- Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine ku nganda za peteroli bitangije byinshi
- U Budage: Umugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege atwaye inzoka 37 z’ubumara
- U Bufaransa: Bisi yagonganye na gariyamoshi, abantu 19 barakomereka
- Muhanga:Umu-Frère yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira kunyereza umutungo wa Leta
- Robot yafashwe na polisi izira gukorera umukobwa ihohotera rishingiye ku gitsina
- Gen Muganga na Maj Gen Alex Kagame basabye APR FC gusubiramo amateka ya 2004
- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
Author: Bvn Rwanda News
Alto uri mu bahanzi bamaze kwigwizaho igikundiro mu muziki Nyarwanda, ariko ugongwa no kubura ubushobozi buhagije bwo gukora ibihangano ahozaho, yabonye umujyana ugiye kujya amukurikirana umunsi ku wundi, ari nawe uzamufasha kongera ibihangano akora bikaba byinshi. Uyu muhanzi agiye kurebererwa inyungu na Mustapha Kayitare benshi bazi nka Mustapha Kiddo mu myidagaduro. Uyu mugabo wabaye umunyamakuru kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda, akanakorana bya hafi n’abahanzi barimo Nasson na Mani Martin, agiye gukorana na Alto mu gihe cy’imyaka itatu. Kayitare agiye gukorana na Alto mu kumenyekanisha ibihangano bye, mu gihe uruganda rwa Roots Investment Group, binyuze mu kinyobwa cyarwo rwise ‘Be One…
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse. litiro ya lisansi yiyongereyeho 170 Frw, igera kuri 1803 Frw ivuye ku 1633 Frw. Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyageze kuri 1757 Frw kivuye ku 1647 Frw. RURA ivuga ko bi biciro by’amezi abiri bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 2 Nyakanga, saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo. Uru rwego kandi rwatangaje ko kuri ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT). RURA kandi yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no…
Nyuma yo kumara igihe adakinira imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, Kwizera Olivier yagaragaye mu kipe ya Young Boys yageze muri ½ cy’irushanwa “Esperance Football Tournament 2025” nyuma yo gusezerera Stella FC biciye kuri penaliti 4-2. Uko iminsi y’irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, yicuma, ni ko abarireba barushaho kuryoherwa. Kuri ubu, irushanwa rigeze aho rukomeye kuko hamaze kumenyekana amakipe atatu yageze muri ½, hasigaye kumenyekana indi imwe izisanga maze zikazishakamo ebyiri zizakina umukino wa nyuma. Muri uko kuryohereza abareba iyi mikino, hiyongereyeho na Kwizera Olivier weretswe urukundo rwinshi n’Abanyarwanda bari kuri tapis rouge ku wa 1 Nyakanga 2025. Uyu munyezamu wari mu izamu…
P. Diddy uri mu Birabura batunze agatubutse ku Isi yahamwe n’ibyaha bibiri muri bitanu yaregwaga. Ibyamuhamye ni ibyo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi, yahamijwe ko yakoreye Casandra Ventura wahoze ari umukunzi we n’undi mugore wiswe Jane. Ibyaha Diddy atahamijwe birimo ibyo gukoresha Casandra Ventura na Jane imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ’Racketeer Influenced and Corrupt Organizations Act (RICO)’ RICO ni cyo cyaha gikomeye mu byo yashinjwaga kuko iyo kimuhama, uyu mugabo yari gukatirwa igifungo cya burundu, imitungo yose yakoreshejwe muri icyo cyaha irimo inzu, imodoka, ibigo by’ubucuruzi n’indi mitungo yose yagaragazwa ko yakoreshejwe…
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali Bwatangaje ko gare mpuzamahanga ya nyabugogo igiye kuvugururwa. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel yavuze ko gare mpuzamahanga ya nyabugogo igiye gukurwaho hakubakwa gare nshya igezweho nzinza kandi yicyerekezo kuburyo uzajya uyinjiramo ukagira ngo n’ikibuga kindege ugezemo. Yavuze ko kandi hazajya haba harimo ahantu ho gucururizwamo hameze neza ndetse n’inyubako nziza zigeretse . Banki y’isi yemeje miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika asaga miliyari 140 y’Amafaranga y’Urwanda, ayo mafaranga akaba ari ayo gushyigikira umujyi wa Kigali mumushinga wiswe (RWANDA URBAN MOBILITY IMPROVEMENT PROJECT) akaba ari umushinga wo gutwara abantu n’ibintu muburyo bwo kutangiza ikirere bwizewe kandi butagira…
