- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yerekanye Umunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’uko Singida Black Stars yo muri Tanzania yemeje ko yayisinyiye imyaka itatu. APR FC yatangaje uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko inejejwe no kumwakira mu muryango mugari wayo. Yagize iti” APR FC inejejwe no kwakira Dao. R Memel mu muryango mugari wa APR FC.” Mbere y’uko yerekanwa kuri iki Cyumweru, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, nibwo hari hasohotse amakuru y’uko APR FC yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ukina afasha ba rutahizamu kuzayikinira mu gihe kingana n’imyaka…
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batunguwe no kumva ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bukorerwa abantu bacurujwe (Human Trafficking) babeshywa ko bagiye gushakirwa imirimo ibahemba neza. Abaganirije abanyeshuri Ni imbamutima bagaragaje kuri uyu wa 21 Kamena ubwo mu Mujyi wa Kigali haberaga ubukangurambaga ku kurwanya no kwirinda icuruzwa ry’abantu. Abanyeshuri basobanuriwe uko ubwo bucuruzi bukorwa, abo bukorerwa naho bukunze gukorerwa, banabwirwa ingaruka ababukorewe bakunze guhura nazo. Mu ntangiriro z’uku kwezi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 bagaruwe bakuwe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwamo, na ho abandi 57 bo bakumiriwe bari bagiye kwinjizwa…
Umuririmbyi nyarwanda Ross Kana uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe, yerekeje i Mombasa muri Kenya aho agiye gutangirira ibikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba. Amakuru yizewe bvn ifite agaragaza ko Ross Kana yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, ahagana saa yine za mu gitondo. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Mami’, arateganya gukorera iyi ndirimbo nshya mu buryo bugezweho, aho azifashisha bamwe mu bakobwa batoranyijwe n’inzu z’imideli zikorera muri Mombasa. Ross Kana yagiye ari kumwe n’itsinda…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Gen. Muhoozi ari i Kinshasa kuva ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, mu ruzinduko rw’akazi. Mbere y’uko ahura na Perezida Tshisekedi, Gen. Muhoozi yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo za RDC, Lt. Gen Jules Banza Mwilambwe. Ibiganiro byabaye ku wa Gatanu byasojwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza RDC (FARDC). Mu biganiro byabaye ku wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yashimiye Uganda ku ruhare rwayo mu guharanira umutekano…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Jenerali Rudzani Maphwanya, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziteguye kongera koherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Yabigarutseho aganira n’abasirikare ba SANDF bari bamaze amezi bafungiranye mu bigo bya Goma na Mubambiro, nyuma y’imirwano na M23 yahitanye abasirikare 14 b’Afurika y’Epfo. Jenerali Maphwanya yabwiye abasirikare be ko M23 yemeye ko ingabo za Afurika y’Epfo zabatsinze mu mirwano yabereye i Goma, anashimangira ko biteguye kongera kujya ku rugamba igihe cyose bazabisabwa. Yagize ati: “Inkuru y’urugamba ivugwa n’abari ku rundi ruhande, kuko baba bayizi. Barayumvise kandi barayihamije. Nibiba ngombwa…
Mu kiganiro aherutse kugirana na The Stanley Agu Show, Ruger yavuze ko yifuzaga kuba yaramenye kare ko muri uru ruganda rwa muzika nta nshuti nyakuri zihaba. Ati:”Ikintu kimwe nifuza kuba naramenye kare ni uko nta muntu uba inshuti yawe mu ruganda rwa muzika. Ibirenze ushobora kugira ni inshuti nyazo nk’ebyiri, ziba zihagaze ku ruhande rwawe, zifuza ko utera imbere, ndetse n’igihe ibintu bitagenda neza zikaba hamwe nawe, zikagerageza ko uhora umeze neza. Ni ibyo gusa.” Ruger yakomeje avuga ko imibanire hagati y’abahanzi n’abandi bakorana muri uru ruganda iba ishingiye ku nyungu, aho umuntu aba agufiteho inyungu runaka, ariko igihe iyo nyungu…
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rema yavuze ko ibitutsi n’amagambo yuje kwinuba akunze kwakira kuri izi mbuga, ari byo byamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikanamufasha gukura mu muziki. Rema, wamenyekanye kubera umwimerere w’umuziki we wihariye, yavuze ko hari benshi batigeze bamwumva cyangwa ngo bamuhe icyizere mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika. Nyamara ibyo byose byamubereye ikimenyetso cy’uko ari mu murongo ukwiye. Yagize ati: “Ni ibintu byiza kubona ikintu abantu bavuzeho igihe kinini banyita amazina mabi, ariko uyu munsi ndi kugisaruraho inyungu. Tekereza iyo mba narabiretse kubera ibyo bavuga, cyangwa ngo numve amagambo yabo. Nkatekereza nti, ahari nkwiriye kubihagarika. Ariko imyaka ine…
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje amakipe akina amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe ko nta yizahabwa ibyangombwa [Club licensing] itabanje kwishyura amadeni yose ibereyemo abakozi ba yo barimo abakinnyi, abatoza n’abandi. Uko imyaka yicuma mu Rwanda, hakomeje kugaragara amakipe akina amarushanwa ya Ferwafa, atuzuza ibiba bikubiye mu masezerano agirana n’abakozi ba yo barimo abatoza, abakinnyi, abaganga n’abandi. Uku kutuzuza ibiba bikubiye mu masezerano impande zombi ziba zaragiranye, kurimo kutabaha imishahara ya bo, amafaranga atangwa mu gihe cy’isinywa ry’amasezerano [recruitment fees], uduhimbazamusyi n’ibindi. Nyuma yo gusanga abakozi babirenganiramo uko imyaka ishira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryahagurukiye amakipe atuzuza ibiba bikubiye…
Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Richard Grenell, yasabye Elon Musk, uyobora Sosiyete ya SpaceX, gutanga internet ya Starlink ku buntu muri Iran kugira ngo inshuti ze zibashe kubonera amakuru ku gihe. Ibi yabitangaje nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igihugu cye cyagabye ibitero bikomeye muri Iran ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwa intwaro za nucléaire. Ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Nyuma y’ibi bitero, Richard Grenell, yahise anyuza ubutumwa ku rubuga rwa X, asaba Elon Musk ko yatanga internet ya Starlink ku buntu muri…
Mu ijoro ryuje umunezero n’umuziki w’ikirenga, Chorale de Kigali yifatanyije n’Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye bise “Voices in Harmony” cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki (International Music Day), cyabereye muri Kigali Universe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025. Iki gitaramo cyahuje abahanzi b’abanyempano n’abaririmbyi b’inzobere mu muziki wa kera n’uwa none, cyabereye mu muryango mpuzamahanga w’abakunda umuziki, kikaba cyagize uruhare rukomeye mu gusubiza Abanyarwanda mu rugendo rw’amateka y’umuziki w’isi, uhereye ku bikoresho bya kera cyane kugeza ku bihangano by’iki gihe. Cyari kigamije kugaragaza amateka y’ivuka n’ihindagurika ry’umuziki kuva mbere ya Kirisitu kugeza ku muziki w’iki gihe. Cyateguwe…
