- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Abaturage bose barakangurirwa kwitabira kwemeza amakuru y’irangamimerere ryabo bityo ahari amakosa akosorwe, ndetse abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu n’abakirengeje buzuze ibisabwa bazihabwe, bityo bizaborohere kubona indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) zizatangira gutangwa muri Kamena umwaka utaha. Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Muganza, ahanatangiwe serivisi zinyuranye z’irangamimerere, cyane cyane abakosoza imyirondoro yabo ngo bashobore kubona indangamuntu, ndetse n’abashaka kuzifata bwa mbere. Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa, bishimiye kuba begerejwe ababafasha, bituma bamenya amakosa ari mu…
Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bari kumwe ry’abantu icyenda bemerewe kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri manda y’imyaka ine iri imbere. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyiyobora mu matora ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi. Urutonde rwasomwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora, Rugera Jean Claude rwariho umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ari we Shema Ngoga Fabrice wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali. Abandi bari kumwe na we kuri uru rutonde ni Gasarabwe Claudine uri ku mwanya wa Visi Perezida…
Dr Aisa Kirabo Kacyira, wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia, yitabye Imana afite imyaka 61. Dr. Kirabo, witabye Imana azize uburwayi, yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ambasaderi, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije, ndetse n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri UN-Habitat. Ku wa 23 Gashyantare 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Amb. Kirabo Umuyobozi w’ibiro bya ONU muri Somalia (UNSOS). Dr Kacyira yari afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 mu bijyanye na dipolomasi, politiki, imiyoborere, iterambere n’ibikorwa by’ubutabazi haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Hagati y’umwaka wa 2003 na 2006, yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, aho yagize…
Umugabo witwa Jesus Petrovich Christ yahanwe n’urukiko rwo mu Mujyi wa Kazan mu Burusiya, kubera kurenga ku mategeko agenga abimukira muri iki gihugu, aho yiyandikishijeho abanyamahanga mu buryo butemewe. Itegeko rigenga abimukira mu Burusiya rivuga ko kugira ngo ubashe kuhaba no kuhakorera, bisaba ko uba ufite aho utuye. Uyu mugabo ufite inzu nto y’icyumba kimwe yubatse ku buso bwa metero kare 32, yayandikishijeho abimukira 45, nubwo batahabaga. Buri muntu yasabwaga kumwishyura Ama-ruble 2.000 [Angana na 25$]. Urukiko rwamuhanishije amande y’Ama-ruble 13.000 [163$] kubera iki cyaha. Muri Gicurasi uyu mwaka, nabwo uyu mugabo yari yarahanishijwe amande y’Ama-ruble 60.000 [755$] ku…
Ikipe ya FC Bayern Munich yanyomoje ibivugwa mu itangazamakuru ko yahagaritse ubufatanye bwayo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), ishimangira ko impande zombi zahinduye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda mu mikoranire yo guteza imbere impano z’abakiri bato bakina ruhago, kugeza mu 2028. Ku wa 8 Kanama 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwo na Bayern Munich byinjiye mu cyiciro cya kabiri cy’imikoranire. Impande zombi zavuguruye amasezerano, hasinywa amashya azageza mu 2028, aho kuri iyi nshuro hazibandwa cyane ku kongera imbaraga mu gushaka no guteza imbere impano z’abato bakina umupira w’amaguru. Izi mpinduka zasamiwe…
Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium ziri muri sitade zemerewe kuzakoreshwa mu mikino y’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup. Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize habaye tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, kuri ubu hagiye hanze Stade zemerewe kuzakira iyi mikino. U Rwanda rufitemo sitade ebyiri arizo Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium. Ni mu gihe Stade mpuzamahanga ya Huye yigeze kujya ikoreshwa yo itarimo. APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League izahura na Pyramids yo muri Libya, niyisezerera izahure n’izava hagati ya Rema Stars…
Muri Uganda Komisiyo yaho yatangiye kwakira impapuro zabashaka kwiyamamaza kuzayobora icyo gihugu mu matora ya Perezida azaba mu 2026. Ku ikubitiro abiganjemo urubyiruko ni bo bagiye gufata impapuro zo kuzuza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uvuga ko ashaka ‘Uganda ifunguye kuri buri wese’. Ubwo hatangwaga izo mpapuro kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Kanama 2025, abiganjemo urubyiruko bagiye kuri Komisiyo y’Amatora kuzuzuza ngo zizahabwe nibuzuza ibisabwa bazahangane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse kwewemeza ko azongera guhagararira Ishyaka National Resistance Movement (NRM) mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026. Mu bazanye…
Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. Bvn yamenye amakuru ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki ya 09 Kanama 2025. Kibera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe. Niho habonetse umurambo w’umugabo witwa NDAYISHIMIYE Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, imufatanye ikilo n’udupfunyika 180 by’urumogi. Uyu yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, ahagana saa munani z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi nk’uko CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabihamirije bvn. Yavuze ko abapolisi bageze iwe mu rugo bamusatse bamusangana ikilo kimwe n’udupfunyika 180 by’urumogi aho yaruhishaga mu mucanga warurunze mu nzu iherereye mu Kagali ka Mataba, Umudugudu wa Rushubi. Ati ” Akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga…
Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien, uzwi cyane ku mazina ya ‘Papa Sava’ na ‘Seburikoko’, yatangaje ko yamaze kwandika filime ebyiri yifuza kumurika muri uyu mwaka, bitewe n’ubushobozi n’umwanya azaba afite. Niyitegeka umaze kuba ikirangirire muri sinema nyarwanda, yabwiye InyaRwanda ko izi filime aziteguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 amaze yeguriye ubuzima bwe ubuhanzi, urugendo avuga ko rwamuhinduriye byinshi kandi rukamugeza ku ntsinzi nyinshi. Yagize ati: “Uyu mwaka ushira nzaba nuzuza imyaka 30 mu buhanzi. Mfite filime zirangiye, kandi ndakubwira ko nibigera ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 utabonye filime ngufi cyangwa ndende irangiye, uzamenye ko nkubeshye.” Niyitegeka yavuze ko…
