Author: Bvn Rwanda News

Umuramyi Sharoni Gatete yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Chryso Ndasingwa mu gihe ku mpande zombi imyiteguro y’ubukwe irimbanyije. Bombi basanzwe ari abahanzi bakunzwe mu njyana ya Gospel, basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, mu muhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Kinyinya. Umwe mu nshuti za Sharon Gatete utifuje kumenyekana yabwiye Imvaho Nshya ko ari ibyo kandi ari intambwe y’ishimwe. Ati: “Ni byo basezeranye mu mategeko, ni ikigaragaraza ko Imana ikomeje kubiyereka, natwe inshuti n’imiryango ku mpande zombi dukomeje kubereka Imana.” Ni ibirori byatangiranye no kwambikwa impeta y’urukundo kwa Sharon Gatete byabaye tariki 25 Kamena 2025, bikurikirwa n’indi…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje kotsa igitutu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kubera intambara ahanganyemo na Ukraine, amuburira ibizamubaho natanyurwa n’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe i Moscow. Trump yavuze ko ateganya kuvugana na Putin mu minsi iri imbere ariko yongeraho ko azi neza ubushobozi bwe ku rugamba. Yavuze ko nta butumwa bwihariye agenera Putin ariko azi uruhande ahagazemo bityo ashobora kuzafata umwanzuro mu buryo bwe cyangwa ubundi ariko ateguza ko nikitanyura impande zombi hazabaho akaga gakomeye. Yagize ati: “Icyemezo cyose azafata kizatunyura cyangwa nticyitunyure. Nikitanyura muzabona ibizaba.” Aya magambo ya Trump aje nyuma y’uko Putin avuze ko…

Read More

Pariki ya Nyandungu ikomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda no kubungabunga ibidukikije. Muri Nyakanga 2025 yabiherewe igihembo mpuzamahanga nk’ahantu higisha kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Ntibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima gusa kuko inatanga akazi. Ubuyobozi bwayo busobanura ko abarenga 6.000 bahawe imirimo yo guhanga no gutunganya utuyira tw’abanyamagurru, kubaka inzu, gutera ibiti no kuranduramo ibitari ibya Kinyarwanda no kwita ku isuku yayo. Imibare y’abasura Pariki igenda yiyongera umwaka ku wundi kuko mu 2024 yakiriye abasaga 76.000 bavuye ku 69.222 muri 2023. Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2025 yari imaze kwakira abarenga 56.000. Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandungu bwatangarije bvn…

Read More

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite ibilo 250 by’insinga z’amashanyarazi, azerekeza mu gihugu cya Uganda ku mupaka wa Cyanika. Ku bufatanye n’abaturage, uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Kayenzi, Umudugudu wa Rukoro. Bamwe mu baturage babonye uwo mugabo afatanywe insinga z’amashanyarazi banenze iki gikorwa, bavuga ko kibangamiye iterambere ry’Igihugu. Umwe yagize ati: “Uwitwa umunyarwanda ntakwiye gusubiza inyuma gahunda Leta iri gukora zo kugeza amashanyarazi ku baturage. Gukuraho insinga ngo ajyane muri Uganda ni nko kwangiza ibyo igihugu cyubaka. Polisi yakoze neza kuba yamufashe.” Undi wahawe amazina ya Kazindutsi asanga bidakwiye ko hangizwa ibikorwa…

Read More

U Bushinwa bwatangaje ko amashuri agomba gukoresha intebe zishobora guhindurwa ku buryo umunyeshuri ariraho ifunguro rya saa Sita, zikanahindurwa igitanda yaryamaho akaruhuka bibaye ngombwa. Leta yatangaje iki gikorwa kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’amashuri kizatangira ku wa 1 Gashyantare 2026, mu bigo bitandukanye byo mu Bushinwa. Ikigo gishinzwe kugenzura amasoko mu Bushinwa cyatangaje intebe (pupitre) zo mu mashuri y’abana bato zigomba kugira ubuhagarike bwa milimetero 455 na 730 ku biga mu mashuri yisumbuyeho gato (middle class) zikagira hagati ya milimetero 565 na 790, na ho igice umwana yicaraho kikagira ubugari nibura bwa milimetero 360 kugira umwana yicara neza. Mu…

