- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Papa Léon XIV gusura igihugu cye akagisomeramo Misa y’amateka no kugiha Umu-Cardinal. Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Bazilika ya Mugera yitiriwe Mutagatifu Antoni w’i Paduwa. Paruwasi ya Mugera, iri mu Ntara ya Gitega, yashyizwe ku rwego rwa Bazilika nto, iba iya mbere mu gihugu. Perezida Ndayishimiye yashimiye Papa Léon XIV kuba iyi Bazilika ari yo ya mbere yagennye kuva yaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, amusaba kuyihoza ku mutima no kuzayisomeramo Misa y’amateka. Ati “Tuzanywe no kwakira impano duhawe n’umubyeyi wacu Papa Léon XIV, aho…
Mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi abantu 127 bagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye igitaraganya bavuga ko baribwa mu nda bikabije, baruka, bacibwamo banacitse intege, hakekwa ko bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye mu bukwe bari batashye. Tariki 15 Kanama 2025 nibwo abarenga 200 batashye, ubukwe bwa Kajeguhakwa Félicien utuye mu Mudugu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye. Abatashye ubwo bukwe bahawe amafunguro n’ibinyobwa birimo umutobe n’umusururu. Nyuma y’amasaha make bamwe mu batashye ubwo bukwe batangiye guhamagara bagenzi babo bari kumwe bababwira ko bumva batameze neza. Bukeye bwaho umubare w’abatashye ubwo bukwe batameze neza wakomeje kwiyongera biba…
Rayon Sports yatsinzwe na Yanga SC ku munsi wayo “Rayon Day” – AMAFOTO Ikipe ya Yanga SC yatsinze Rayon Sports mu mukino wa gicuti ku munsi wayihariwe wa Rayon Day. Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025 ni bwo Rayon Sports yakoze ibirori ngarukamwaka bya “Rayon Day”. Hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo n’umukino wa gicuti iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakinnyemo na Yanga SC yo muri Tanzania. Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Kouyate Drissa, Serumogo Ali, Fabrice Nshimimana, Emery Bayisenge, Emmanuel Nshimiyimana, Aimable Ntarindwa, Seif Niyonzima, Rushema Chris, Abedi Bigirimana, Bingi Belo na Yves Habimana.…
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w”imyaka 35 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer. Uyu mugore yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma y’aho abaturage ku wa 12 Kanama 2025, bayihamageye bayibwira ko akora inzoga z’inkorano zitemewe. Polisi ivuga ko kugira ngo uyu mugore afatwe, abaturage bayihamagaye kuri tefone bayibwira ko uyu mugore akora izi nzoga zitujuje ubuzirange. Ibi byatumye abapolisi bo muri aka gace bari kumwe n’abakozi ba FDA, bahita bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagari ka Rudashya mu Mudugudu wa…
Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka uburyo yabona indi ndege itwara imizigo vuba, nyuma yo kubona ko hari abahinzi beza umusaruro mwinshi ariko ukabura uko ugezwe ku masoko. Mu myaka ine iri imbere kugeza mu 2028/2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyari 1,5$ buri mwaka avuye mu byoherezwa mu mahanga, umusaruro uzaba uvuye kuri miliyoni zirenga 839$ rwinjije mu 2023/2024. Kuyigeraho bisaba byinshi birimo kunoza uko ubuhinzi bukorwa, kongera umusaruro, ariko n’uburyo bwo kuwugeza ku isoko bukanozwa. Kinvest ni kimwe mu bigo birindwi binini biri gukorera mu cyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro kuri hegitari 5600 ziherereye mu mirenge…
Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwemeje ko Kanani Boniface ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane taliki 14 Kanama, 2025 saa kenda z’amanywa (15h00). Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Kanani Boniface ushinjwa icyaha cy’ubusambanyi nta shingiro bufite. Rwanzuye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye yajuriririye kimufunga kigumanye agaciro kacyo. Rwavuze ko Kanani Boniface asonewe gutanga amagarama y’urubanza. Mu iburanisha ry’ubushize babanje kuba impaka zishingiye ku mategeko, aho abunganizi b’uyu Avocat ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, ndetse n’Ubushinjacyaha aho bwavugaga ko iburanisha rigomba kubera mu muhezo, bushingiye…
Umukandida umwe rukumbi wemerewe kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko mu gihe yagirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe, yazongera umubare w’amakipe ahembwa muri shampiyona zombi z’abagabo. Kuri uyu wa Kane, ni bwo hatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamariza kuzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu myaka ine iri imbere. Umukandida umwe rukumbi, Shema Ngoga Fabrice, ni we wujuje ibisabwa byose kugira ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Kimwe mu byo we n’itsinda yifuza ko bazakorana mu gihe baba batowe, ni ukuzamura ibihembo kuri shampiyona zose mu bagabo ndetse n’abagore. Ikirenze kuri ibyo kandi, yemeje ko…
Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe kiruta ibindi i Burayi UEFA Super Cup ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, itsinze Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota isanzwe y’umukino. Uyu mukino wahuje PSG yatwaye Champions League na Tottenham yegukanye Europa League, wabereye ku kibuga cya Stadio Friuli giherereye mu mujyi wa Udine mu Butaliyani, ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025. Amakipe yombi yatangiye acungana cyane hagati mu kibuga, nta buryo bufatika bwo gutsinda buboneka. Tottenham ni yo yabanje kubona amahirwe akomeye ku munota wa 23 aho Richarlison…
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashimiye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku bwo gushyigikira igihugu cye mu ntambara yo muri Ukraine Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri telefoni kuri uyu wa Kabiri, Putin ashimira Kim ku bufasha bw’igihugu cye mu kubohora Intara ya Kursk y’u Burusiya, yari yarafashwe n’Ingabo za Ukraine. Aba bayobozi bombi banemeje ubushake bwo gukomeza gukorana hagendewe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubwa politiki, banemeranya gukomeza kugirana ibiganiro bya hafi. Perezida Putin ngo yashimye byimazeyo uburyo Koreya ya Ruguru yashyize imbaraga mu gusubiza inyuma ibitero…
Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yegukanye igikombe cya 14 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya. Ku munsi wejo mu Butaliyani kuri Stade ya Città di nibwo iyi kipe ya Al Ahli Tripoli yakinnye na Al Hilal Benghaz mu mukino wa nyuma wa Kamparamaka wa shampiyona wa Libya, Al Ahli Tripoli yari yawugiyemo isabwa kunganya gusa kugira ngo yegukane igikombe gusa birangira itsinze ibitego 2-0 bya Manzi Thierry ku munota wa 5 na Hamdou El Houni ku munota wa 83. Iyi kipe yahise igira amanota 13 irusha atanu Al Hilal Benghazi yayikurikiraga iba yegukanye Igikombe cya Shampiyona…
