- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Juma Jux n’umugore we akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Priscilla Ajoke Ojo, bagaragaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’amezi make bakoze ubukwe. Ni ubutumwa aba bombi batambukije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bifashishije amafoto agaragaza Priscilla Ajoke Ojo atwite inda y’imvutsi. Ubu butumwa bwakiriwe neza n’ibyamamare binyuranye birimo Alliah Cool, Peter wamamaye muri P Square, Diamond n’abandi benshi bagaragaje ko bashimishijwe n’iyi nkuru. Juma Jux n’umugore we bakoze ubukwe muri Mata 2025, ubu bukaba bwarabereye muri Nigeria icyakora agenda akora n’ubundi bunyuranye bwo kwakira inshuti ze. Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo yari mu…
Uyu mugabo uyobora Sisimuka Uganda, umuryango udaharanira inyungu uharanira uburenganzira bwa muntu n’impinduka zishingiye ku baturage, yashakanye n’umukunzi we w’igihe kirekire, Patience Mutoni Malaika, mu muhango wo Gusaba wabaye muri Gicurasi 2025. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gashumba yagize ati: “Mureke kumpamagara nijoro. Mfite umugeni ngomba kwitaho. Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umpamagara nyuma ya saa moya z’umugoroba.” Yongeyeho ko uretse igihe habaye ikibazo cyihutirwa, atazongera kwakira cyangwa gusubiza ubutumwa bw’ijoro, kuko arimo kwita ku buzima bushya bw’urugo. Yamaganye amatsinda ya WhatsApp asabirwamo inkunga z’ubukwe Frank Gashumba kandi yanenze bikomeye umuco umaze gukwira wo gushyiraho amatsinda ya WhatsApp yo gusabiramo inkunga z’ubukwe, avuga…
Imwe mu makipe yari abayeho kuri Mana mfasha mu mwaka ushize w’imikino ni Kiyovu Sports bitewe n’ibibazo yari yatangiranye. Ku ikubitoro yari yasinyishije abakinnyi barimo Nsanzimfura Keddy, Sugira Ernest, Amissi Cedric, Jospin Nshimirimana n’abandi, gusa birangira itabakoresheje. Byari ukubera ibihano yafatiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko. Ibi byayikozeho mu mwaka wose ushize w’imikino ndetse bituma isoza igice kibanza cya shampiyona iri mu myanya ya nyuma aho benshi banavugaga ko izamanuka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Mu gice cya kabiri cya shampiyona nibwo byasabye ko Kiyovu Sports itira abakinnyi muri…
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwategetse ko ibikorwa bya Hotel Chateau Le Marara bihagarara, nyuma y’iperereza ryakozwe, bikagaragara ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda. Mu itangazo RDB ishyize ku rubuga rwa X, rigira riti: “Guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hotel Chateau Le Marara ntiyemerewe kongera gukora. Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.” RDB ivuga ko kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose. Urwego…
Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi azira gufungirana mu nzu abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga. Abo bakobwa ngo bari bagiye kumureba tariki 20 Nyakanga 2025 kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, aza gusaba umwe kumusanga mu cyumba arabyanga, arabakingirana ababwira ko basohoka ari uko bamwishyuye amafaranga yabatanzeho y’itike na Fanta. Abo bakobwa bigiriye inama yo guhamagara Polisi iraza irabafungurira, Burikantu na we ahita atabwa muri yombi. Uyu musore amaze iminsi avugwa ku mbuga…
Ibi yabivuze mu buryo bwatunguye benshi, ubwo yasubizaga umuntu wari wanyuze mu gice cy’ibitekerezo ku ifoto ye kuri Instagram, amubaza igihe azazira i Kigali. Mu gusubiza, Lugumi yagize ati: “Muzambona vuba mu cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu agiye kuza.” Aya magambo yahise ashyushya impaka ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku bakomeje gukurikiranira hafi urukundo ruvugwa hagati ye na Mutesi Jolly, nubwo we yahakanye kenshi ko nta mubano udasanzwe bafitanye. Mu ntangiriro za Mutarama 2025, urukundo rwabo rwatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko bombi bagaragaye bagaragarizanya amarangamutima mu buryo bwahise butanga icyizere ku bavugaga ko baba bari mu rukundo.…
Nyuma y’uko abakunzi ba Bruce Melodie bari biteze ko mu Cyumweru gishize bagombaga kubona indirimbo ye nshya nk’uko ubuyobozi bwa 1:55 AM bwari bwabitangaje ariko bikarangira babatengushye, Kenny Mugarura, Umuyobozi Mukuru wa 1:55 AM yavuze ko biyongeje ikindi Cyumweru. Mu butuma yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “Abantu mukomeza gusaba indirimbo, nibyo koko turabona ko hari ubukene bwa ‘hit’ muri iyi mihanda. Turimo kubikoraho, ni icyumweru kimwe gusa.” Ni nyuma y’uko mu Cyumweru cyashije bari bashyize ubutumwa kuri konti ya Instagram ya 1:55 AM, bagira bati “Icyumweru gishya, amakuru mashya, indirimbo nshya.” Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko indirimbo…
Nyuma na nyuma Kate Bashabe yananiwe kwiyumanganya, ashimangira uburyo umutima we wihebeye Tumelo Ramaphosa, umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo. Aba bombi bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ndetse izi nkuru zarushijeho guhabwa imbaraga n’imyitwarire yabo ku mbuga nkoranyambaga. Byatangiye Bashabe ashyira amafoto ye kuri Instagram, ariko ubwo Tumelo yari hafi aho arekereje, nta byo gutinzamo ahita ajya muri ’comments’ ahatangirwa ibitekerezo, adaciye ku ruhande avuga akari ku mutima we ati “Rukundo rwanjye” ndetse ashyiraho n’akamenyetso k’umutima. Bashabe akibitera ijisho, kwihangana byanze nawe asubiza ubwo butuma, ashyiraho akamenyetso k’umutima. Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane, bikaba akarusho…
Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere. Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025 ni bwo gutanga kandidatire zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 30 Kamena. Byari byatangiye tariki ya 10 Nyakanga 2025. Shema Ngoga Fabrice uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora FERWAFA, yatanze kandidatire kimwe n’abo bashobora kuzakorana muri Komite Nyobozi. Abo barimo Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe amarushanwa ni Niyitanga Désiré. Komiseri ushinzwe umupira w’abagore ni Gicanda…
Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa AFC/M23, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025, zashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye. Iki gikorwa cyabereye mu gihugu cya Qatar, aho impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro. Ni amasezerano abasesengura iby’umutekano mu Karere bavuga ko atanga icyizere ku mahoro arambye y’Akarere no mu Burasirazuba bwa RDC. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akimara gusinywa, wagaragaje ko ari intambwe nshya y’icyizere mu Burasirazuba bwa Congo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf,…
