Author: Bvn Rwanda News

Nyirasengimana Susan wo mu Murenge wa Murunda, warwaje umwana witwa Maniraguha Augustin kuva afite imyaka 10 ubu akaba afite imyaka 32 avuga ko ashimira Leta yamugobotse ikajya imufasha kubona mituweli, kwa muganga bakamubwira ko arwaye igicuri nyuma y’igihe yari amaze amuvuza mu bapfumu. Nyirasengimana Susan yabwiye bvn ko kujya mu bapfumu byatumye agurisha imwe mu mitungo ye bikamushyira mu buzima bubi aho atabashaga no kubona ubwishingizi mu kwivuza. Abapfumu bamuririye amafaranga bamubwira ko bazamuvurira umwana agakira  ko ngo ari ibintu bamuterereza, ahubwo ngo akajya abona uburwayi buri kwiyongera aho gukira. Yagize ati: ”Umwana wanjye ubu afite imyaka 32 kandi yatangiye kurwara afite…

Read More

Umugabo usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Amakuru  twahawe n’umwe mu baturage ni uko umusirikare wa RDF utuye mu murenge wa Musheri yishe umugore we urupfu rw’agashinyaguro. Uwaduhaye amakuru avuga ko uwo musirikare ngo yavuye mu butumwa bw’akazi ababyeyi be bakamubwira ko “umugore we atitwara neza”. Visi Mayor ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague yabwiye bvn ko buriya bwicanyi bwabereye mu mudugudu w’Umunini, akagari ka Rugarama mu murenge wa Musheri ku wa Gatanu tariki 22 Kanama, 2025. Yavuze ko uwo mugabo witwa Maniragena Simon w’imyaka…

Read More

Abakozi n’abanyeshuri ba Mount Kigali University amasezerano yasinywe abemerera kugura ziriya moto za Spiro ku giciro cyo hasi bikabafasha mu ngendo zabo Sosiyete ikora moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, Spiro yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Mount Kigali agamije ubufatanye mu guteza imbere ubwikorezi budafite ingaruka mbi ku kirere, ubushakashatsi no guhanga ibishya mu Rwanda. Spiro yatanze moto 5 abanyeshuri ba Mount Kigali bazajya bigiraho. Amasezerano impande zombi zasinyiye, arimo ubufatanye hagati yayo na Spiro na Mount Kigali mu guteza imbere gahunda y’ubwikorezi butangiza ikirere, no gushyigikira intego z’igihugu mu kugera ku ntego zo kutangiza ikirere. …

Read More

Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwasobanuye ko Sosiyete y’Itumanaho ya MTN yamaze gukemura ikibazo cyari cyabayeho kigatuma ihanwa, aho yishyuye amande ya miliyoni 30 Frw mu gihe cy’iminsi ibiri. RURA yahannye MTN Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2025, nyuma y’ibibazo byari muri sisiteme yayo byatumye serivisi zo guhamagara, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zikoresha USSD Code zidakora neza. Uwo munsi MTN Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ibibazo byo guhamagara abakiliya bayo bahuye na byo byakemutse. Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, ingingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe…

Read More

Udahemuka Longin, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe, mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye bvn ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro (21h00) ku wa 21 Kanama, 2025. Yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, mu Murenge wa Maraba aho moto yamugushije agakomereka mu mutwe. Nyakwigendera ni we wari utwaye iyo moto; yakomeretse bikomeye mu mutwe, we n’uwo yari ahetse bihutishijwe ku bitaro bya CHUB i Huye. Gusa Udahemuka yaguye mu maboko y’abaganga, mu gihe uwo yari…

Read More

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu imyaka 18. Abarega Kabila bavuga ko ari Umunyarwanda kandi igihe cyose yayoboye Congo yari intasi y’u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu Umushinjacyaha wa Gisirikare yasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila, ndetse avuga ko nta mpamvu n’imwe yo kumugabanyiriza igihano, anasaba ko ahita atabwa muri yombi. Kabila aregwa ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’ubugambanyi aho ashinjwa kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe ihungabanya ubutegetsi muri Congo by’umwihariko AFC/M23. Lt.Gén Likulia Bakumi Lucien-René, yavuze ko ibyagendeweho bashinja Joseph Kabila harimo amagambo yavuzwe na Eric Nkuba, uyu…

Read More

Muhanga: Itsinda ry’abahebyi barenga 20 bavuye mu Murenge wa Muhanga, bagabye igitero kigamije kwiba amabuye y’agaciro kuri sosiyete AFRISAT uwari ukiyoboye bahimba Nyatura akigwamo. Polisi ivuga ko yafunze abazamu barinda iriya kampani bakekwaho urupfu rwe. Minani Evariste bahimbaga Nyatura ni we bivugwa ko yari ayoboye igitero cyo kwiba amabuye y’agaciro kuri Kampani iyacukura. Iki gikorwa cy’urugomo cyabereye mu Murenge wa Mushishiro, aho itsinda ry’abahebyi barenga 20 bavuye mu Murenge wa Muhanga, bagaba igitero kigamije kwiba amabuye y’agaciro, maze uwari ukiyoboye witwa Minani Evariste bahimba Nyatura akigwamo. Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable yemeje ko uyu mugabo Minani Evariste n’itsinda yari…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani zaganiriye ku ngamba zo gukomeza no kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu n’umutekano. Ni ibiganiro byagarursweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani Takeshi Iwaya, ubwo bahuriraga mu Nama Mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD 9) yatangiye ku wa 20 Kanama 2025. Minisitiri Iwaya yahaye ikaze Nduhungirehe amwibutsa ko yakuriye mu Buyapani bityo akaba afitanye n’icyo gihugu imikoranire yihariye. Yanashimangiye ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite akamaro,…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo ya Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ihuriro rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO) bashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya na M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivile muri Teritwari ya Binza muri Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi bikubiye mu Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize ahagarara kuri uyu wa 22 Kanama 2025, rivuga ko ibyo birego bidafite inshingiro n’igihamya ndetse ko uyu muryango ubwawo watangaje ko nta bimenyetso ufite bihagije kuri ubwo bwicanyi. Itangazo rikomeza rigira riti: “Ibirego bikomeje bya HCR nk’ibyo bya UNJHRO na DHCHR ntibifite…

Read More

Ishimwe osamu ni umusore wimyaka 18 ubarizwa mumurenge wa kinyinya mu kagali ka murama mu mudugudu wa binunga. Uyu mwana warusoje ikiciro rusange cyamashuri yisumbuye yasanzwe mu cyumba yararagamo yapfuye. Abo mumuryamgo we bakaba babwiye BVN ko bakeka ko yiyahuye akoresheje gereserine na supaguru bikaba byatewe nuko yabuze igice kumanota yafatiweho mu bizamini bya leta bisoza ikiciro rusange. Uyu mwana Kandi ngo kuva amanota yasohoka yari yaranze kugira icyo arya na kimwe. Inshuti ze Kandi zivugako yashatse kuzituma supaguru zikabyanga ndetse yanavuze ko aziyahura ababyeyi be baramubuza bamwizeza ko bazamushakira ikigo cyiza kandi ashaka ariko byabaye ibyo ubusa. Ibikekwa ko…

Read More