Author: Bvn Rwanda News

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yatangaje ko nyuma y’uko babaruye ingo 621 zifitanye amakimbirane, batangiye kuzisura no kuziganiriza kugira ngo ziyavemo. Ibi uyu muyobozi w’Akarere yabitangaje nyuma y’igitaramo Senderi International Hit yakoreye mu Karere ka Burera. Meya Mukamana n’abagize Inama Njyanama y’aka Karere bifatanyije n’uyu muhanzi mu kwishimira ibikorwaremezo byagejejwe muri aka Karere. Uyu muyobozi w’aka Karere yasabye abaturage kubana neza, birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo akurura ibibazo byinshi birimo igwingira, imirire mibi n’ibindi byinshi. Yakomeje agira ati “Ubu twari twabaruye ingo 621 zabanaga mu makimbirane ariko twarazisuye turaziganiriza, izisigaye turimo gufatanya n’abafatanyabikorwa cyane cyane abanyamadini kugira…

Read More

Nyiramisago Anastasie w’imyaka 80, wo mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 2 ashakishwa umuryango we uvuga ko wamubuze utazi aho ari, yasanzwe mu bwiherero bwari bumaze umwaka urenga budakoreshwa yaraguyemo, abukurwamo akiri muzima. Umuturanyi wabo witwa Nambajimana Victor, yabwiye umunyamakuru ko ubusanzwe uyu mukecuru abana n’umuhungu we n’umukazana we, aho bamwubakiye iruhande rw’inzu yabo. Ubwo uyu muhungu we yari amaze iminsi yaragiye mu kazi akora ko kubaza imbaho, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, uyu mukecuru yagiye ababwiye ko hari aho agiye…

Read More

Urukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Antananarivo, rwahanishije umugabo gushahurwa (gukatwa udusabo tw’intanga) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka itandatu no kugerageza kumwica. Ibi byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire, Razafindrakambo Didier, wavuze ko bamuhanishije igihano cyo gufungwa burundu no gushahurwa. Razafindralambo yavuze ko iki gihano kigamije kuburira abandi bafite imigambi mibi nk’iyo. Ati “Iki ni igihano kigaragaza ubutabera bukomeye kandi kigamije no gukumira abafite imigambi mibi yo gufata abana ku ngufu.” Itegeko ryo gushahura abasambanya abana bato ryashyizweho mu 2024 muri iki gihugu, nyuma y’uko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 10 bafatwa ku ngufu yiyongereye cyane.…

Read More

Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyashyizeho imisoro ya 30% ku bicuruzwa bituruka mu bihugu by’i Burayi na Mexique. Ibi Trump yabitangaje nyuma y’aho aherutse gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu byo muri Aziya ndetse n’ibihugu byibumbiye mu muryango wa BRICS. Ku wa 12 Nyakanga 2025, abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yandikiye amabaruwa abayobozi ba EU na Mexique abamenyesha ko Amerika yashyizeho imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu byabo kandi ko bizatangira gukurikizwa ku wa 1 Kanama 2025. Trump yandikiye iyo baruwa Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, amushinja ko igihugu cye kidakora ibishoboka byose ngo kirwanye…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abaturage batanu bakekwaho kugira uruhare mu cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 no kuzimanganya ibimenyetso. RIB yatangaje ko aba baturage bose bafunzwe kuva tariki ya 5 Nyakanga 2025. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Munanira mu Mudugudu wa Gahigiro. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry mu kiganiro , yavuze ko ibyaha bakurikiranweho byakozwe mu minsi itandukanye. Ati “Bariya bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso. [Hari] ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 mu gihe abandi bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso,…

Read More

Benny Blanco umaze imyaka igera kuri ibiri ari mu rukundo n’umuhanzi Selena Gomez, yagaragaje ko aba bombi muri iyi mpeshyi bashaka kwicara bagategura ubukwe bateganya ko buzaba mu myaka ya vuba. Uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Therapuss Podcast’ ikorwa na Jake Shane. Yabanje kugaragaza ko impamvu batigeze batangira imyiteguro, ubwo yambikaga impeta uyu muhanzi ari uko bagize akazi kenshi. Ati “Ntabwo turatangira gutegura ubukwe kugeze ubu, ni yo mpamvu twese dukwiriye kubigenza gake. Twese twari turi mu kazi kenshi, twamaze kwemeranya kubana ariko twari turi gufata amashusho y’indirimbo zigize album yacu twahuriyeho. Ubu ni ibiruhuko, ariko nyuma yabyo…

Read More

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza uburakari nyuma y’aho Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, bishyize hanze ifoto igaragaza Donald Trump yambaye nka ‘Superman’. Ni ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, yakwirakwiye ku rubuga rwa X ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025 iherekejwe n’amagambo agira ati “Ubuyobozi bwa Trump: Ikimenyetso cy’ibyiringiro, ukuri, n’ubutabera.” Nyuma yo kujya hanze, abakoresha imbuga nkoranyambaga batari bacye bahise batangira kugaragaza amarangamutima yabo mu butumwa butandukanye gusa abenshi babihuje no gushaka kuyobya uburari kuri dosiye ya Jeffrey Epstein, mu guhisha uruhare rwe mu byaha bifitanye isano n’ibyo gusambanya abana Trump…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwasubitse Urubanza ruregwamo Avocat ukekwa gusambanya Umwana. Isomwa ry’Urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 11 Nyakanga 2025 umunsi Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwari rwemeje mu iburanisha ry’ubushize. Urukiko rwavuze ko ikibazo cy’Ikoranabuhanga n’akazi kenshi Umucamanza yagize byatumye Urubanza ruregwamo Umwunganizi mu mategeko rusubikwa. Urukiko rwemeje ko Urubanza rwimurirwa Tariki ya 23 Nyakanga 2025 saa cyenda z’Umugoroba. Mu iburanisha ry’ubushize ryabaye Tariki ya 08 Nyakanga 2025 Ubushinjacyaha bwasabye ko bibera mu muhezo kubera ko uwahohotewe ari umwana utarageza imyaka y’ubukure. Ni uburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’uyu mwunganizi mu mategeko(Avocat) akekwaho gusambanya Umukobwa w’Imyaka…

Read More

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14,1 mu 2025, bigaragaza ko biyongereyeho ibihumbi 853 mu myaka itatu. Muri miliyoni 14,1 z’Abanyarwanda, urubyiruko ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 30 bangana na 64,6% bingana n’abaturage barenga miliyoni 9,1. Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2022, ryari ryagaragaje ko Abanyarwanda ari 13.246.394 bavuye kuri miliyoni 10,5 bari babaruwe mu 2012. Iyo mibare yagaragazaga ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu myaka 10, ni ukuvuga kuva mu 2012 kugeza mu 2022 bwari kuri 2,6%. Abanyarwanda batuye mu cyaro ari 72,1% naho 27,9% ari batuye mu Mujyi. Iri barura ryo mu 2022, ryagaragaje umubare…

Read More

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, ubujurire bwa Denis Kazungu bwateshejwe agaciro nyuma y’aho ajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyafashwe. Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu wasabye kugabanyirizwa igihano yahawe cyo gufungwa burundu. Ni nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe 13. Ubwo yaburanaga mu mizi ku cyaha cy’ubwicanyi, Ubushinjacyaha bwavuze ko yagiteguye kubera ibimenyetso birimo gucukura umwobo yatagamo imirambo y’abo yicaga, ibikangisho by’urupfu ku miryango y’abo yicaga ndetse n’abandi bamutorokaga, gusambanya ku gahato abakobwa yishe n’abo yashatse kwica. Kazungu Denis mu kwiregura ku…

Read More