Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasetse bikomeye umuherwe Elon Musk wahoze ari inshuti ye magara, avuga ko kuba yarashinze ishyaka rya politiki ari ibitekerezo by’ubusazi. Trump ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko gushinga ishyaka rya gatatu ari uguteza urujijo. Yagize ati: “Ni ubusazi gushinga ishyaka rya gatatu! Amerika imenyereye uburyo bwa politiki bushingiye ku mashyaka abiri, ndetekereza gushinga irindi shyaka birushaho guteza urujijo.” Elon Musk yashinze ishyaka rya politiki yise ‘America Party’ tariki ya 05 Nyakanga 2025 nkuko yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X. Avuga ko rigamije kongera guha ubwisanzure Abanyamerika kuko…

Read More

Roman Starovoit wari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yiyahuye nyuma y’amasaha make yirukanywe kuri izi nshingano za Perezida Vladimir Putin. Urupfu rwa Roman Starovoit rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nyakanga 2025. Umubiri we wasanzwe mu modoka ye muri Moscow ufite igikomere cy’isasu ndetse hafi ye hari imbunda. Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubwikorezi, Starovoit yari Guverineri w’agace ka Kursk gahana imbibi na Ukraine. Amakuru dukesha RT avuga ko kwirukanwa kwe gushobora kuba gufitanye isano n’ibyaha bya ruswa yakoze kuva muri Gashyantare 2022 ubwo hatangiraga intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine. Uku kunyereza amafaranga yari agenewe gahunda yo kubaka ibikorwaremezo…

Read More

Umukobwa ubitse ikamba ry’uwakunzwe cyane muri Miss Rwanda mu 2019, (Miss Popularity) Mwiseneza Josiane, yahishuye ko impamvu yafashe igihe akajya kure y’itangazamakuru ry’imyidagaduro ari uko bamwe mu bamukoreshaga ibiganiro bikubiraga ibyo bakuragamo we ntagire icyo yungukiramo. Nyuma y’amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda, abenshi mu bakobwa bayitabiraga bagiye bamenyekana ndetse bakanahora mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu biganiro bitandukanye, ibyo Mwiseneza Josiane amaze igihe yariheje mu gukora ibiganiro. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo habaga Mtn iwacu muzika Festival mu Karere ka Musanze, Mwiseneza yabajijwe icyamuhugije kikamutera kujya kure y’itangazamakuru ry’imyidagaduro. Yagize ati: “Mu bigaragara iyo umuntu agenda akura amenya ibimufitiye akamaro kurenza, hari…

Read More

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Singuranayo Phillipe w’imyaka 47 y’amavuko. Birakekwa ko yishwe n’umugore we bashakanye byemewe n’amategeko ndetse n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko. Amakuru dukesha bamwe mu batuye Umudugudu wa Rugarama ahabereye ubu bwicanyi, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Nyakanga 2025 ahagana ku I saa yine muri uru rugo humvikanye intonganya, aho hari ubushyamirane hagati y’umugabo n’umugore ariko kandi umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko nawe aza kwinjira mu ntambara yari…

Read More

Perezida Yoweri Museveni yashwishurije impunzi z’Abanyarwanda zishaka ubwenegihugu bwa Uganda, azimenyesha ko itegeko ririho ritabibemerera. Yatanze iki gisubizo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025, ubwo yasobanuraga imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bo muri Uganda bamaze imyaka myinshi basaba ibyangombwa. Museveni yasobanuye ko yahisemo kwinjira muri iki kibazo, kuko kudaha aba bantu ibyangombwa bimaze kumurakaza, cyane ko cyakabaye cyarakemutse hashingiwe ku makuru atangwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Ati “Inama mperutse kugirana n’Abavandimwe, Abanyarwanda ba Uganda ku wa 23 Kamena 2025 muri Perezidansi i Entebbe, hari Minisitiri w’Umutekano, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakora mu kigo cy’igihugu cy’indagamuntu, bamfashije kumva neza ikibazo cy’ubwenegihugu ku…

