
Uyu mugabo uyobora Sisimuka Uganda, umuryango udaharanira inyungu uharanira uburenganzira bwa muntu n’impinduka zishingiye ku baturage, yashakanye n’umukunzi we w’igihe kirekire, Patience Mutoni Malaika, mu muhango wo Gusaba wabaye muri Gicurasi 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gashumba yagize ati: “Mureke kumpamagara nijoro. Mfite umugeni ngomba kwitaho. Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umpamagara nyuma ya saa moya z’umugoroba.”
Yongeyeho ko uretse igihe habaye ikibazo cyihutirwa, atazongera kwakira cyangwa gusubiza ubutumwa bw’ijoro, kuko arimo kwita ku buzima bushya bw’urugo.
Yamaganye amatsinda ya WhatsApp asabirwamo inkunga z’ubukwe
Frank Gashumba kandi yanenze bikomeye umuco umaze gukwira wo gushyiraho amatsinda ya WhatsApp yo gusabiramo inkunga z’ubukwe, avuga ko umuntu wese utekereza gushaka agomba kubanza kumenya neza niba abishoboye ku giti cye.
Yagize ati: “Mureke kudushyira mu matsinda ya WhatsApp y’ubukwe. Njyewe narashyingiwe sinigeze nsaba inkunga n’imwe. Niba ubukwe utabushoboye, wihubuka ubukora. Gushaka ni igikorwa gikomeye, ntikigomba kuba umutwaro ku bandi.”
Aya magambo ye yibukije benshi imvugo ze za kera aho yavugaga ko atigeze yifuza gushaka, ndetse ko “nta mugore ushobora kumuhindura”, akongeraho ko gushyingirwa ari ukwishyira mu bubata.
Ibi byatumye benshi batungurwa n’intambwe nshya yateye, aho ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, yakoze umuhango wo Gusaba no Gukwa Patience Mutoni, mu birori byabereye i Sembabule. Byari ibirori bikomeye byitabiriwe n’ibyamamare birimo na Massamba Intore wabaririmbiye.