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ubutegetsi bwe buzareba niba bwakwirukana umuherwe Elon Musk ufite ibigo bikomeye birimo Tesla, Space X na X nyuma y’aho bagiranye amakimbirane. Musk amaze iminsi anenga umushinga w’ingengo y’imari ugabanya amafaranga ashyirwa muri gahunda yo gufasha abakene kwivuza (Medicaid) no kongera inguzanyo Amerika ihabwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yasubije ko Musk ari we mushoramari Amerika yafashije cyane kurusha abandi, asobanura ko iyo adahabwa ubufasha, yari gukena, agasubira aho akomoka muri Afurika y’Epfo. Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga Truth Social, yagize ati “Elon ashobora kuba abona Nkunganire kurusha ibindi biremwamuntu byose…
Umuhanzi Ruti Joel na mugenzi we Clement The Guitarist bagiye gutaramira bwa mbere mu Bwongereza, mu gitaramo gikomeye kizabera i London mu rwego rwo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye. Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, kibere kuri The Royal Regency (501 High Street North, E126TH), kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00PM) kugeza saa munani za mu gitondo (2:00AM).Ni igitaramo kiri mu bikomeye bitegurwa buri mwaka n’Abanyarwanda baba mu mahanga, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibohora: Intambwe mu Ntego.”Uretse mu Bwongereza, ibindi bitaramo nk’ibi biri no kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu…
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2024/2025 nta gikombe na kimwe yegukanye, Police FC yongeye guhindura ubuyobozi, yongera guhabwa Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga wayiherukagamo nk’umuyobozi mu 2022. Ubu buyobozi bushya, buyobowe na CP Yahaya Kamunuga wari warasimbuwe na CP [Rtd] Bruce Munyambo. Visi Chairman wa mbere yagizwe ACP [Assistant Commissioner of Police] Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi mu gihe Visi Chairman wa kabiri yakomeje kuba ACP (Rtd) Bosco Rangira. Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’iyi Kipe ifashwa na Polisi y’u Rwanda, yakomeje kuba CIP Umutoni Claudette. Police FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa kane n’amanota 45, mu kwitegura uyu mwaka…
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yasohoye iteka rya Minisitiri rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikoreshereze, itumizwa, itangwa n’icuruzwa ry’imbunda zitagenewe kwica zishobora gukoreshwa mu kwitabara. Intwaro zitagenewe kwica (Non-lethal guns) ni imbunda zishobora gukoreshwa nko mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo cyangwa mu gihe cyo kwitabara hagamijwe guca intege aho kwica nubwo zikoreshejwe nabi zishobora kwica. Ni imbunda kandi zitatera umuntu ubumuga buhoraho cyangwa ngo zimwice ahubwo zimubuza gukora ikintu runaka by’igihe gito. Zishobora gukoreshwa kandi mu bikorwa birimo kurwanya inyamaswa, muri siporo, imurikabikorwa no mu bikorwa bike by’umutekano. Kugira ngo umuntu yemererwe gutunga imbunda yo kwitabara cyangwa kuyikoresha abisabira uruhushya. Bikorwa…
Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ntamodoka zitwara abantu zikoresha mazutu zizongera gukorera mumujyi wa Kigali hazajya hakoreshwa imodoka zikoresha amashanyarazi. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel yavuze ko guhera mumwaka utaha wa 2026 mumujyi wa Kigali hazatangira gukoreshwa imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi ngo ibi bikaba bizajya bifasha umuturage kutarenza iminota byibura itatu ku cyapa. Yavuze ko ugereranyije imodoka ikoresha mazutu n’ikoresha amashanyarazi bidakoresha amafaranga angana kuko imodoka ikoresha mazutu ikoresha ibihumbi ijana namirongo inani(180,000frw) kumunsi mugihe izikoresha amashanyarazi zikorsha ibihumbi mirongo ine(40,000frw) kumunsi. Nanone yagarutse kukijyanye na gare ya nyabugogo igiye kubakwa avuga ko iby’imodoka zikoresha amashanyarazi bizajyana…