Read More

Umuhanzi wo muri Nigeria Ruger, yatangaje ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto, ku buryo yibaga amafaranga iwabo kugira ngo ajye mu bitaramo. Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi muri Nigeria, Ruger yatangaje ko yatangiye gukunda umuziki ku myaka 9, akajya asimbuka igipangu cy’iwabo akajya mu bitaramo. Yagize ati: “Ubwo nari mfite imyaka 9 nakundaga kubyina cyane. Naribwiraga nti ‘reka njye kwirekura. Narasohokaga nkajya mu birori, nkumva umuziki nkabyina uko nshoboye.” Izina Ruger ryatangiye kumvikana cyane ubwo yasohoraga indirimbo ye yitwa ‘Bounce’ mu 2021, imuhesha amasezerano yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Jonzing World. Muri uwo mwaka…

Read More

Iyi kipe yabatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Nyakanga 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yavuye muri Ankara Keçiörengücü yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya yagezemo mu 2024 aho atabonye umwanya uhagije aho wo gukina. Mu 2017/18 yagize umwaka mwiza ubwo yakinaga muri SC Gagnoa yo muri Côte d’Ivoire kuko yatsinze ibitego 23. Byatumye abengukwa na Mechelen yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi aho yakinnye imyaka itanu, mbere yo gutizwa muri Espérance de Tunis, RWDM na Hapoel Jerusalem yo muri Israël. Mel Toguia maze kandi guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire inshuro…

Read More

Tracy Melon asanzwe ari umuhanzikazi batanga icyizere mu muziki wa Uganda, akaba yarabonye izuba tariki tariki 10 Gicurasi 2001 mu gace ka Iganga ariko aza gukurira ahitwa Mutungo i Kampala. Uyu mukobwa yakuze akunda umuziki cyane, ariko urugendo rwe mu buryo bweruye rutangira mu 2021 ubwo yitabiraga amarushanwa yo kuririmba azwi nka ‘Pearl of Africa (POA)’ yegukana umwanya wa kabiri. Nyuma y’ayo marushanwa nibwo amarembo ye yatangiye kwaguka mu muziki, kuko nibwo yaje guhita asinyishwa muri label yitwa ‘Troy Music’ atangira gukora indirimbo mu buryo bw’umwuga. Kugeza ubu uyu muhanzikazi yagize amahirwe yo guhurira ku rubyiniro rumwe na Rema muri…

Read More

Umunyarwenya Rusine yateguje igitaramo cya kabiri yise ‘Inkuru ya Rusine II’ gikurikiye icyo yari yakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2022, aho yari yiyambaje abandi banyarwenya nka Fally Merci, Zaba Missedcall, Joshua, Ambasaderi w’Abakonsomateri, Arthur Nkusi n’abandi. Mu gitaramo cye cya mbere, Rusine yavuze  ko yari yibanze ku nkuru yo gukura kwe cyane ko yakuriye mu buzima bugoye ariko Imana igaca inzira bikarangira avuyemo umunyarwenya ukomeye. Kuri iyi nshuro uyu munyarwenya azaba agaruka ku nkuru y’umusore wakuriye mu buzima bugoye, ariko uyu munsi akaba asigaye ari umugabo wubatse ndetse ufite n’umuryango. Ati “Cya gihe nabaraga inkuru y’ukuntu nakuriye mu buzima…

Read More

Ishyaka riri ku butegetsi muri Espagne rya Partido Socialista Obrero Español, PSOE, ryihanangirije bamwe mu bayobozi baryo bajya kwishyura indaya, ribateguza ko uzafatwa azahabwa ibihano bikomeye birimo no kwirukanwa burundu mu ishyaka. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sanchez, nyuma y’uko muri hagaragaye amahano yagizwemo uruhare n’abayobozi bakuru. Bikekwa ko abo bayobozi bijanditse mu byaha ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse bagashinjwa gukoresha umutungo wa Leta muri ibyo bikorwa bigayitse birimo no kugura indaya. Harimo n’uwitwa Santos Cerdan, wari umunyamabanga muri PSOE, akaba n’umwe mu nshuti z’akadasohoka za Minisitiri Sanchez. Mu byo Santos Cerdan ashinjwa harimo ibijyanye na ruswa,…

Read More