Author: Bvn Rwanda News

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeje ko iyi kipe yatandukanye n’uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Ntamuhanga Thumaine [Tity] wari uyimazemo umwaka umwe. Mbere y’uko itangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2025/2026, ikipe ya Musanze FC yahinduye abari abatoza ba yo bose uretse uw’abanyezamu wahasigaye. Ubu iri gutozwa na Ruremesha Emmanuel wungirijwe na Kalisa François. Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze, yatandukanye na Ntamuhanga Thumaine ‘Tity’ nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo. Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, yamwimushimiye ndetse imwifuriza ibyiza ahandi azakomereza akazi. Mu kongera imbaraga mu bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, Musanze FC yaguze…

Read More

Amakaramu acuruzwa mu Rwanda akurwa mu Bushinwa ndetse no mu bindi bihugu byateye imbere, ariko ntibyari bimenyerewe ko ikaramu yakorerwa mu Rwanda rw’ubu! Noneho igakorwa n’abasore bakiri bato. Ngendahimana Valens na Kwizera Eddy ni abasore batangije uruganda rukora amakaramu aho kuri ubu buri munsi bakora ikaramu 6000, mu gihe bafite intego yo guhaza isoko ry’u Rwanda ku buryo nta karamu zivuye hanze zizongera kwinjira. Aba basore bashinze kompanyi yitwa E&V Partners aho bakorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze mu isantere ya Karumuna. Mu kiganiro , Ngendahimana yavuze ko batangiye ari umushinga bagerageza…

Read More

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook n’izindi, nyumva ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru, barifuza ko yazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’amabandi. Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe inkuru ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru ndetse ibisabwa byose babigeze kure babitegura. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyinkuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yateguje ko urwo rwego rugiye gutangiza ikipe ya ruhago, ahamya ko bari gukusanya ibyangombwa kugira ngo itangire mu minsi ya vuba. Ati ““Yego iraje vuba aha. Turi…

Read More

Ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yageraga muri Amerika mu nama n’abayobozi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’iburayi ndetse na Perezida Donald Trump bagamije gushakira hamwe uko intambara ya Russia na Ukraine yahagarara, yahaye ibaruwa Donald Trump ngo ayishyikirize umugore we ikaba yaranditswe na Madamu wa Perezida wa Ukraine. Madamu wa Perezida wa Ukraine, Olena Zelenska, yashimiye Madamu wa Perezida wa Amerika Melania Trump kubera ibaruwa aheruka kwandika ahangara Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Melania yabaye umwe mu bari ku isonga mu kwamagana Perezida w’u Burusiya, aho mu ibaruwa yanditse icyumweru gishize yavuze ko Putin afite inshingano zo kurengera abana b’Isi yose,…

Read More

Umuhanzi uri mu bagezweho kandi bakunzwe muri Uganda Spice Diana yateye utwatsi ibijyanye no kwibagisha bigezweho ku bakobwa bifuza gutera neza bijyanye n’uko babyifuza ibizwi nka Brazilian Butt Lift (BBL). Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Big Eye aho yari abajijwe niba yakwemera Kwibagisha kugira ngo arusheho gutera neza yishime. Spice Diana yabiteye utwatsi avuga ko we atabigerageza kuko atinya uburibwe bwagera ku mubiri we. Yagize ati: “Ni uburenganzira n’amahitamo y’umuntu ariko kuri njye sinabigerageza, kuko ntinya kubabara no kumva uburibwe ku mubiri wanjye wose, nk’ubu ntabwo nakwishushanyaho (Tatoo) uretse gato mfite ku kiganza.” Uyu muhanzi avuze ibi nyuma y’uko Sheebah…

Read More

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku mahame impande zombi zashyiriyeho umukono i Doha muri Qatar, ikagaba ibitero ku bice birimo abaturage ibyo yise ko iri gukora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni mu itangazo ryanyujwe ku mbuga nkoranyambaga z’iryo huriro, rigaragaza ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR n’Imbonerakure zo mu Burundi zikomeje kugaba ibitero ku bice birimo abaturage hakoreshejwe za drones n’intwaro ziremereye. Rivuga ko guverinoma ya RDC iri kwica nkana amahame bumvikanyeho ajyanye no guhagarika intambara yabaye kuwa 19 Nyakanga 2025 i Doha. …

Read More

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije Umunsi w’Umuganura bashishikarizwa gukundisha abana babo kuvuga no gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda. Uwo munsi wizihijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2025, ukaba warabereye muri Residencial Kaya Kwanga iherereye mu mugi wa Maputo aho witabiriwe n’abasaga 400. Ni ibirori byaranzwe n’imikino, ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi banyuranye usozwa no gusabana. Umunsi watangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru watangiye saa tanu za mu gitondo, ubera ku kibuga cya Univerisite Edouardo Mondlane uhuza amakipe abiri y’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mozambique. Umukino warangiye ikipe ya Wednesday itsinze iya Sunday ibitego 2 ku busa (2-0) yegukana igikombe. Hakurikiyeho ibirori nyirizina byatangiye saa…

Read More

Kuri uyu wa Kabiri, ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (S3), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ibyavuye mu bizamini bya Leta bw’umwaka w’amashuri 2024/25 bigaragaza ko abanyeshuri batsinze neza ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/24. Imibare ya MINEDUC igaragaza abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 201.900 abatsinze ari 16.633 bari ku kigero cya 75,64% by’abana bose bakoze ibizamini. Imibare yatangajwe yerekana ko abakobwa batsinze ku kigero cya 53.2% mu gihe abahungu ari 46.8%. Abakoze ibizamini bisoza icyciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) bangana na   148.702 barimo abatsinze 95.674 muri rusange bangana na…

Read More

Umuhanzi ukizamuka mu njyana gakondo yafatanyije na Nziza Francis mu ndirimbo yise ‘Karame ngabo z’u Rwanda’ avuga ko yayikoze mu rwego rwo kuzishimira ubwitange bwazo. ‎Uyu mukobwa ufatanya ubuhanzi bw’indirimbo n’ubusizi, avuga ko ari igitekerezo cyamujemo yitegereje ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda akabona nta kindi afite cyo kubaha nk’ishimwe. ‎Yagize ati: “Indirimbo yitwa ‘Karame ngabo z’u Rwanda’, impamvu nayise gutyo ni uko nazifurije kurama, nitegereje Igihugu turimo cyuje umutekano n’amahoro, ndeba uburyo ingabo z’u Rwanda ari zo zituma turyama tugasinzira, tukabyuka dufite amahoro,umuntu akagenda ntacyo yikanga, bintera kubahimbira indirimbo, bakwiye ibirenze ariko nta kindi gihembo nabona, mbakorera indirimbo mu rwego rwo…

Read More

APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino mu irushanwa rya gishuti ryiswe Inkera y’Abahizi ryateguwe n’iyi kipe y’ingabo z’Igihugu. ‎Uwo mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali Pele Stadium. ‎Ni umukino watangiye worohera AS Kigali cyane kuko yahererekanyaga neza imipira yo mu kibuga hagati, dore ko APR FC yari yabanje mu kibuga benshi mu bakinnyi badakunze kubanza mu kibuga. ‎Ku munota wa karindwi, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ uherutse gutizwa muri AS Kigali na APR FC, yagonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, umusifuzi…

Read More