Author: Bvn Rwanda News

Dr. William Samoei Ruto uyobora Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, Gen (Rtd) James Kabarebe, baganira ku kongerera imbaraga umubano w’iki gihugu n’u Rwanda. Ubwo Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yakirwaga ku biro bya Perezida Ruto i Nairobi, yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo. Perezida Ruto yasobanuye ko mu bindi yaganiriye na Gen (Rtd) Kabarebe harimo intego Kenya n’u Rwanda bihuje yo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, umutekano, ubucuruzi no kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’ibibazo byo mu karere. Yagize ati…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yemerewe miliyoni 260,76 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 374 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu kurushaho gukwirakwiza ingufu kuri bose muri Gahunda y’u Rwanda itanga Umusaruro igamije Gushyigkira Urwego rw’Ingufu (RBF). Iyo nkunga igizwe na miliyoni 173,84 z’Amayero (miliyari zisaga 289 z’amafaranga y’u Rwanda) zemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), n’izindi 86,92 z’Amayero (miliyari zisaga 124 z’amafaranga y’u Rwanda) zizatangwa na Banki y’Ishoramari yo muri Aziya (AIIB). Iyo gahunda yatewe inkunga igamije kurushaho kunoza umuyoboro w’ingufu z’amashanyarazi no kwagura uburyo bwo kwagura ingufu zitangiza ibidukikije no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu rwego rw’Ingufu. Inama y’Ubutegetsi yemeje…

Read More

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Kut muri Iraq yahitanye abantu 60 abandi baburirwa irengero nk’uko byemejwe n’abayobozi. Iyo nkongi yatangiye kwibasira iyo nyubako yari imaze iminsi mike itashywe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari kuzimya umuriro, gusa ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko hari abakomeje gushakishwa baburiwe irengero. Guverineri w’ako gace Mohammed al-Miyahi, yavuze ko ibyo ari ibyago byabagwiririye, atangaza iminsi itatu y’akababaro ariko yemeza ko nyiri iyo nyubako agiye gukurikiranwa mu mategeko. Amashusho yerekanwe na Televiziyo ya Iraq, INA yerekanye umuriro ugurumana…

Read More

Polisi yo muri Thailand yataye muri yombi umugore yise ‘Madamu Golf’ ushinjwa kuryamana n’abihaye Imana bo mu idini rya Buda bazwi nk’Abamonko’, akabasaba amafaranga yitwaje kubakangisha gusakaza amashusho n’amafoto y’ubwambure bwabo. Mu iperereza ryakozwe basanze mu rugo rw’uwo mugore iwe amafoto n’amashusho birenga 80 000 yakoresheje mu gukanga abo baryamanye ngo bamuhe amafaranga nkuko Polisi yabitangaje mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa 15 Nyakanga 2025. Madamu Golf bivugwa ko yaryamanye n’Abamonko icyenda, kandi ngo yakuye muri ubwo buriganya hafi miliyoni 11.9 z’amadolari ya Amerika  mu myaka itatu ishize. Ikinyamakuru AP News cyatangaje ko Polisi yatangaje ko iri perereza ryatangiye hagati muri…

Read More

Uwimana Delphin na Irakoze Gentil bombi bafite imyaka 16 bafashwe bakata insinga z’amashanyarazi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu hanafatwa Niyongira Samuel w’imyaka 25 wazibaguriraga. Uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Umuturage wo mu Mudugudu wa Bugasha, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba bafatiwemo, yatangarije bvn ko bari bamaranye iminsi ikibazo cyo kubura amashanyarazi, bakurikirana bagasanga insinga zo kuri transfo zabo zaciwe zibwe, bakayoberwa abaziba bakabasiga mu kizima. Yagize ati: “Nk’ijoro rishyira uwa 16 Nyakanga, abaturage benshi b’uyu Mudugudu baraye mu kizima kubera abo basore bari baciye insinga zituma umuriro…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubutenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, akekwaho kuba yarasambanyije umwana w’imyaka 17. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye bvn ko “Tariki ya 11 Nyakanga 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, w’imyaka 51, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukoba wari ufite imyaka 17 akamutera inda ubu uwahohotewe akaba yarabyaye afite umwana.” Yakomeje avuga ko ibyo akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira, Akagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Gitarama muri Mata 2015. Yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo…

Read More

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (RDF Reserve Force), Maj. Gen. Alex Kagame, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, kuri uyu wa Kane batashye ku mugaragaro ubwato bw’ubukerarugendo (Amarebe Cycle Boat Tour), bwubatswe ku bufatanye bw’inkeragutabara zikomoka mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa ni igice cy’ishoramari rikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo muri aka Karere, kikaba kitezweho koroshya ingendo ku Kiyaga cya Mirayi, kimwe mu byiza nyaburanga biri mu Karere ka Bugesera gafite. Uyu mushinga wo kubaka ubu bwato watwaye asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu ijambo rye ubwo hatahwaga ku mugaragaro ubu bwato, Maj. Gen. Kagame…

Read More

Miss Nishimwe Naomie yihanangirije abamaze iminsi bavuga ko umugabo we, Michael Tesfay, ari umukene, abasubiza ko ibyo bitabareba kuko ntawe yamushinze, kandi yishimiye umubano wabo. Yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram mu buryo bw’imbonankubone, aho yasubizaga abantu baheruka gukwirakwiza amafoto kuri Instagram, Michael Tesfay yagiye gutega ‘bus’. Avuga ko we abantu bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagaca akarongo. Ati “Yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ka ‘Super Glue’, nimujya mumureba nijoro mujye muceceka. Ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga…

Read More

Mu Mudugudu wa Akasengorore, Akagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, haravugwa abataramenyekana binjiye mu nzu ya Ntamuhanga Baranzambiye w’imyaka 70 baramukomeretsa, banatema umugore we Nyirangoragore Visensia, bamuca umutwe. Umuturage wo muri uwo Mudugudu wavuganye n’itangazamakuru, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’itariki 15 Nyakanga 2025. Ati: “Amakuru yasakaye ku manywa yo ku wa Kabiri tariki 15 Nyakanga, ko abataramenyekana binjiye mu nzu y’uriya musaza n’umukecuru bitwaje imihoro, umukecuru bamwica bamuciye umutwe, banakomeretsa bikomeye umusaza Ntamuhanga Baranzambiye mu gahanga, ku kananwa no ku kaboko, kugeza ubu nta kindi turamenya.’’ Undi muturanyi w’uwo muryango wavuganyen’ itangazamakurukuri uyu wa…

Read More

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byimakaje politiki n’imiyoborere myiza mu mwaka wa 2024. Ibi byagaragajwe na raporo nshya ya Banki y’Isi yiswe Country Policy and Institutional Assessment (CPIA), yasohotse ku wa 10 Nyakanga 2025. Raporo ya CPIA ipima uburyo ibihugu bifashwa n’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’iterambere ku Isi (IDA) bishyira mu bikorwa politiki zabyo n’imikorere y’inzego. Iri genzura rikoresha ibipimo 16 bigabanyije mu byiciro bine by’ingenzi ari byo imicungire y’ubukungu, politiki z’imiterere y’ubukungu, ubwisanzure n’uburinganire ndetse n’imiyoborere n’imikorere y’inzego za Leta. Buri cyiciro gipimwa ku…

Read More