Author: Bvn Rwanda News

Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce bongeye kugaragara mu mujyi wa New York mu buryo bwatunguye abafana babo ,ubwo bari bavuye gufata ifunguro rya nijoro muri resitora ya Torris bari kumwe .  aylor n’umukunzi we , Kelce usanzwe ari umukinnyi wa shampiyona y’umupira w’amaguru w’abanyamerika [NFL]  mu ikipe ya Kansas City Chiefs ,bongeye kugaragara bafatanye agatoki ku kandi ku mugoroba wo ku munsi wejo  ndetse binemezwa ko bari bagiye mu mugoroba wo guteretana . Kelce yari yambaye ishati y’umweru ifite amaboko magufi ,ipantalo y’umukara ,inkweto z’umukara ndetse n’amalinete y’umukara  mu gihe urukundo rwe ,Taylor yari yambaye mu buryo busa…

Read More

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, na Perezida Félix Tshisekedi. Mu ntangiriro za Kamena 2025, Fayulu warwanyaga ubutegetsi bwa Tshisekedi kuva bwajyaho mu 2019, yatangaje ko ashaka guhuza imbaraga n’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo barwanye Joseph Kabila n’ihuriro AFC/M23. Tariki ya 4 Kamena, Tshisekedi yakiriye Fayulu mu biro bye, bemeranya ko Abanye-Congo bakwiye kuganira kugira ngo bunge ubumwe, bashakire hamwe igisubizo cy’umutekano wazambye ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye igihugu. Umuvugizi w’ihuriro LAMUKA riyoborwa na Fayulu akaba n’umuyobozi w’ishyaka ADD Congo, Prince Epenge, ku wa 29 Kamena yatangaje ko we…

Read More

kipe y’Ingimbi ya Marines FC y’abatarengeje imyaka 20 n’iy’abangavu Police WFC batarengeje iyo myaka, zegukanye igikombe cya shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20. Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije shampiyona y’Igihugu y’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 20. Ni amakipe y’abato yari ashamikiye kuri bakuru ba bo bakina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya Kabiri. Ni shampiyona yakinwe biciye mu gice amakipe atuyemo ndetse ashyirwa mu matsinda bishingiye n’ubundi aho asanzwe akinira [Leagues]. Ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, ni bwo iyi shampiyona yasozwaga, igikombe kimwe gisigara i Kigali mu gihe ikindi cyerekeje mu Intara…

Read More

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buvuga ko muri rusange Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashima ubufasha butandukanye bagenewe na Leta, ariko ko bukigowe n’imiryango igera ku 130 yabo ikeneye kubakirwa igatuzwa aheza. Muri iyo miryango 98 ituye mu nzu zishaje zikenewe gusanwa, naho indi 32 inzu ibamo zarangiritse cyane ku buryo zigomba gusenywa zikubakwa bundi bushya kugira ngo abazituyemo bakomeze kugira imibereho myiza n’iterambere. Kubakira iyo miryango si igikorwa giteganyijwe gukorwa mu mwaka umwe kuko ngo hagenda hashakwa ubushobozi bunyuzwa mu ngengo y’imari y’Akarere ya buri mwaka, ariko n’Akarere gakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bako mu gushaka uko ayo macumbi yaboneka. Ishuri Rikuru ry’Imyuga…

Read More

Nkundabera Eric “Ruben” ukinira Les Amis Sportifs yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2025 mu bagabo naho Mwamikazi Djazilla ukinira Ndabaga Women Cycling Team ayegukana mu bagore. Kuri iki Cyumweru hakinwe Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu isiganwa ryo mu muhanda “Road Race” nyuma y’uko ku wa Gatandatu hari habanje kubaho gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye. ‎‎Abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 162 mu muhanda wa Batsinda-Nyacyonga-Nyabugogo-Shyorongi-Base-Gicumbi-Nyacyonga-Batsinda. ‎‎Abagore n’ingimbi bahagurukiye i Shyorongi bakomeza umuhanda wa Base – Gicumbi -Nyacyonga-Batsinda. ‎Ni mu gihe abangavu bahagurukiye i Gicumbi bagasoreza i Batsinda. ‎Mu bagabo Nkundabera Eric “Ruben” wa Les Amis…

