Author: Bvn Rwanda News

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Anibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bwashimye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa ku bw’umurimo uhebuje zakoze. Brig Gen Kanobayire Louis, Umugaba w’Ingabo wungirije ushinzwe Ibikorwa n’Igenamigambi muri UNMISS akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yabikomojeho ubwo yasuraga ibirindiro by’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda RWANBATT3. Muri ibyo birindiro biherereye i Durupi mu nkengero z’Umurwa Mukuru Juba, Brig Gen Kanobayire yari agiye gusezera kuri iryo tsinda ririmo gusoza ubutumwa. Yakiriwe n’Umuyobozi wa RWANBATT3 Col. Leodomir Uwizeyimana, amugezeho amakuru arambuye y’ibikorwa by’iyo batayo y’Ingabo z’u Rwanda mu bice ishinzwe gucungira umutekano. Ayo makuru yari akubiyemo imiterere y’umutekano n’ibindi bikorwa…

Read More

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali, mu tugari twa Agateko na Nyakabungo batangiye ibikorwa byo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo uzuzura utwaye agera kuri miliyari 2 Frw. Mu kubaka uwo muhanda aba baturage bo mu murenge wa Jali bawushyize mu byiciro aho ku ikubitiro bagiye kubaka umuhanda w’ibilometero 2 na metero 745. Inyigo y’umuhanda yakozwe n’abaturage nyuma yo kubona ko abatuye mu tugari twa Agateko na Nyakabungo bakomeje kugenda batunga imodoka kandi umuhanda bakoreshaga ari muto. Batekereje gukorana n’Umujyi wa Kigali bakiyubakira umuhanda muri bwa bufatanye bwahozeho ariko byaje guhagarikwa bidakozwe, bahitamo kwishakamo…

Read More

Abaturage bo mu murenge wa Lunda akagali ka Ruyenzi umudugudu wa Rubumba isibo y’ubumwe uyu munsi taliki ya 31 kanana 2025 batashye kumugaragaro umuhanda biyubakiye  ukaba wariswe Ubumwe load aho buri muturage yatanze angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri(2200000 frw) bya amafaranga y’Urwanda. Iki gikorwa cyabimburiwe no gutaha umuhanda no kureba aho wubatse aho uva naho ugera bikomeza umuhuza bikorwa w’igikorwa cyo kubaka umuhanda avuga uko bahuje icyo gitekerezo haba imbogamizi kandi anashima ababashije guhigura umuhigo wabo yavuze ko uyu muhanda wabatwaye angana na miliyoni mirongo irindwi n’eshantu n’ibihumbi magana atandatu (75600000 frw) harimo amatara ari kuri uwo muhanda. …

Read More

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yateguje indirimbo nshya yise ‘Inkota Icuritse’, avuga ko ari imwe mu zigize ‘Album’ yahurijeho abahanzi bafite izina mu Rwanda yitegura gushyira hanze. Avuga ko indirimbo ye yayise ‘Inkota icuritse’ mu rwego rwo gusobanura ko hari igihe umuntu aba afite impano muri we ariko ikaba itaragaragara ngo imutunge. Ati” Hari byinshi ducamo, bitubangamira ariko ukabirengaho.” Yasobanuye ko yari amaze imyaka itatu ategura umuzingo w’indirimbo, Album, ko kandi ubu zose zarangiye, azajya asohora imwe imwe. Ati “ Iyo indirimbo imwe ije abantu bakayumva, ukabaha indi igihe kigeze birafasha. Mfite indirimbo n’abandi bahanzi zigera muri eshanu zanarangiye.” Yashimiye abandi bahanzi…

