- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje umutoza, Haruna Ferouz nk’umwungiriza wa Afhamia Lotfi, buha ikaze Harerimana Abdoulazizi ‘Rivaldo’ wavuye muri Gasogi United. Aya makuru yemejwe na Gikundiro biciye ku rukuta rwa X, aho yavuze ko Haruna Ferouz ukomoka i Burundi, ari we mutoza wungirije umunya-Tunisie, Afhamia Lotfi. Ni nyuma y’uko uyu mutoza wavuye muri Mukura VS, yari yazanye undi uzamwungiriza ariko akagorwa n’impamyabumenyi ya licence A-CAF. Haruna, yaciye mu makipe y’iwabo arimo Burundi Sport Dynamik ndetse na Flambeau du Centre. Uretse kwemeza uyu mutoza, Rayon Sports yemeje ko Harerimana Abdoulazizi ‘Rivaldo’, ari umukinnyi wa yo mu myaka ibiri iri imbere. Ni…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali. RIB yasobanuye ko uyu mukozi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke, hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Uru rwego rwibukije abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye kubihagarika. Rwasabye abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonyee mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko na bo bafatwa nk’abanyabyaha. Itegeko no 54/2018 ryo…
Abantu bataramenyekana bibye Ibendera ry’Igihugu ryari ku Biro by’Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro. Amakuru yamenyekanye ni uko ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025. Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza n’ibikorwa byo kurishakisha bafatanyije n’abaturage hamwe n’inzego zishinzwe umutekano. Ati “Turi kumwe n’abaturage turi kubikurikirana, ikiriho ni uko ubu ridahari (Ibendera) ariko ntituramenya neza uko byagenze ngo ryibwe, ari nayo mpamvu iperereza rikomeje ku bufatanye n’izindi nzego.” Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by’Igihugu,…
Hafashimana Faustin w’imyaka 54 wari umuzamu w’ibiro by’inyubako ya Koperative yitwa CODINYA ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe muri nyubako yarindaga yapfuye bikekwaho ko yishwe, abakekwa bakaba bagishakishwa. Bivugwa ko yasanzwe azirikishije imifuka n’ibiringiti banamushyize supaneti mu kanwa, bikaba byamenyekanye ari uko umucungamutungo wa Koperative yahageze yamushaka akamubura. Umwe mu baturage baturiye iyo nyubako yabwiye Umunyamakuru ko uwo mucungamutungo ageze ku nyubako yasanze urugi rukinguye, arebye aho yikingaga muri iyi nyubako, amusanga aryamye yapfuye. Ati: “Yasanze yapfuye, azirikishije imifuka n’ibiringiti, bamushyize supaneti mu kanwa, bigaragara ko ari abamwishe, bakeka ko muri iyo nyubako arinda…
Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, inyubako y’ubucuruzi igeretse gatatu izwi nko kwa ‘Jacob’ iherereye Nyabugogo hafi ya gare, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Nyabugogo yibasiwe n’inkongi y’umuriro. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP. Wellars Gahonzire, yahamirije Itangazamakuru iby’ayo makuru, avuga ko nta wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere kuko Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka ikwuzimya utarangiza byinshi. Yagaragaje kandi ko iyo nkongi yatewe na sirikwi (circuit) yafashe cabine y’amashanyarazi. Yagize ati: “Inkongi yumuriro yafashe cabine y’amashanyarazi y’iyo nzu akaba ari na yo yangiritse yonyine. Icyateye iyo nkongi ni circuit yaturutse muri…
Namigure w’imyaka 70 wari ucumbitse mu Mudugudu Tara, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Butega nyuma yo gusangwa aryamye mu buriri yanyoye umuti wica udukoko myaka uzwi nka Tiyoda abandi bazi nka Kiyoda. Abaturanyi b’uwo musaza bavuga ko yari acumbitse kuko yageze mu Mudugudu yiyahuriyemo mu mpera z’icyumweru gishize avuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro. Bivugwa ko yimutse ahunga umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye. Umwe mu baturanyi yagize ati: “Ayo makimbirane yari yanatumye uwo mugore we amufungisha, afunguwe yanga gukomeza kubana na we ngo hatazagira uwica undi aza gupagasa…
Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwatangaje ko bigiye kumara icyumweru bitanga ubuvuzi bwo kubaga hagamije kongera ubwiza, gukosora inenge n’ibindi bibazo bitandukanye buzwi nka ‘Plastic Surgery’. Biteganyijwe ko iyi gahunda y’ubuvuzi itangira kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025, ikazarangira ku wa Gatanu tariki 18 Nyakanga. Muri serivisi zizatangwa harimo kugabanya ibinure biri mu bice by’umubiri bitandukanye, kugabanya inda, kongera amabere cyangwa kuyagabanya ku babishaka, kongera ikibuno (Buttocks lift), kugabanya amaboko atendera, no kwimura ibinure biri ku gice kimwe cy’umubiri bishyirwa ahandi bikenewe nko ku kibuno n’amabere. Uretse ubu buvuzi butangwa hifashishijwe kubagwa, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizafasha…
Ikipe ya Chelsea itababwaga amahirwe yegukanye igikombe cy’Isi cy’ama-club itsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0. Ni mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Tatu z’ijoro kuri MetLife Stadium ,New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Uyu mukino watangiye ikipe ya Paris Saint-Germain iri hejuru abarimo Désiré Doué barekura amashoti gusa Robert Sánchez agatabara. Chelsea yakomeje kwihagararaho ubundi ku munota wa 22 iza gukosora Paris Saint-Germain ku gitego cya Cole Palmer ahawe umupira na Malo Gusto. Nyuma y’iminota micye Cole Palmer yongeye kunyeganyeza inshundura ku mupira yari ahawe na Levil Colwill. Nubwo Chelsea itihariraga ibijyanye no guhererekanya umupira ariko…
Mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ya 13 ivuga kuri Virusi itera Sida izwi nka ‘IAS 2025’ ihuje abarenga 3 000 baturutse hirya no hino ku Isi, aho abayitabiriye bazaganira ku rushinge ruzafasha kwirinda Sida. Ikiganiro cyihariye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahaye Imvaho Nshya yavuze ku nama yatangiye kuri iki cyumweru tariki 13 ikazarangira 17 Nyakanga 2025. Yagize ati: “Mu bintu bya Sida, hari ikintu gishya kirimo kuvugwa, hari agashinge bagiye kujya batera abantu, bagatera umuntu rimwe mu mezi atandatu kakakurinda kwandura Virusi itera Sida. Ako gashinge bazaba barimo kukavugaho, nk’u Rwanda twishimiye kwakira abo bantu bose bavuye ku Isi…
Abasore n’inkumi bane bakomoka mu Rwanda batawe muri yombi mu Karere ka Rukungiri muri Uganda, bakurikiranyweho kwica umwangavu w’imyaka 19 bakoranaga mu kabari. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje ko uwishwe yitwaga Diana Wase wari ufite imyaka 19. Bikekwa ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mu gace ka Nyarushanje mu Karere ka Rukungiri mu Burengerazuba bwa Uganda. Chimpreports yatangaje ko abakuriranyweho icyo cyaha ari abasore n’inkumi bane bari hagati y’imyaka 17 na 19 bakoraga akazi ko mu kabari kandi bose bakomoka mu Rwanda. Umuvugizi wa Polisi mu…
