Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye ko gushakira umuti intambara ya Ukraine bimaze kugaragara ko bigoye kurusha uko yari abyiteze. Yanavuze ko atemeranya n’uburyo mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashishikajwe no guhagarikamo iyi ntambara. Kuva yagera ku butegetsi muri Mutarama, uyu mukandida w’ishyaka ry’Aba-Republicains yagiye yizeza kenshi ko azarangiza vuba ikibazo hagati ya Moscow na Kiev. Gusa, uko igihe kigenda gitambuka, Trump yemeye buhoro buhoro ko ibyo yise ko “bizakemuka mu masaha 24” bishobora gutinda kurushaho. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Trump yavuze ko “atishimiye Putin”, yongeraho ati “Ari kwica abantu benshi,” harimo…

Read More

NGOMA: Bamwe mu bagabo bo mu Mudugudu wa Nyagasozi n’indi yo mu Kagari ka Rukoma, mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, badukanye ingeso yo gusiga mu ngo abagore bashakanye, bakajya gusambana n’ababagurira ibiryo bikaranze neza. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abo bagabo bararurwa n’ibiryo biba byatetswe neza n’izo nshoreke, aho ngo babaha isosi utava ku kiyiko! Abo bagabo bavuga ko abagore babo ari bo ba nyirabayazana, ngo kuko batabitaho uko bikwiye; ugasanga bamwe bahora mu businzi, abandi batazi guteka ibiryo bitukura. Umwe mu bagabo yagize ati: “Bireze pe! Byabaye nk’ubucuruzi rwose. Umugore arakubona, akakwifuza, akaguha ibyo kurya byiza…

Read More

Chelsea yatsinze Fluminense ibitego 2-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ibona itike yo gukina umukino wa nyuma. Uyu mukino wabaye mu Ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, Kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iri rushanwa rihuza amakipe yo ku migabane yose yo ku Isi rikomeje kubera. Chelsea FC yatangiranye imbaraga nyinshi uyu mukino bidatsinze ku munota wa cyenda Marc Cucurella yagerageje gutsinda igitego cya mbere n’umutwe ariko umunyezamu Fábio Deivson wa Fluminense awukuramo. Ku munota wa 18’ Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Joao Pedro ku ishoti rikomeye…

Read More

Umuhanzi w’indirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim, yagaragaje ibyishimo yatewe no gutaramira Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville, aho yagaragaje ko yahuye n’abahatuye bafite urukundo rukomeye ku muco nyarwanda ndetse n’ishema ryo kuba Abanyarwanda. Cyusa yagezeyo ku nshuro ya mbere tariki 4 Nyakanga 2025, yifatanya n’Itorero Inganzo Ngari mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rwibohoye.  Yabwiye InyaRwanda ati “Ni ubwa mbere nari mpageze, ariko naratunguwe cyane. Ntabwo nari nziko muri Congo- Brazzaville habayeho abanyarwanda benshi byaratunguye. Nabonye abanyarwanda benshi, biyubashye, b’abasirimu, kandi beza.” “Byarantunguye, nari nzi ko ndi bubone abantu bacye, ariko twabonye abantu benshi bakunda gakondo, bakunda iwabo, mbese bakunda indirimbo…

Read More

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko hari amakuru yizewe y’uko hari abacanshuro Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakuye muri Colombia ngo baze bayifashe mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa DRC, agace gaturanye n’u Rwanda. Nduhungirehe avuga ko uretse abo bacanshuro, DRC iri gukusanyiriza hafi y’u Rwanda ibifaro n’indege bita attack drones kandi, kuri we, ibyo bibangamiye umurongo w’ibiganiro by’amahoro Kigali iherutse gusinyana na Kinshasa bibereye i Washington. Nduhungirehe avuga ko ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hanyuma ntakurikizwe biri mu mikorere isanzwe imenyerewe kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Avuga ko guhera mu mwaka wa 1999…