Read More

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC, bwatangaje Sahunda Pascal nk’Umuyobozi Mukuru wa yo. Iyi kipe yabitangaje ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X kuri uyu wa Gatanu. Yagize iti “Twishimiye gutangaza Sahundwa Pascal nk’Umuyobozi Mukuru wacu.” Pascal asanzwe ari muri Komite ya Gorilla FC nk’ushinzwe ubukangurambaga bw’abafana muri iyi kipe. Ni umwe kandi mu baba hafi y’amakipe y’abato y’iyi kipe na City Boys iyishamikiyeho ikina mu cyiciro cya Kabiri. Sahundwa yakiniye APR FC igishingwa mu 1993 kugeza mu 1995. Yayivuyemo akomereza mu Intare FC icyo gihe yakinaga mu cyiciro cya mbere. Uyu mugabo kandi yakiniye amakipe y’abato ya Kiyovu Sports na…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Urwego rwihariye rushinzwe Umutekano w’Abayobozi (Secret Service), kuva muri Nzeri rutazongera kurinda Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida w’icyo gihugu, banahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka. Harris yari yaremerewe n’amategeko gukomeza kurindwa amezi atandatu nyuma yo kuva ku mirimo ye muri Mutarama, ariko Perezida Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika mbere yo kuva ku butegetsi yari yarasinye iteka rimwemera kuzarindwa umwaka wose. Gusa mu ibaruwa yabonywe na BBC yo ku wa 28 Kanama yagaragaje ko Perezida Trump yategetse ko imirimo y’uburinzi yose yahabwaga Kamala Harris yari yaremejwe mu…

Read More

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yashyingiranywe n’umukunzi we Uwera Caroline. Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, birangwa no gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana. Ni ubukwe bwitabiriwe n’imiryango yombi, ibyamamare bitandukanye mu itangazamakuru n’abandi. Ni ibirori byashyizeho akadomo ku bindi bitandukanye byabibanjirije birimo gusezerana imbere y’amategeko byabaye tariki 29 Kamena 2025, byabereye ku Biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda aho kuri ubu yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.

Read More

Umugore w’imyaka 38 wo mu Karere ka Huye yishwe atemaguwe bikekwa ko byawakozwe n’umugabo we w’imyaka 35 na we urembeye mu bitaro nyuma yo gusangwa yanegekaye afite ibikomere. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye. Amakuru atangwa na nyirabukwe wa nyakwigendera witwa Kampire Daphrose, avuga ko ubwo abuzukuru be [abana b’abo babyeyi barwanye] bajyaga iwabo kureba ko ibiryo byahiye ngo barye bigarukire kwa nyirakuru kuryama kuko ari ho bararaga, ngo batunguwe no gusanga…

Read More

Urukiko rwo muri Guinea Equatoriale rwakatiye Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Leta, igihano cy’imyaka umunani y’igifungo azira kunyereza umutungo. Baltasar yamamaye kubera ibirego yigeze kuregwa mu 2024 byavugaga ko yafatanywe amashusho mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, amugaragaza asambana n’abagore 400. Ibyo birego ntibyavuzweho rumwe kuko hari n’ababihuje no gushaka kumuharabika ngo atazashobora guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Hilario Mitogo, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Rukiko rw’Ikirenga, yatangaje ko Urukiko rwa Bioko rwamuhamije icyaha cyo kunyereza amafaranga y’ingendo z’akazi akayakoresha ku nyungu ze bwite. Yavuze ko yakatiwe imyaka umunani y’igifungo ndetse acibwa n’ihazabu ingana na $220,000,…

Read More

Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi umugore na musaza we bakekwaho gucuruza urumogi. Bvn yamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Butansinda, mu  mudugudu wa Kibaza ko hafashwe umugore w’imyaka 40 ari kumwe na musaza we w’imyaka 51 bakekwaho gucuruza urumogi. Bariya bavandimwe bikekwa ko bafatanwe udupfunyika (boules) 1,479. Bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, ubugenzacyaha (RIB) bakaba batangiye iperereza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yaburiye n’undi wese ufite imitekerereze, n’imigirire igamije gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka, kuko…

Read More