Author: Bvn Rwanda News

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeat, David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ari mu byishimo bidasanzwe bitewe n’uko ubukwe bwe bwo gushyingiranwa imbere y’Imana n’umugore we Chioma Rowland buri hafi kuba. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido yasangije abamukurikira amashusho ya Chioma maze yandikaho amagambo agira ati: “Ko Kanama itagera vuba se?” Aya magambo ye yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangira kuvuga ko ubu bukwe butegerejwe cyane kurusha ubundi bwose bw’ibyamamare bwabayeho muri uyu mwaka. Ibi byishimo Davido agaragaza, bije nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2024, we na Chioma bakoze ubukwe bwa gakondo…

Read More

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka idasanzwe ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyo modoka yifashisha ibiroso n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gusukura, kandi ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi. Ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho ugomba gushyirwa. Ifite kandi amatiyo y’amazi asukura amapine cyangwa imodoka yose igihe ari ngombwa.” Yakomeje ashimangira ko iyi modoka itagamije gusimbura abakozi basanzwe bakora isuku, by’umwihariko abagore bashimirwa uruhare rukomeye mu gutuma Kigali ihora isukuye. Ati: “Iyi modoka ikora nijoro, kandi ntishobora kwinjira mu miyoboro y’amazi cyangwa…

Read More

Ikinyamakuru mpuzamahanga cyizwiho gukora intonde z’abahanzi n’indirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Billboard cyashyize ahagaragara urutonde rugari rw’abaraperikazi basaga 25 bahinduye amateka y’injyana ya Hip- Hop ku isi . Iki kinyamakuru gitangaza ko aba bahanzi bahiswemo hashingiwe ku buhanga mu miririmbire [imirongo],imivugire ,umusanzu mu iterambere ry’ijyana ndetse n’uruhare rwabo  mu guteza imbere umuco w’igihugu bakomokamo . Uru rutonde rugaragaramo ibyamamarekazi bikomeye mu njyana ya Hip Hop ku isi nka Mc Lyte ,Nicki Minaj ,Lauryn Hill ,Queen Latifah na Doja Cat ariko nanone rugaragaraho zimwe mu mpirimbanyi z’iyi njyana zakanyujijeho nka Roxanne Shante ndetse na Lady of Rage . Indi…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Justin Bieber, wamenyekanye cyane akiri muto, yatangaje amagambo akomeye yerekana uko amerewe mu buzima bwe bwo mu mutwe, agaragaza ko amaranye igihe kinini intimba n’umunaniro w’umubiri n’uw’umutima. Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, Bieber yavuze ko yiyumva nk’uwacitsemo ibice, ananijwe kubaho asabwa buri gihe gukira ibikomere, ndetse no guhora agerageza kuba uwo abandi bashaka ko aba we. Yagize ati: “Uko ndushaho kugerageza gukura, ni ko ndushaho kwibanda kuri njye ubwanjye, kandi birandenze. Ndambiwe kwitekerezaho.” Yavuze ko amagambo y’abantu bamubwira kenshi ko agomba gukira, ahubwo amushyira mu rujijo kuko yumva ari we wenyine uzi uburemere bw’ibyo arimo…

Read More

Nyuma yo kuvugururwa, Mövenpick Kigali igiye kwinjira muri hoteli z’inyenyeri ishanu u Rwanda rufite. Iyi hoteli yahoze yitwa Umubano iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, biteganyijwe ko izatangira gukora muri Nzeri 2025. Ni imwe mu zimaze iminsi mu Rwanda kuko ari iya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagiye igira amazina atandukanye arimo Hôtel Novotel, Hôtel Meridien na Hoteli Umubano, mbere y’uko igurwa igatangira kwagurwa. Yaguzwe bwa mbere mu 2017 na Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga yitwa Madhvani Group. Byari biteganyijwe ko yari gufungurwa mu 2019 ariko imirimo iza kugenda idindira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kongera ikagurwa…

