- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro, bakomeje kugaragaza ibigwi Tom Close afite mu muziki, mu kunyomoza umunyamakuru uherutse kuvuga ko nta gihambaye yakoze. Ngabo Roben usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio10 na TV10, aherutse kubazwa icyo yavuga kuri Tom Close, ashimangira ko uyu muhanzi yakabirijwe bikomeye. Ubwo uyu munyamakuru yari abajijwe ibyo yavuga kuri Tom Close, na we ubwe yabanje guhamya ko ibyo yari agiye kumuvugaho atari byiza ko abivugira imbere y’abantu benshi. Ati “Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on air’ ra? Reka nivugire, Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe…
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragarije ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) ko butifuza ko Abanyarwanda bafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bataha. Muri Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda bagera ku 2500 bari barafashwe bugwate na FDLR mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu myaka myinshi ishize. Igikorwa cyo gucyura aba Banyarwanda cyagizwemo uruhare na HCR yabacumbikiye mu nkambi yo mu mujyi wa Goma, inabaherekeza. Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, basobanuriye itangazamakuru ko bari babayeho nabi, bagaragaza ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo, bagatanga umusanzu mu iterambere ryacyo. Nibishaka Marcel ni umwe mu batashye.…
Umuraperi w’Umunya-Uganda Walukagga Shafik, uzwi cyane ku izina rya Fik Fameica, yavuze amagambo akomeye yerekeye uko abona umubano w’abakundana, avuga ko nubwo ari umuntu ucecetse kandi wubaha, atari wa wundi ushobora kugengwa n’umugore uwo ari we wese. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Fik Fameica, wamamaye mu ndirimbo nka Biligita, yagize ati: “Ndi umuntu wicisha bugufi, ariko si ukuvuga ko hari umugore ushobora kuntwara uko ashaka.” Yakomeje avuga ko kwiyoroshya no kwicisha bugufi bidakwiye kwitiranywa n’ubwoba cyangwa kutagira ijambo, agaragaza ko umuntu agomba kwihesha agaciro no gushyiraho umurongo ugaragaza uko yifuza kubaho n’uko yifuza kubana n’abandi. Fik Fameica, uzwi…
Kirenga Phionah uzwi nka Yolo The Queen ukunzwe n’abatari bake kubera ikimero cye gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaraje ko nta kintu cyiza kibaho nko kuba umunyarwanda. Ni ubutumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025. Yolo The Queen yari amaze igihe atuje, nyuma y’igihe atangaje ko yibarutse umwana akamwita izina rya Drake ‘Graham’ bigashyira benshi mu rujijo. Muri ubu butuma yanyujije kuri ‘story’ ya Instagram, Yolo yagize ati: “Hari ikintu nasobanukiwe, nibaza niba namwe mukizi. Kuba umunyarwanda ni umugisha. Iyo utembereye mu bindi bihugu abandi bantu bakakubaza aho ukomoka, ukababwira ko uri uwo mu…
Umugore w’umuraperi Kanye West , Bianca Censori yongeye kurikoroza nyuma yo kongera kugaragara yambaye imyambaro yerekana ubwambure bwe ndetse itari isanzwe muri rubanda . Uyu mufasha w’umuraperi Kanye West uzwi nka Ye , yatangaje isi ubwo yashyiraga hanze amafoto amugaragaza yambaye umwambaro uhisha ibice biherereyemo imyanya y’ibanga nyir’izina gusa [ body suit] usanzwe wambaranwa n’ipantalo , n’inkweto ndende zikoze mu bwoya byonyine . Bianca w’imyaka 30 wari usanzwe ari umwubatsi w’amazu ariko akaza kwinjira mu ruganda rw’imideli yahise yongera gushyira hanze andi mashusho yanakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga asohoka mu modoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Porsche 911 yerekeza mu…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwafunze restaurant eshatu burundu izindi 37 zifungwa by’agateganyo kubera umwanda. Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku mu Karere ka Nyamasheke. Mu bugenzuri ubuyobozi bw’Akarere bwakoze, bwarebaga niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, niba bafite impuzankano y’akazi, niba ahakirirwa abakiliya hafite isuku n’ibindi. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibere myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko muri ubu bugenzuzi abo bagiye basanga batujuje ibisabwa bahawe icyumweru cyo kwikosora. Ati “Tumaze gufunga restaurant mu karere kose 40, ni ukuvuga restaurant zakira abantu na motel zicumbikira abantu, ariko…
Umuhanga mu gukora filime, John Kwezi, ari kumwe n’umwe mu bakinnyi b’imena Daniel Gaga uzwi cyane ku izina rya Ngenzi, bagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco rikomeye rya sinema Khouribga International African Film Festival, rizabera muri Maroc kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Kamena 2025. Aba bakinnyi ba filime bazahaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena saa kumi n’Igice z’umugoroba, berekeza mu mujyi wa Khouribga, aho bazerekana filime “Umugani”, yakozwe ku bufatanye bwa Zacu TV na John Kwezi. Iyi filime yagiye ahagaragara mu 2014, ikaba yaranyuze ku Zacu TV, ivuga ku makimbirane mu muryango ashobora gukura…
Leta ya Iran yasabye abaturage bayo gusiba porogaramu ya WhatsApp muri telefone zabo, aho ishinja uru rubuga gukoreshwa na leta ya Israel mu kuneka amakuru y’abaturage ba Iran, nubwo nta bimenyetso bifatika yatanze. Ubutegetsi bwa Iran bwabitangaje bubinyujije kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 17 Kamena 2025. Gusa urubuga rwa WhatsApp rusanzwe ari urw’Ikigo Meta cy’Abanyamerika, rwahise rubinyomoza ruvuga ko ibyo Iran yatangaje ari ibinyoma, rushimangira ko rutanga rutangaza amakuru yarwo ku bindi bihugu cyangwa abantu. WhatsApp yagize iti “Ntabwo twashimishijwe n’iyi nkuru ndetse duhangayikishijwe n’uburyo bishobora kwangiza isura yacu.Ibi ni ukubuza uburenganzira abantu bakoresha uru rubuga nyamara serivisi zacu bazikeneye.”…
TikTok izakomeza gukora nibura amezi atatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bitangarijwe ko Perezida Donald Trump ateganya kongera igihe ntarengwa cyo kuyigurisha cyangwa kuyihagarika. Ni ku nshuro ya gatatu kuva atangiye manda ye muri uyu mwaka igihe cyo kugurisha TikTok cyongerwe. Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko Trump azashyira umukono ku rindi teka muri iki cyumweru kugira ngo TikTok ikomeze gukora. TikTok yagombaga guhagarikwa muri Amerika nyuma y’uko Sosiyete iyigenzura yo mu Bushinwa, ByteDance, yanze kuyigurisha ku Munyamerika mbere y’itariki ntarengwa yo muri Mutarama. Trump ashinja TikTok ikoreshwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 170 ko ishobora gukoreshwa…
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne na FC Barcelona, Lamine Yamal ashobora kuba ari mu rukundo na Fati Vázquez w’imyaka 30 usanzwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aba bombi baherutse gusangiza ababakurikira amafoto y’aho berekeje mu biruhuko gusa aya mafoto bigaragara ko yafatiwe ahantu hamwe aho ari naho benshi bari guhera babakeka amababa. Lamine Yamal yashyize hanze amafoto ari mu bwato, nyuma ye na Fati umurusha imyaka 13 ashyira andi hanze amugaragaza ari muri bwa bwato. Uyu Fati Vázquez uri kuvugwa mu rukundo n’uyu mukinnyi asanzwe azwi ku mbugankoranyambaga cyane aho kuri shene ye ya YouTube na Instagram akurikirwa n’abarenga Miliyoni. Kuri…
