
Abana barenga 800 batarengeje imyaka 16, biganjemo abo mu mushinga wa “Isonga-AFD”, bagiye gutoranywamo abazategurirwa guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026), izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, ni bwo mu Karere ka Nyanza, hatangira kubera amarushanwa ahuza abana b’abakobwa n’abahungu mu mikino itandukanye.

Imikino Olempike ya 2026 iteganyijwe gutangira gukinwa kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2026, ikazabera mu mujyi wa Dakar, ari no ku nshuro ya mbere iyi mikino ibereye muri Afurika.
U Rwanda ruri mu bihugu byitabira imikino nk’iyi ariko kwegukana imidali bikagorana, gusa kuri iyi nshuro rwifuza guhagararirwa neza kurenza izindi zabanje.
Mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo ku midali yarumbye mu mikino, Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’amashyirahamwe ikorana na yo, hateguwe igikorwa cyo guhitamo abana bazategurirwa kwitwara neza.
Ni igikorwa kizitabirwa n’abana 870 barimo abahungu 435 n’abakobwa 435. Aba bose bazahatana mu mikino irindwi ariyo Basketball, umupira w’amaguru, Volleyball, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru, Taekwondo na Handball.
Mu bana bazitabira iyi mikino harimo abo mu bigo by’amashuri bikoreramo umushinga wa “Isonga-AFD”, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri ya Siporo, abana bo mu irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda, abana bo mu irerero rya Bayern Munich n’abandi.
Mu gutoranya bizakorwa n’abatoza batandukanye muri iyi mikino, bigendanye n’imikino yateganyijwe.
Amakipe yose azahurira mu majonjora ateganyijwe kuba hagati ya tariki ya 26 na 27, mu gihe imikino ya nyuma izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025.
Imikino yose ikazabera mu bigo bya Igihozo St. Peter, Christ Roi Nyanza, Mater Dei ndetse na Stade y’Akarere ka Nyanza.


