agezweho ni uko yaje gufatirwa mu Karere ka Kamonyi ahitwa Bishenyi. Mu kiganiro na BVN, Bianca yavuze ko nyuma y’umunsi umwe yibwe iyi modoka, yaje kuboneka Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, icyakora ngo yari yangiritse kuko uwari wayibye yari yayigongesheje. Ati “Ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 nibwo twayibonye Bishenyi, yaragiye arayigongesha ayita muri ‘bordure’ akuramo ‘batterie’ ndetse atwara urufunguzo rw’imodoka arigendera ayita aho.” Bianca yishimira ko imodoka ye yabonetse nubwo uwari umukozi we bikekwa ko ariwe wayibye ataratabwa muri yombi ngo…
Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yongeye kugaragaza ko aryohewe n’urukundo, ashyira ahagaragara amafoto yishimanye n’umukunzi we, ndetse amwibutsa ko urwo amukunda ruhebuje byose. Ni amafoto uyu muhanzi yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, agaragaza umukunzi we nyuma y’igihe abantu benshi bagaragaza ko bafite amatsiko menshi yo kumubona, ndetse bigaragara ko bombi baryohewe n’urukundo. Mu butumwa Yampano yaherekesheje aya mafoto yagize ati: “Buri nkuru y’urukundo iba ari nziza, ariko iyacu niyo nkunda. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga.” Yampano aherutse gutangariza The Choice Live ko we n’umukunzi we mu minsi iri imbere bazibaruka imfura yabo. Mu…
Umukobwa wa Elon Musk , Vivian Wilson yaraye akoreye igitaramo cye cya mbere mu mujyi wa Los Angeles nk’umukinnyi w’ikinamico ishingiye ku myambarire n’imigaragarire ya Drag . Uyu mukobwa w’umuherwe akaba n’umunyapolitike wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yaraye asusurukije abafana be mu gitaramo cyitwa ‘Save Her !- Environmental Drag show’ cyabereye ahitwa ‘ The Bellwether’ , iki gitaramo cyateguwe n’uwahoze ari umukinnyi w’ubu bwoko bw’ikinamico akaba n’impirimbanyi yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima Pattie Gonia , mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abimukira badafite ibyangombwa bibemerera gutura muri iki gihugu bakomeje gufungwa umusubirizo bakanasubizwa iwabo muri leta ya California .…
Umuhanzi Diamond Platinumz uri mu gihugu cy’Ubwongereza yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo gusaba abakunzi be kwishyura amayero 55 kugirango bifotozanye . Ku munsi wejo tariki ya 14 Kamena 2025 nibwo Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platinumz yasozaga ibitaramo yagariraga mu nzu y’imyidagaduro ya Royal Albert Hall iherereye mu gace ka Kensington y’amajyaruguru mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’Ubwongereza . Ubwo uyu muhanzi ukomoka i Tandale muri Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya yasabwaga kujya kwitabira umuhango wo guhura no gusuhuzanya n’abafana be nyuma y’igitaramo bizwi nka ‘ Meet &greet’ ,yatangaje ko itike abafana…
