- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Alyn Sano uri mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda muri iki gihe, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi ukomeye wo muri Kenya witwa Bensoul. Mu kiganiro yagiranye na ikinyamakuru kimwe cyahano murwanda, Alyn Sano yavuze ko iyi ndirimbo bayikorera muri Kenya, ari naho ari naho ari kubarizwa muri iyi minsi. Yavuze ko iby’ikorwa ry’amajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo byose biri gukorerwa muri iki gihugu, by’umwihariko amajwi (Audio) yakozwe na Producer Run, uzwi cyane nka Producer David. Alyn Sano yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana na Bensoul cyaturutse ahanini ku buryo amukunda nk’umuhanzi. Yagize…
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye ‘Soso’, yatangaje kuri uyu wa Kabiri binyuze ku rubuga rwa X ko amafaranga angana na miliyoni 10 z’amapawundi cyangwa z’amadolari ariyo yamuvura kandi nabwo by’igihe gito. Yagize ati: “Miliyoni 10 mu mapawundi cyangwa amadolari aka kanya zamvura nibura ukwezi kumwe.” Omah Lay ntatinya kugaragaza ubuzima yanyuzemo bwamugoye, aho yavuze ko agahinda gakabije yahuye nako kashoboraga no kumuhitana. Kuva yajya ahagaragara nk’umuhanzi uririmba cyane ku buzima bwite, yakomeje gusangiza abamukurikira uko ahangana n’iyo ndwara yo mu mutwe. Yavuze ko album ye nshya ateganya gushyira hanze, yise ‘Clarity of Mind’, izibanda ku rugendo rwo gukira kwe, nyuma y’uko…
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) rugiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo bizihutisha itangwa rya serivisi. Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, werekanye ko bigamije gukomeza gufasha abikorera mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ya CEO Forum yahuje abayobozi bakuru b’ibigo bitandukanye n’inzego za Leta zinyuranye. Jean-Guy Afrika yavuze ko batangiye urugendo rwo gushyira serivisi batangaga zirenga 400 mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze mu rubuga rwa Irembo. Ati “RDB iri mu rugendo rwo kuvugurura uburyo itanga serivisi binyuze muri One Stop Center. Intego ni…
Nyirakuru w’umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Kamena 2025, azize uburwayi bwa diyabete (Diabetes) yari amaranye igihe. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we, wabwiye InyaRwanda, ko yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga bamukurikirana umunsi ku wundi. Nyirakuru wa Chriss Eazy, ni umwe mu bantu bamubereye hafi kuva mu bwana bwe kugeza ku rwego yagezeho mu muziki. Uwo muryango watangaje ko yari afite urukundo rukomeye ku muziki w’umwuzukuru we, ndetse hari n’amashusho yafashwe ari kumwe na Chriss Eazy babyina indirimbo ze mu modoka, ariko atigeze…
nzego z’umutekano zatangaje ko zataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 utuye mu karere ka Kayonza ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa guhera akiri muto kugeza kuri ubu afite imyaka 25 . Mu gitondo cyo ku munsi wejo ku wa mbere tariki ya 23 Kamena 2025 , nibwo Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kayonza zafunze umugabo wo mu Kagari ka Cyarubare , mu Mudugudu wa Kacyiru mu Murenge wa Kabare ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we mu bihe bitandukanye guhera akiri umwana w’imyaka 7 bikamugiraho ingaruka mbi nyinshi z’ubuzima . Uyu mukobwa w’imyaka 25 yemeza ko ibi bikorwa by’ihohoterwa…
