Author: Bvn Rwanda News

Gen Mubarakh Muganga yasubije amagambo yari aherutse gutangazwa n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports Wasili ubwo yavugaga ko APR FC yagiye ku Mulindi ihunga ko itashobora kuzuza Stade, maze Gen Mubarakh Muganga avuga ko bari bagiye ku ivuko. Mu isura yuje akanyamuneza, gutebya ndetse no kwishimira ubuhangange bwa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yagarutse ku magambo aherutse gutangazwa n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi ku kazina ka Wasili, yasererezaga APR ngo igiye ku Mulindi ari uko itabashije kuzuza Stade Amahoro nk’uko asanzwe abigenza ayiserereza. Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Numvishe rero uwo muntu mwazanye sinzi n’aho mwamukuye avuga ngo twagiye…

Read More

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zizahabwa arenga Miliyoni 143 z’Amanyarwanda kubera guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika. Ni umwanzuro wafashwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, irangajwe imbere na Dr Patrice Motsepe aho buri kipe izakina imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup izahabwa ibihumbi 100 by’amadorali. Bivuze ko APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League na Rayon Sports izasohoka muri CAF Confederation Cup zizahabwa aya mafaranga angana na 143,707,700 Frw. Aya mafaranga yazamuwe dore ko APR FC na Police FC zitabiriye imikino nyafurika mu mwaka w’imikino ushize, zombi zari zahawe ibihumbi 50$ akaba…

Read More

Umushinga w’umuhanzi  w’umunyamerika ,Akon wo kubaka umujyi w’ikitegererezo mu  gihugu cya Senegal wiswe  ‘Akon City ‘ wari uteganijwe kuzatwara arenga miliyari 6 z’Amadolari y’Amerika wahagaritswe burundu . Umushinga wa ‘Akon City wari witezweho guhindura isura y’igihugu cya Senegal ,wari waratekerejwe n’umuhanzi w’umunyamerika ariko ufite inkomoko muri iki gihugu  ,Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara  Thiam  wamamaye nka Akon , mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka ‘Right Now’, ‘Don’t Matter’ n’izindi …. Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo,Serigne Mamadou Mboup , uyu mushinga wari ugamije kubaka umujyi wejo hazaza wuje iterambere rihanitse [Modern futuristic…

Read More

Umuherwe Elon Musk yatangarije ku rubuga rwe rwa X ko yamaze gushinga ishyaka yise American Party, rije gushyira iherezo ku buhangange bw’amashyaka ya Ba-Repubulikani n’Aba-Demokarate. Elon Musk, udafite uburenganzira bwo kuyobora Amerika kubera ko yavukiye hanze yayo, ntiyatangaje niba ishyaka rye ryamaze kwandikwa ku mugaragaro n’inzego zishinzwe amatora, ndetse n’uzariyobora. Yatangije igitekerezo cyo gushinga ishyaka nyuma y’amakimbirane yagiranye na Perezida Donald Trump, wamukuye mu nshingano yari yaramuhaye mu butegetsi bwe. Mu gihe cy’amakimbirane akomeye hagati ye na Trump, Musk yashyize kuri X igisa n’ubushakashatsi (poll) abaza abakoresha uru rubuga niba hagomba kubaho ishyaka rishya rya politiki muri Amerika. Musk yanditse…

Read More

Nyuma y’uko AFC/M23 itangaje ibyo isaba ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushyira mu bikorwa kugira ngo ive mu mijyi ya Goma na Bukavu, Guverinoma ya Kinshasa yatangaje ko iri kubinononsora. Ku nshuro ya mbere, ku wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje urutonde rw’ibintu umunani risaba Leta ya Kinshasa mu biganiro biri kubera i Doha, Qatar. Mu byo AFC/M23 isaba, harimo ko Kinshasa ikuraho itegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ribuza ibiganiro hagati yayo na AFC/M23, kugira ngo amasezerano azasinyirwa i Doha atazateshwa agaciro n’iryo tegeko. Uyu mutwe usaba ko hakurwaho impapuro zose zo guta muri yombi zashyiriweho abayobozi ba AFC/M23,…

