- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Uwamariya Noella wo mu Karere ka Rusizi, wabyaye avuye kwamamaza, Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yatsinze mu 2024, yubakiwe inzu. Ku wa 10 Kanama 2025, nibwo Uwamariya Noella yahawe iyi nzu yubakiwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi. Igikorwa cyo kumushyikiriza iyi nzu ku mugaragaro cyahuriranye n’ibirori byo kwishimira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mwaka ushize mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika. Tariki 28 Kamena 2024 nibwo Paul Kagame yiyamamarije kuri site yo mu Karere ka Rusizi. Uwo munsi nibwo Uwamariya Noella wo mu Mudugudu wa Winteko,…
Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK, nk’uko byatangajwe na Muyoboke. Nyina wa Muyoboke yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gusubira mu rugo nyuma yo koroherwa. Nyuma y’igihe gito, yivurije mu bitaro bya CHUK, na bwo asubira mu rugo yorohewe, ariko nyuma yongeye kuremba asubizwa muri CHUK, ari na ho yaguye. Mu butumwa Muyoboke yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije umubyeyi we iruhuko ridashira, amushimira ko yamuhaye byose. Yagize ati:” Mawe wanzanye ku isi umpa byose wari ufite. Igendere mama nasanze ukunda…
Cyrstal Palace ni yo yegukanye Igikombe cya Community Shield 2025 nyuma yo gutsinda Liverpool kuri penaliti 3-2. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 mu mukino wabereye i Wembey kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025. Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino. Liverpool yatwaye Shampiyona ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota 4 yafunguye izamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu mushya wayo, Hugo Ekitike ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ku mupira mwiza yahawe na Florian Wirtz. Nyuma yo gutsindwa igitego Cyrstal Palace yinjiye…
Umukino wa gicuti wahuje Bugesera FC na APR FC kuri iki Cyumweru, kuri Stade ya Bugesera, wakerewe iminota 72 kubera gutinda kugera ku kibuga kw’abasifuzi. Uyu mukino uri mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 ku makipe yombi. Mu gihe wagombaga gutangira saa Cyenda, amakipe yabanje kwishyushya bisanzwe, ahagana saa 15:16, abakinnyi basubira mu rwambariro. Saa 16:03 ni bwo abasifuzi batatu barimo Rulisa Patience na Murindangabo Moïse bageze ku kibuga, bifotozanya n’abakapiteni b’amakipe yombi. Byabaye ngombwa ko Murindangabo Moïse usanzwe ari umusifuzi wo hagati, afata igitambaro kugira ngo yunganire mugenzi we wo ku ruhande. Gusa aba basifuzi…
Umushoramari mu myidagaduro, Karomba Gaël, uzwi cyane nka Coach Gaël, yahawe igihembo cyihariye ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda, cyane cyane mu gufasha umuhanzi Bwiza gutegura no gushyira mu bikorwa ibirori byo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki. Ni igihembo yahawe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Kanama 2025, mu birori byabereye muri Kigali Universe, aho yagishyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe. Iki gihembo cyatanzwe n’Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude unafite inshingano zo kuba umujyanama wa Bwiza. Yashimye umusanzu wa Coach Gaël mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda, avuga ko atafashije…
Leta ya Qatar yasohoye inyandiko yemeza ko, i Addis Ababa muri Ethiopia habereye inama ya mbere y’abari mu rwego rw’umutekano Congo n’u Rwanda bihuriyeho nk’uko byemejwe mu masezerano yasinyiwe i Washington. Hari hashize igihe gito muri America yabereye inama yo gushyiraho abagize uru rwego no kwemeza abayobozi bayo. Ku itariki ya 07-08 Kanama, 2025 nibwo intumwa za leta ya Congo Kinshasa, DRC n’iz’u Rwanda, zakoze iyo nama ya mbere y’urwego rw’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho (The Joint Security Coordination Mechanism for the Peace Agreement) nk’uko byemejwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, D.C. tariki 27 Kamena, 2025 hagati y’ibi bihugu byombi.…
KIGALI: Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto Kg 31 z’urumogi. Byabaye tariki tariki 09/08/2025, Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza nk’uko CIP Gahonzire Wellars Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabitangarije Umunyamakuru Oswald MUTUYEYEZU dukesha iyi nkuru. Abafashwe ari bo Ndindiriyimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 bari kuri moto ifite purake RC660Z. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko, aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto. Polisi ivuga ko bakimara gufatwa bavuze ko urumogi barukuye mu Karere…
Mu kiyaga cya Kivu, ku gice cy’Umudugudu wa Rwinyana, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, hagaragaye umurambo wa Habiyaremye Corneille w’imyaka 58, bikekwa ko yarohamye. Umurobyi witwa Ndimubanzi utuye mu Murenge wa Boneza watanze amakuru, yavuze ko ubwo yari ari kuroba amafi mu kiyaga cya Kivu, yakuruye akumva biremereye akagira ngo ni amafi menshi aziye rimwe,yareba akabona ni umurambo w’umuntu azamuye. Ati: “Nkizamura nkabona ari umurambo w’umuntu nahise njya gutanga amakuru abaturage n’abayobozi baraza basanga baramuzi,ari umugabo bavuga ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe,wakundaga kujya kuri iki kivu akagaruka, bagakeka ko yaba yagiyemo koga akarohama,…
Mu marushanwa nyafurika ikipe ya Rayon Sports yatomboye kuzahura na Singida Black Stars, naho APR FC yongera gutombora Pylamid Fc imaze imyaka ibiri yikurikiranya iyisezerera. Tombora y’uko amakipe azatangira acakirana mu mikino ya CAF Champions League na Confederationas Cup yabereye mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, isiga akanyamuneza ku bakunzi ba Rayon Sports nsetse n’amarira adasanzwe ku bakunzi ba APR FC. Amarira ni yose ku bakunzi ba APR FC nyuma yo gutombora guhura na Pyramids Fc yo mu Misiri mu majonjora y’imikino ya CAP Champions League. Ni inkuru itakiriwe neza na APR FC kuko mu myaka ibiri iheruka…
Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Wasili akomeje gukora udushya dutandukanye agaragaza uburyo akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu gutuma abakunzi ba Rayon Sports biyumvamo ikipe yabo. Nyuma yo kurangwa n’udushya dutandukanye, kugeza ubu Wasili yamaze gushyira hanze indirimbo yahimbiye Rayon Sports ayita “11 ni abazungu”. Ni indirimbo igaragaza uburyo amakipe Rayon sports yayamereye nabi iyatsinda ndetse akagaragaza ko ikipe yiyubatse mu buryo bwo gukomeza gutsinda. Ubusanzwe yageze muri Rayon Sports agiye kuba umunyamakuru mu kiganiro Rayon Time, ariko Wasili ubwe akunze kwivugira ko ari umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports. Kugeza ubu abaye uwa mbere ukoze agashya…
