Author: Bvn Rwanda News

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Yvan Butera, yatangaje ko kumywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe. Ibi yabigarutseho kuwa 25 Kamena 2025, ubwo yari yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe  yateguwe n’Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Yvan Butera,  yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, mu Rwanda abanywa inzoga biyongereye . Icyakora akavuga ko abanywa inzoga cyane umubare wabo wagabanutse muri iyo myaka. Dr Yvan Butera, agaragaza ishusho y’uburyo ikibazo cy’Ubuzima bwo mu mutwe gihagaze,yatangaje ko nibura umuntu umwe muri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.…

Read More

Nyuma yo gutsinda Simba SC ibitego 2-0, ikipe ya Yanga SC yegukanye igikombe cya shampiyona muri Tanzania ku nshuro ya kane yikurikiranya. Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025, ni bwo mu gihugu cya Tanzania, habaye umukino uba utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago muri iki gihugu ndetse no mu baturanyi ba cyo. Uyu mukino wanasozaga shampiyona ya 2024/2025, wahawe izina rya “Kariakoo Derby”, wabereye kuri Stade nkuru y’igihugu, Benjamin Mkapa Stadium, usifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga baturutse mu Misiri. Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi ari gucungana nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi ariko Yanga SC igaragaza…

Read More

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. Muri ibyo bibazo ibyiganje cyane birimo ibituruka ku gahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe. Agahinda gakabije kari kuri 11,9%, ubwoba bukabije 8,1%, Ihungabana riri kuri 3,6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1,3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0,8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura igera kuri 0,5%. Bipolar Disorder (uburwayi bwo mu mutwe butera impinduka zidasanzwe mu mitekerereze y’umuntu, imbaraga, urwego rw’ibikorwa n’ibindi…

Read More

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina uri gusoza manda ye ku buyobozi bwa Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD). Ari mu Rwanda yitabiriye inama ngarukamwaka ya 28 ikora ubusesenguzi ku bukungu bw’Isi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri X , byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere n’intambwe yatewe ku buyobozi bwe mu ngeri zitandukanye. Akinwumi Adesina yatangiye kuyobora BAD mu 2015, manda ebyiri yemererwa n’amategeko ziri kugana ku musozo, ndetse agomba gusimburwa na Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa uyu mwanya. Adesina yasimbuye Umunyarwanda Donald Kaberuka wayoboye iyi banki mu gihe cy’imyaka 10 hagati ya 2005 na 2015.

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashimangiye ko amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, ashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 27 Kamena. Ibyemejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bije nyuma y’itangazo ryatangajwe mu minsi mike ishize kuri iyi ngingo, mu gihe hagaragajwe intambwe igaragara mu gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi. Twabibutsa ko ibihugu byombi, DRC n’u Rwanda, byashyize umukono ku itangazo ry’amateka ku itariki ya 25 Mata ku nkunga ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, aho byagaragaje ubushake bukomeye bwa…

Read More

Abana barenga 800 batarengeje imyaka 16, biganjemo abo mu mushinga wa “Isonga-AFD”, bagiye gutoranywamo abazategurirwa guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026), izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, ni bwo mu Karere ka Nyanza, hatangira kubera amarushanwa ahuza abana b’abakobwa n’abahungu mu mikino itandukanye. Imikino Olempike ya 2026 iteganyijwe gutangira gukinwa kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2026, ikazabera mu mujyi wa Dakar, ari no ku nshuro ya mbere iyi mikino ibereye muri Afurika. U Rwanda ruri mu bihugu byitabira imikino nk’iyi…

Read More

amakuru yamenyekanye nuko mu gicuku cyo ku wa 25 Kanama, 2025 mu mudugudu wa Gihimbi mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Nyagisozi, bikekwa ko uwitwa Karangwa Alexis w’imyaka 53 y’amavuko washakanye byemewe n’amategeko na Yabaragiye Thancile babyarana abana bane, bikekwa ko Karangwa yishwe n’umugore we Yabaragiye afatanyije n’umugabo witwa Nkaka Vianney w’imyaka 53. Ubwo uriya mugore Yabaragiye Thancile yari kumwe na Nkaka Vianney bikingiranye mu gikari cy’inzu y’undi muturage, nyakwigendera yagiye kureba asanga umugore we ari gusambana n’uriya Nkaka, maze atangira kurwana n’umugore we. Uriya mugabo bikekwa ko yasambanyaga uwo mugore, yahise azana isuka ayimukubita (akubita nyakwigendera) mu bitugu…

Read More

Babinyujije mu kinyobwa cya Virunga, uruganda rwa Skol rwateye inkunga igitaramo cya Toxic Xperience kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kikazabera mu karere ka Rubavu. Mu mwaka ushize, iki gitaramo cyaberaga ahitwa ‘Heza Beach’ mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2024, kikaba cyaragombaga kugaragaramo abahanzi barimo Logan Joe, Ish Kevin na Chriss Eazy. Uretse aba bahanzi, cyagombaga guhuza aba Djs barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk (wanagiteguye), Kalexx, Sonia, Pyfo, Tyga, Kiss, Higa na Rusam ndetse n’abandi benshi. Muri uyu mwaka, iki gitaramo cyongeye kugaruka kikongera kikazabera kuri Heza Beach Resort i Rubavu, ku itariki ya 4 Nyakanga 2025 mu…

Read More

Abaturage b’i Nairobi, mu Murwa Mukuru wa Kenya, bongeye kwirara mu mihanda mu myigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho bari kwibuka bagenzi babo bishwe mu myigaragambyo yabaye mu mwaka ushize ndetse batishimiye uburyo ubuzima bukomeje guhenda, ari nako amahirwe y’iterambere ku rubyiruko arushaho kuyoyoka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage ibihumbi babyukiye mu mihanda mu rwego rwo kwibuka umwaka ushize abarenga 60 bishwe, icyo gihe bari mu myigaragambyo karundura yo kwamagana umushinga w’itegeko wari ugamije kongera imisoro mu gihugu. Abaturage bavuze ko uwo mushinga ugamije gutuma ubuzima buhenda, bityo bajya mu mihanda barawamagana. Icyo gihe ariko Inteko…

Read More

Neymar Jr yongereye amasezerano mu ikipe ye yakuriyemo y’iwabo muri Brazil ya Santos azamugeza mu Ukuboza uyu mwaka. Mu kwezi kwa Mbere ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe ya Santos nyuma y’uko yari asheshe amasezerano mu ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite. Yari yerekeje muri iyi kipe yumva ko agiye kwitwara neza ubundi agasubiea mu bihe amakipe akomeye ku mugabane w’Iburayi akaba yakongera kumwifuza binatuma asinya amasezerano y’amezi atandatu gusa. ‎Ibyo yatekerezaga ntabwo ariko byagenze kuko yongeye guhura n’ibibazo byimvune ndetse kuva mu kwezi kwa Mbere amaze gukinira Santos  imikino 14 aho yatsinze ibitego 3 gusa.…

Read More