Read More

Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yongeye kugaragara mu ruhame asuhuza abayoboke b’Idini ya Isilamu kuva batangira intambara na Isiraheli ku wa 13 Kamena. Televiziyo ya Leta ya Iran yagaragaje amashusho ye ari mu musigiti muri Tehran, asuhuza abayoboke bari bateraniyemo mu birori bibanziriza Umunsi Mukuru wa Ashura. Umunsi wa Ashura ni uw’icyunamo w’Abayisilamu b’Abashia bibukaho urupfu rwa Imam Hossein [Husayn ibn Ali], wari umwuzukuru w’intumwa y’Imana  Muhammed. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatagaje ko kugaruka k’uwo Muyobozi w’Ikirenga kwari kwitezwe na benshi ndetse abaturage bamwishimiye bakoma amashyi bamwereka urukundo ndetse basakaza amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga. Khamenei yaherukaga kugaragara mu…

Read More

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’impinduramatwara mu myumvire ku mibonano mpuzabitsina, aho ibikoresho byifashishwa mu gushimisha mu buryo bw’ibanga bizwi nka ‘sex toys’ biri kugenda byifashishwa na benshi, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abagabo batandukanye. Ntabwo naje gukangurira abantu kubikoresha munyumve neza, ahubwo ni uko akariho kavugwa! Ubusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buholandi n’ahandi, ariko ubu binatangiye kwinjira gahoro gahoro mu mibereho y’abaturage bo mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, kandi kubikumira biragoye kubera aho iterambere rigeze. Ku batabizi ubundi ‘Sex toys’ ni ibikoresho bikozwe mu…

Read More

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival mu mwaka wa 2025 byatangiriye mu karere ka Musanze imvura igerageza kurogoya igitaramo abantu bayima amatwi. Kuri uyu wa gatanu, nibwo ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byarangiye kuzenguruka Igihugu cyose bihera mu karere ka Musanze aho byabereye kuri Sitade ‘Ubworoherane’ Nk’uko byari biteganyijwe, abahanzi 7 byemejwe na EAP ndetse n’umwe mu bahanzi bo mu karere ibi bitaramo biberamo bose bari bahari ndetse banatanga ibyishimo ku bafana babo. Ku ikubitiro, umuhanzi Ariel Wayz niwe wabanje ku rubyiniro akurikirwa na Kivumbi King utarabashije gutaramira i Rubavu ku munsi wo Kwibohora. Bidatinze, Umuhanzi Nel Ngabo wari…

Read More

Umuhanzi Eric Senderi uzwi cyane nka Senderi International Hit yatangije urugendo rw’ibitaramo bizenguruka u Rwanda, agamije kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki. Ibi bitaramo yabitangiriye ku ivuko rye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025. Ni igitaramo cyabanjirije ibindi bizabera mu turere 10 tw’igihugu, aho azegera abafana be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Senderi yavuze ko iyi myaka 20 ayifata nk’urugendo rurerure rwuzuyemo ibihe byiza n’ibigoranye, ariko byose bikamugira umuhanzi ukomeye n’inararibonye. “Ni urugendo rw’amashimwe” Senderi aherutse kubwira InyaRwanda ko ari igihe cyiza cyo gusubiza urukundo yahawe n’abafana be, anashimira Imana yamuhaye gukomera mu rugendo…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku mutekano wo mu Karere agaragaza ko ibihugu byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwana n’Umutwe wa AFC/M23 ariko bagambiriye kurasa u Rwanda. Mu ijambo rye, yavuze ko izo ngabo zirimo n’Abacancuro iyo bibeshya bakarwana bari gupfa bagashira. Umukuru w’igihugu yavuze ko nyuma y’aho bigaragariye ko batagishoboye kurwana no kugira icyo bakora ku Rwanda, bahawe inzira ndetse rukabacungira n’umutekano kugeza bageze mu kindi gihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye…

Read More