- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Mushiki wa P-Fla muto ariwe Natete Niwemugore, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Wilson Nshimyumuremyi. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu muhango wabereye ku murenge wa Gitega, wari wahuje imiryango y’aba bombi ndetse n’inshuti. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana, aho ubukwe buzaba tariki 29 Kamena 2025, bukazabera i Rwamagana. Usibye kuba azwi nk’umwe mu bavandimwe ba P-Fla ufite izina rikomeye muri muzika nyarwanda, uyu mukobwa nawe asanzwe ari umuhanzikazi wanize umuziki ku ishuri rya Nyundo igihe gito, gusa muri iki gihe akaba yarashyize imbaraga mu muziki wo kuramya no…
Mu gikorwa kidasanzwe, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iminsi mikuru y’iminsi itanu y’igihugu izatangira ku wa gatatu, 2 Nyakanga kugeza ku cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 y’umunsi wo kwibohora – ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihe. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), iminsi mikuru rusange izubahirizwa kuri: Ku wa gatatu, 2nyakanga Ku wa kane, 3 nyakanga Ku wa gatanu, 4 Nyakanga (Umunsi wo Kwibohora) Ibi byiyongera muri wikendi yo ku ya 5-6 Nyakanga, bizana ibikorwa byinshi bya leta n’abikorera kuruhuka iminsi itanu ikurikiranye. Ibiro bya leta bizongera gufungura ku…
Mukaneza angelique ni umukecuru w’imyaka 73 akaba yari atuye mumudugudu wa rwisirabo yambere Akagali ka kageyo Umurenge wa mwiru aho ni mukarere ka Kayonza yaburiwe irengero taliki 25 gicurasi 2025 umuryango we uramushaka uramubura. Kuradusenge veneranda akaba umukobwa wuwo mukecuru yavuzeko yamushakiye ahantu hose akamubura kandi niwe babanaga akanamwitaho avugako kandi impamvu yamushakishije cyane aruko uwo mukecuru yarakuze cyane ntambaraga afite zihagije kandi ikindi yarahumye. Nyuma yogushakisha uwo mukecuru yaje kuboneka nyuma y’ibyumweru bibiri nindi minsi bamusanze ibice byumubiri byarariwe n’inyamanswa kandi aho yasanzwe hari amaraso menshi. Ibyo bice bimaze kuboneka byarashyinguwe gusa nyuma hagiye haboneka nibindi bice nk’umutwe n’urutirigongo …
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje rwataye muri yombi Umupasiteri usanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi. Yatawe muri yombi ku wa 15 Kamena 2025. Umuvugizi w’Urwego wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uyu mugabo akekwaho iki cyaha nyuma yo gusurwa n’umugore bararanye akaza gupfira mu nzu ye. Ati “Nibyo rwose, yatawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu mupasiteri wari usanzwe ari n’umuyobozi mu murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.” Kugeza ubu…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, ukurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. RIB ivuga ko Ingabire yafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru, mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be. Ibi bibaye nyuma y’uko Urukiko rusabye Ubushinjacyaha gukora iperereza ryimbitse ku byaha aregwamo hamwe na bagenzi be. Mu butumwa yashyize kuri X, RIB yagize iti: “RIB, ibisabwe n’Ubushinjacyaha, ku wa 19 Kamena 2025 yatangije iperereza kuri INGABIRE UMUHOZA Victoire, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo…
Ni ibitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, ariko ni ku nshuro ya Gatatu bitewe inkunga na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN. Bifite ingengo y’imari y’arenga Miliyari ukoze imibare ishingiye cyane cyane kuri kimwe gikenewe kugirango bizabashe kugenda neza, ndetse n’ibigenda ku bahanzi. The Ben yabaye izina rinini ryavuzwe muri ibi bitaramo, ariko kandi hanagarukwa kuri Bruce Melodie. Isoko z’amakuru zigaragaza ko Bruce Melodie yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akorana n’ibi bitaramo, ndetse mu 2024 yishyuwe asaga Miliyoni 86 Frw mu bitaramo byose yaririmbyemo. Ni nawe wari waciriye inzira Kenny Sol abaririmbamo. The Ben avugwa ate muri iyi Dosiye? Tariki 1 Mutarama…
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bikorera wiyongereye, uva ku bihumbi 760 ugera kuri miliyoni 1,3, bivuze ko bagize ubwiyongere bwa 75,1%. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byashinzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2023 byikubye hafi kabiri kuko byavuye kuri 154 236 bigera kuri 269 326 mu 2023. Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ya 2024 igaragaza ko ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 3,2$ harimo miliyoni 782,8$ yashowe n’Abanyarwanda mu mishinga 191. Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya…
Chorale de Kigali igeze kure imyiteguro y’igitaramo iteganya gukorera muri ‘Kigali Universe’ ku wa 21 Kamena 2025, yijeje abakunzi bayo umuziki mwiza ndetse ibasaba kudaterwa ikibazo n’uko ari igitaramo kigiye kubera ahantu hasanzwe hicirwa inyota. Ibi ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwabigarutseho mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena 2025. Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yabwiye abanyamakuru ko muri iki gitaramo bahuje n’umunsi mpuzamahanga wa muzika, bazaririmba indirimbo zitandukanye mu buryo buzashushanya amateka y’umuziki. Ati “Tuzaririmba indirimbo zitandukanye, ni igitaramo kizaba cyubatse mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki ariko tukibanda ku bwoko bw’uwo dukora…
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Juno Kizigenza, yatangaje ko yiteguye gutaramira abakunzi be mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, aboneraho gushimira abafana bamaze imyaka bamuba hafi, by’umwihariko abagiye bamugaragariza urukundo n’ubutumwa bwo kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, Juno Kizigenza yavuze ko asanga igihe kigeze ngo asubize urukumbuzi rw’abafana be, bamaze igihe bamugaragariza ko bashaka kumubona ku rubyiniro runini nk’urw’iri serikuramuco rimaze kuba igicumbi cy’imyidagaduro y’Abanyarwanda. Yavuze ati “Nishimiye kuba ndi hano. Kuri njye, ndi kwizihiza imyaka itanu mu rugendo rw’umuziki. Cyari cyo gihe cyo kugera ku bantu banjye aho…
Umuraperi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, ari mu gahinda nyuma yo gutakaza akayabo karenze miliyoni 124 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera imikino y’amahirwe azwiho gukina kenshi. Uyu muhanzi ukomoka muri Canada, wamamaye mu ndirimbo nka One Dance, God’s Plan n’izindi, yashyize hanze ifoto y’igihombo yagize ku rubuga rwa Instagram Story, agaragaza uko ibintu byamugendekeye nabi kuri Stake, urubuga ruzwiho kwakira abantu bakina imikino y’amahirwe ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa yanditse buherekeza iyo foto, Drake yagize ati: “Ngomba no gusangiza uruhande rubabaje rw’imikino y’amahirwe… Ibyo natakaje ubu birarenze. Nizeye ko vuba nzbasangiza intsinzi nini, kuko ni njye njyenyine utaragera kuri ‘max’, mu…