Read More

Iby’i Nyarugenge ntibyoroshye umugani wa wa muhanzi wabiririmbye! Umuntu arahumbya gake yabumbura amaso agasanga ibintu byahinduye isura. Ubu noneho inkuru igezweho ni ivuga ukuntu DJ Brianne yagize uruhare mu isenyuka ry’urugo rwa Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves; bamaze iminsi badacana uwaka, ariko bagakomeza kubihisha. Mbese batwitse inzu bashaka guhisha umwotsi. Imbarutso yo kumenyekana kw’aya makuru y’amabanga y’urugo rwa Muyango na Kimenyi, yaturutse ku mwuka mubi wavumbutse hagati ya Keza Terisky na Muyango. Uyu mwuka warenze aba bombi hagati yabo, ugera aho utuma bishishanya kugeza aho Keza Terisky aheruka gutungurwa n’uko Miss Muyango yashatse kumwubikira imbehe mu kazi bagombaga guhuriramo…

Read More

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’inzego z’umutekano ku wa Gatanu, tariki 27 Kamena 2025, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byaho birimo The Hindustan Times, NDTV na Asian News International (ANI). Polisi ya Mumbai yatangaje ko Jariwala yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo kugwa mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Andheri, aho abaganga bahise bemeza ko yapfuye. ANI yatangaje ko amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ahagana saa saba z’ijoro, ku isaha yaho. Umurambo wa Shefali uri gukorerwa isuzuma kwa muganga (autopsy) mu bitaro bya Cooper Hospital kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe, kuko kugeza ubu ntiharasohoka ibisobanuro birambuye. Gusa ibitangazamakuru bimwe byatangaje ko ashobora kuba yazize guhagarara k’umutima,…

Read More

Umunyemari Elon Musk yongeye kwibasira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja politike izarushaho kuganisha igihugu mu myenda n’ubushomeri. Ni amagambo Elon Musk yavuze ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, agaruka ku mushinga w’itegeko ujyanye n’ibyo Amerika ishoramo amafaranga. Ni nyuma y’uko Sena yari imaze kuwemeza. Abinyujije kuri X, Elon Musk yavuze ko “Umushinga w’itegeko wemejwe na Sena uzasenya imirimo ibarirwa muri za miliyoni muri Amerika, ndetse utere igihugu ikibazo gikomeye. Ni ubusazi bweruye kandi buzasenya. Uha amahirwe inganda zo mu bihe byashize ariko ukangiza inganda zo mu gihe kizaza.” Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo zijyanye…

Read More

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe n’Inzego bafatanya barimo gushakisha Umurambo wa Niyonshuti Michel, warohamye mu Cyuzi cya Rugeramigozi. Iyi mpanuka y’amazi bikekwa ko yahitanye Niyonshuti Michel yabaye ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald,yabwiye BVN ko Niyonshuti Michel w’imyaka 19 y’amavuko yazanye na bagenzi be babiri  bageze ku nkombe z’Iki cyuzi, bahasanga  Iradukunda  Kevin w’Imyaka 20 y’amavuko bamusaba kubambutsa  hakurya mu Murenge wa Shyogwe bavuye ku gice cy’Umurenge wa Nyamabuye. Ati”Uwo musore witwa Iradukunda yari afite ubwato butoya bw’igiti bwasadutse abashyiramo, bageze hagati bararohama.” Gitifu Nsengimana avuga ko batatu babashije kuvamo…

Read More

Nyuma yo gushyingiranwa mu bukwe bwabereye ku kirwa cya San Giorgio Maggiore mu mujyi wa Venice mu Butaliyani, ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, Jeff Bezos na Lauren Sánchez basoje ibirori by’ubukwe bwabo n’igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena, aho abacyitabiriye bose basabwe kwambara imyambaro yo kurarana. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi, bamwe bambaye imyenda ya kinyamwuga, abandi bambara imyambaro yoroshye isanzwe yambarwa nijoro nko mu rugo, irimo impuzankano zoroshye, amakanzu maremare, imyambaro yo kurarana n’inkweto zoroheje. Muri ibi byamamare harimo umuririmbyi Usher, Leonardo DiCaprio, umushoramari Brian Grazer, Bill Gates witabiriye yambaye imyenda ya Prada ijyanye n’insanganyamatsiko…

Read More