Hari abamukurikiye ngo bamubaze ikibaye abereka igihandure, ubukwe buhagaragara uko Videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekena uwo mugabo wari wambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru n’inkweto z’umweru, ava imbere aho yari ari n’umugeni we, anyura mu bantu batashye ubukwe, agenda abigizayo ashaka inzira isohoka. Umusaza umwe mu bari batashye ubukwe, yagaragaye agenda akurikiye uwo mugabo ngo arebe ko yamugarura, naho abandi cyane cyane ab’urubyiruko bo bagenda bamwiruka inyuma nko guhurura bumijwe n’ibibaye. Abatumirwa muri ubwo bukwe, babuze ikindi bakora uretse gukomeza kwicara aho bumiwe, ariko abandi bo ngo bumvikanye banyuzamo bagaturika bagaseka, kuko batangajwe cyane n’ibibaye, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa…
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko nyuma y’amakuru yakwirakwijwe n’abatavuga rumwe na Leta ko “arembye”. Ku mbuga nkoranyamba hari hakwiye itangazo ryitiriwe igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame arwaye. Igisirikare cy’u Rwanda ryamaganye iri tangazo kivuga ko ari FAKE NEWS. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo yabwiye bagenzi bacu bo muri Taarifa ishami ry’Icyongereza ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko bisanzwe. Yasabye abaturarwanda kwima amatwi ibihuha “bidafite ishingiro”. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabwiye Taarifa ati “Rwose ntimutwarwe n’amakuru ari gukwirakwizwa n’abanzi. Nta gihari cyo kwikanga, cyangwa giteye…
Mu gihe habura amezi hafi atatu ngo uruganda rwa Apple rushyire ku isoko iPhone 17, hatangiye kumenyekana bimwe mu bizaba biyigize. Byitezwe ko iPhone 17 izashyirwa ku isoko muri Nzeri 2025. Izaba ikurikirana iPhone 16 yasohotse muri Nzeri 2024. Amakuru dukesha Daily Mail avuga ko impinduka ya mbere izagaragara kuri iyi telefone nshya ari ijyanye n’amabara. iPhone 17 iri kugeragezwa mu mabara abiri mashya, icyatsi na Purple (mauve). Biteganyijwe ko hagati y’icyatsi na mauve hagomba gutoranywamo ibara rimwe. Riziyongera ku yandi mabara atandukanye iPhone zisanzwe zisohokamo. Umwaka ushize iPhone 16 yasohotse mu mabara atanu: Umukara, umweru, iroze, teal na ultramarine…
Hari abaturage bo mu Karere Nyamasheke bavuga ko babangamiwe n’uko abajura bihisha mu mwijima wo ku muhanda wa kaburimbo bakabambura ibyabo birimo za telefoni n’ibikapu. Abavuga ibi ni abiganjemo abanyeshuri ba Kaminuza, abagana ku bitaro bya Kibogora bakoresha umuhanda waTyazo-Kibogora-Kabuga, wo mu murenge wa Kanjongo. Gikundiro Kevine wiga muri Kaminuza iherereye aho yabwiye BVN ko mu masaha y’umugoroba bigoranye guca muri ako gace. Yagize ati “Kuri uyu muhanda nta matara amurika nijoro kubera ko hatabona, bakunda kuhamburira amatelefone ku bakobwa banagufata no ku ngufu.” Akomeza agira ati “Icyifuzo ni uko badushyiriraho amatara.” Undi muturage yagize ati “Abagore n’abakobwa bagorewe kuri uyu…
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Musanze FC yakoze inteko rusange yatorewemo Nsengiyumva Richard nka Perezida wayo mushya asimbuye Tuyishimire Placide uheruka kwegura. Perezida mushya wa Musanze FC Nsengiyumva Richard Ni Inteko rusange yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Musanze yiga ku ngingo zitandukanye zarimo no gutora Komite Nyobozi nshya iyobora ikipe ya Musaze FC nyuma y’uko Tuyishimire Placide wari uyoboye komite icyuye igihe muri Gicurasi 2025, yeguye ari hamwe na Visi Perezida wa mbere Rwamuhizi Innocent. Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi ukomeye, anakomoka mu muryango w’abacuruzi mu Mujyi wa Musanze, yiyamamaje ku mwanya wa Perezida ari hamwe na rwiyemezamirimo…