Read More

Kuwa mbere talki ya 16 kamena 2025 nibwo umuyobozi mukuru wakarere ka Kamonyi  nabagize komite yose ya akarere basoje  kumugaragaro imurikabikorwa n’imurikagurisha  ryaberaga mumurenge wa Runda akagali ka muganza  ahitwa Bishenyi. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gutaramana n’umuhanzi Senderi International Hit aho yataramiye abari aho bidatinze igikorwa nyirizina kiba kiratangira. Bamwe  mubitabiriyew  imurikabikorwa n’imurikagurisha bavuze uko ryagenze muri rusange ashimira ubuyobozi bwa akarere kakamonyi arik kandi yasabye ubuyobozi ko bazajya basura aho ibyicaro byabari baje mumurikagurisha bakarebaaho bakorera. umuyobozi wa JADF washimiye abitabiriye imurikabikorwa n’imurikagurisha uko bitwaye kandi yongongera gusaba ko ubutaha bagaruka kandi bakazana nabandi benshi kugira ngo…

Read More

U Rwanda rufite intego yo guhinduka igicumbi cy’imari, nka rumwe mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibikuye mu ntego z’u Rwanda kugera mu 2050. Icyakora kuba igicumbi cy’imari ntabwo ari ibintu byikora kuko bikenera ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ubumenyi n’ibindi. Mu cyiciro cy’ibikorwaremezo, inyubako zigezweho ni ingenzi cyane ko u Rwanda ruri mu isiganwa ryo gukurura ibigo by’imari birimo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, bikenera gukorera mu nyubako zigezweho. Aha ni ho havuye igitekerezo cyo kubaka inyubako ya ‘Kigali International Financial and Business Square’. Muri rusange izaba igizwe n’inyubako ebyiri ziteye kimwe (Twin Towers). Inyubako…

Read More

Nyuma yo kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, umuhanzi Silas uzwi nka “Ibya Yesu ni ku murongo” yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku byaha acyekwaho. Ku wa Kane tariki 05 Kamena 2025 ni bwo Silas yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera kugira ngo aburane ku byaha acyekwaho cyo gusambanya umwana utujuje imyaka ndetse no kumutera inda. Silas yari yaratawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025. Ubwo yageraga imbere y’ubutabera, yavuze ko atiteguye kuburana kuko atari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko bityo asaba ko urubanza rwe rwasubikwa. Nyuma yo kubaza ubushinjacyaha icyo bubitekerezaho nabwo bukavuga ko ari uburenganzira…

Read More

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yoherereje impano, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump iriho ubutumwa bukomeye mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera. ‎ Guhera ejo Donald Trump ari kubarizwa muri Canada aho ari kumwe n’abandi bayobozi bakomeye mu nama ya G7.‎Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa nawe uri muri iyi nama yashyikirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika impano ya Cristiano Ronaldo. ‎Ni umupira we wo mu ikipe y’Igihugu ya Portugal uriho umukono we ndetse ukana uriho n’ubutumwa bugira…

Read More

ubwongereza bwemeje ko bugiye gufatira ibihano bikomeye Uburusiya Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza ,Sir Kier Starmer yatangaje ko igihugu cye kiri gutegura gushyiriraho Uburusiya ibihano bishya bigamije kugabanya ubushobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu . Mu kiganiro yatanze ku munsi wejo tariki ya 16 Kamena ubwo yiteguraga  kwerekeza mu nama igomba guhuza ibihugu 7 bikize ku isi  [ G7 World Summit] ;Minisitiri Starmer yatangaje ko igihugu cye kiri gutegura ibihano bishya byitezweho gucogoza ubushobozi bwa gisirikare bw’Uburusiya , mu bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa b’igihugu cya Ukraine . Indi nkuru wasoma bifitanye isano :Umugabo yaciye agahigo ko kuroba ifi ipima ibiro 31 akoresheje umuheto …

Read More