Read More

Umuhanzi w’injyana gakondo Clarisse Karasira n’umugabo we Dejoie Ifashabayo, babyaye umwana w’umuhungu w’ubuheta bise Kwema Light FitzGerard. Ni ibyo yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki 09 Nyakanga 2025 abasangiza ibyishimo by’umuryango. Mu ifoto igaragaza ibiganza bine birimo icye, umugabo we, umwana w’imfura yabo n’uwavutse agaragaza ko bungutse ibyishimo. Yanditse ati: “Twibarutse Kwema. Ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema yitwa Kwema Light FitzGerard. Iyi ni ifoto yacu nk’umuryango wa bane, Imana ni iyo kwizerwa.” Uyu muryango wungutse ubuheta nyuma y’igihe gito batangaje ko bitegura kubyara ubuheta. Ubuheta bwa Clarisse Karasira na Dejoie Ifashabayo buje nyuma y’imyaka itatu bibarutse imfura bise ‘Kwanda’ wavutse tariki…

Read More

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, Polisi yo mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, yafatiye mu cyuho abagabo 3 bari batetse kanyanga. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Gikomero mu Kagari ka Murambi mu Mudugudu wa Rugarama. Mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Polisi yafatiye mu cyuho abagabo 3 batetse kanyanga, bahishije Litiro 18 za kanyanga. Banafatanywe ibikoresho bifashisha mu guteka iyo kanyanga.” Mu batawe muri yombi, Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza…

Read More

Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mike Kayihura, uheruka kwamamara cyane mu ndirimbo nka Zuba, yatangaje ko yari amaze imyaka itatu adasohora indirimbo nshya bitewe n’amasezerano yasinye na bamwe mu bantu batamuhaga uburenganzira bwo gushyira hanze ibihangano bye. Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, Mike Kayihura yavuze ko ayo masezerano yamubujije gukora umuziki uko bikwiye, ndetse bigira ingaruka zikomeye kuri EP ye yise “Zuba” yakuwemo ku mbuga zicururizwaho umuziki. Yagize ati “Maze imyaka itatu ntasohora indirimbo bitewe n’amasezerano nasinye. Natekerezaga ko azagura ibikorwa byanjye ariko ahubwo yangize imbohe.…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yafashe urubyiruko rugera kuri 17 rwari mu bikorwa by’ubusinzi byatumaga rukora urugomo, irujyana kugororwa mu kigo Ngororamuco. Ni ibikorwa byatangiye mu minsi ishize ubwo hafatwaga abagera kuri 12, mu gihe mu ijoro ryacyeye hafashwe abandi batanu. Bose bafatiwe mu Mudugudu wa Akabenda mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya, iyi santere ikaba inakora ku Murenge wa Mwulire. Muri iki gice cyegereye inganda hakunda kuboneka urugomo rwinshi ruturuka ku businzi rukunze gukorwa n’urubyiruko. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yavuze  ko uru rubyiruko rwafatiwe mu isantire y’Akabenda…

Read More

Minisitiri w’Ubuzima mu ntara ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patricien Gongo, yatangaje indwara ya Cholera iterwa n’umwanda imaze kwica abantu 78 muri 830 bayanduye. Ku wa 8 Nyakanga 2025, Gondo yasobanuye ko kugeza ubu, igipimo cy’abapfa mu banduye iyi ndwara kiri ku 9,4%. Mu nama y’abaminisitiri yabaye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Roger Kamba, yasobanuye ko mu turere tw’ubuvuzi 35 tugize i Kinshasa, 25 ari two twibasiwe n’iyi ndwara. Ubwandu bwihuse bwa Cholera muri Kinshasa bwatewe n’imyuzure yibasiye iyi ntara mu minsi ishize, yangije ibikorwaremezo birimo imiyoboro y’amazi ndetse n’inzu zo guturamo. Umuvugizi wa Guverinoma ya…

Read More