
Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yegukanye igikombe cya 14 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya.
Al Ahli Tripoli yari yawugiyemo isabwa kunganya gusa kugira ngo yegukane igikombe gusa birangira itsinze ibitego 2-0 bya Manzi Thierry ku munota wa 5 na Hamdou El Houni ku munota wa 83.

Iyi kipe yahise igira amanota 13 irusha atanu Al Hilal Benghazi yayikurikiraga iba yegukanye Igikombe cya Shampiyona cya 14 gutyo.
Muri uyu mukino myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi,Manzi Thierry yakinnye iminota yose y’umukino gusa Bizimana Djihad we ntabwo yigeze akoreshwa.
Al Ahli Tripoli muri CAF Champions League izakina na Dadjè FC yo muri Bénin mu ijonjora ry’ibanze,n’itsinda izahure n’izava hagati ya ASCK yo muri Togo na RS Berkane yo muri Morocco.


Manzi Thierry yishimira igitego yatsinze

Bizimana Djihad na Manzi Thierry bafite igikombe

Al Ahli Tripoli yegukanye igikombe cya 14 cya shampiyona


