Author: Bvn Rwanda News

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo kwirinda, ahamya ko rubikora mu rwego rwo kurengera abaturage barwo mu gihe umutekano wabo ubangamiwe. Yabivugiye mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025.Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basinyanye amasezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiyongera ku mugambi wo guharanira umutekano n’amahoro binyuze mu bufatanye na MONUSCO Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni muri RDC. Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda…

Read More

Aho ibihe bigeze, telefoni zigezweho ni kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byoroheje ubuzima bwa muntu, ariko hakiyongeraho kuba ishobora gufata ikoranabuhanga ryihura rya 5G, kandi no kuyibona bidahenze bikaba akarusho. Sosiyete icuruza telefoni zigezweho ya Infinix, yo yamaze kureba kure ishyira abakunzi bayo igorora, kuko kuri ubu yamaze kugeza ku isoko ry’u Rwanda telefoni ya mbere ikoresha porogaramu y’ubwenge buhangano ya DeepSeek yitwa ‘Infinix Note 50,’ ikoze mu buryo ibasha kubika umuriro igihe kinini, kandi no kuwushyiramo bikaba mu gihe gito. Ni telefoni Infinix ifatanyije na MTN Rwanda bamurikiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, hagamijwe kurushaho kuzana…

Read More

Nyuma yo kumara iminsi icecetse ku isoko ry’igurisha ry’abakinnyi, Rayon Sports yinjije abakinnyi babiri bashya barimo myugariro Rushema Chris, mu gihe Serumogo Ally we yongereye amasezerano muri iyi kipe. Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi, myugariro wo hagati, Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo iyi kipe yo mu Nzove, yerekanye Rushema Chris nk’umukinnyi wa yo mushya mu myaka ibiri iri imbere. Ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’uyu mukinnyi n’ikipe. Uyu musore ukina mu mutima wa ba myugariro, aje avuye muri Mukura VS yari…

Read More

MI6 yitandukanyije n’Umuyobozi wayo mushya, Blaise Metreweli, ufite sekuru wari intasi y’Aba-Nazi. Blaise Metreweli yatangajwe nk’ugiye kuba umuyobozi mushya w’Urwego rw’Ubutasi bw’u Bwongereza (Secret Intelligence Service) muri uku kwezi. Azaba ari we mugore wa mbere uyoboye uru rwego mu myaka 116. Nubwo amateka ye yihariye atazwi cyane, inyandiko zigaragaza ko sekuru yari Constantine Dobrowolski, wahoze mu Ngabo z’u Burusiya ariko nyuma agatoroka akajya gukorera Aba-Nazi nk’intasi yabo nkuru i Chernihiv muri Ukraine. Gusa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, ivugira MI6, yatangaje ko Metreweli “atari yarigeze amenya cyangwa ahura na sekuru wo ku ruhande rwa se.” Iyi minisiteri yakomeje igira iti…

Read More

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bitatu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwiye guherwaho mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Ati: “Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda. Ibi bishingiye ku bushake bwagaragajwe hano bw’icyemezo gishingiye ku bimenyetso cyo guhagarika gufasha FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. Uwo ni wo musingi…

Read More

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, rwasohoye itangazo rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikorere y’ubucuruzi bwo kwakira abantu n’imyidagaduro, mu rwego rwo gukaza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arebana n’umutekano rusange, urusaku no kurengera abaturage. Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, nyuma y’inama yahuje impande zitandukanye, ryibutsa ko aya mabwiriza ashingiye ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014 rigenga ubukerarugendo, ndetse n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023 bijyanye no kugenzura urusaku rw’ijoro. Amasaha mashya yo gufunga ahantu h’imyidagaduro RDB yasabye ko utubari,…

Read More

Nyuma y’igihe hatutumba intambara y’amagambo hagati ya 1:55AM Ltd na producer Element, kuri ubu ikibazo cyabo cyatangiye kuganirwaho n’impande zombi zishaka igisubizo. Ubwo yari kuri KISS FM, Element Eleeeh yavuze ko mu by’ukuri ikibazo cyabaye ari icyo mu muryango ku buryo ku bwe asanga kigomba gukemuka binyuze mu biganiro kandi byanatangiye. Ati “Njya mbibona ariko uko biri kose uriya ni umuryango wanjye, ibibazo byose twagirana twabikemurira imbere. Buri bucuruzi bwose bugira ibibazo ariko birakemuka iyo abantu bahuye bakaganira. Utubazo twari turimo twose turi gukemuka.” Mugarura Kenny uyobora 1:55AM Ltd nawe yahamije ko aya makuru ari impamo, ati “Element turi kuganira,…

Read More

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko bitumvikana uko akanama gashinzwe gutanga amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, kibagiwe gutanga amahirwe ku bikorerwa mu Rwanda mu masoko amwe n’amwe ahandi bakongera igihe cy’isoko bitanyuze ku ikoranabuhanga. REB yisobanuye imbere ya PAC ku wa 27 Kamena 2025, ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024. Mu bibazo byagaragajwe harimo icyo gutanga inyongera y’amasezerano umunani kuri ba rwiyemezamirimo hatabayeho kunyura muri sisiteme itangirwamo amasoko ya Leta, afite agaciro ka miliyari 2,2 Frw. Hari kandi n’isoko ryo gutanga ingwa…

Read More

Umunyamideri Lyse uri mu bahatanye mu irushanwa rya Rwanda Global Diversity, yavuze agahinda yahuye nako ubwo yinjiraga mu muziki akakwa ruswa y’igitsina n’abanyamakuru bane bose. Ni mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv agaruka ku rugendo rwe rwo kwisanga mu marushanwa ya Rwanda Global Diversity avuga uko yarijemo ndetse n’inzira byanyuzemo ngo agere muri aya marushanwa. Lyse yavuze ko yabanje kuba umuhanzi ariko aza kubivamo kubera uburyo abanyamakuru bagera kuri bane bashatse kumusambanya ku munsi umwe harimo n’uwamuraje yicaye mu ntebe kubwo kwanga ko baryamana. Yavuze ko ibyo byamuteye igikomere bigatuma adakomeza umuziki ndetse akagira n’ubwoba bwo kubibwira ababyeyi kubwo guhura…

Read More

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yasinye amasezerano ahenze mu mateka mu ikipe ya Al Nassr ndetse no ku Isi ya ruhago muri rusange, akaba amwemerera kugira imigabane muri iyi kipe ingana na 15%. Kuwa Kane ni bwo ikipe ya Al Nassr yatangaje ko uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or eshanu yongereye amasezerano y’imyaka 2. ‎Nyuma y’uko yongereye aya masezerano, ibinyamakuru bitandukanye byahise bitangira kwandika ibikubiye muri aya masezerano mashya aho byatumye benshi banacika ururondogoro. ‎Ku bijyanye n’amafaranga azajya ahembwa agera kuri miliyoni 178 z’Amapawundi ku mwaka aho uyashyize mu Manyarwanda angana na 353,610,706,000. ‎Ku kwezi ho azajya ahabwa…

Read More