Read More

Umujyi wa Uvira uri ku rubibi rwa Congo n’u Burundi iminsi ibaye itatu ibikorwa by’ubucuruzi bihagaze nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi agennye Brig.Gen Gasita Olivier ngo ajye kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri kariya gace, ari na we ushinzwe iperereza. Wazalendo ziyobowe n’abiyise ba General bagera kuri batatu buri wese akaba afite umutwe ayoboye, bavuga ko nta kizakorwa muri uriya mujyi kugeza baherekeje Gen Gasita akambuka umupaka wa Kavimvira akajya i Burundi. Kuri uyu wa Kane, Wazalendo bafunze umuhanda uva ku mupaka wa Kavimvira babuza imodoka ziva i Burundi kwinjira muri Uvira. Umuyobozi w’agateganyo w’umujyi wa Uvira, Kifara Kapenda avuga ko…

Read More

Niyibizi Anselme w’imyaka 38 yasanzwe yapfiriye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamato, Akagari ka Mbwe, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yiyahuye anyoye umuti wica udukoko ku bihingwa witwa Tiyoda.  Uyu mugabo usize umugore n’abana babiri bivugwa ko yari amaze igihe gito avuye mu igororero, aho bivugwa  yafunzwe kubera imyitwarire mibi. Abamugezeho bwa mbere bwavuga ko basanze iruhande rwe hari icupa rya Tiyoda mu nzu yabagamo wenyine kuko umugore we yari yarahukanye. Umwe mu baturanyi yagize ati: “Niyibizi yapfuye ariko ni we wiyahuye kuko yanyoye umuti wica udusimba mu myaka, twasanze agacupa kari mu cyumba yapfiriyemo. Ntabwi…

Read More

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo wamenyekanye ku ndirimbo ‘Blood of Jesus’ yitabye Imana. Ni inkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025. Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yitabye Imana ubwo yari muri Uganda aho amaze iminsi akorera umurimo w’ivugabutumwa. Ni inkuru yahamijwe na Bikem wa Yesu wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo wabihamije yifashishije imbuga nkoranyambaga. Yanditse ati: “Ruhukira mu Mahoro Gogo. Mbega inkuru mbi, Mana nkomereza umutima.” Bikem yari kumwe na Gogo muri Uganda kuko yari yamuherekeje mu ivugabutumwa yakoraga abinyujije mu kuririmba mu bitaramo bitandukanye. Gogo…

Read More

Gloriose Musabyimana wamenyekanye nka Gogo akaba yari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamamaye mu ndirimbo “Blood of Jesus”, yitabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Gogo wari uri muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa. Bivugwa ko yari asanzwe arwaye indwara y’umutima. BVN yamenye ko yishwe n’indwara yitwa “Asphyxia” iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), ikaba izwi nko “kubura umwuka” cyangwa “guhagarara k’umwuka”. Bikem wa Yesu [Bikorimana Emmanuel] wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse akaba yafatwaga nka ‘Manager’ we, yemeje urupfu rwa Gogo.…

Read More

Niba uturutse mu Nyaruguru cyangwa se Karongi, ukagera Bishenyi cyangwa se Ruyenzi, rwose Kigali uba uhageze kuko uba usigaje kwambuka umugezi wa Nyabarongo uba uri imbere gato. Ibi ni byo bituma Akarere ka Kamonyi kitwa irembo ry’Umujyi wa Kigali. Hari abantu benshi bakorera mu mujyi wa Kigali bagataha Bishenyi, Ruyenzi na Gihara buri munsi, kandi boroherwa n’urugendo nk’abanyamujyi kuko hashyizweho imodoka zitwara abagenzi bava cyangwa bajya muri Gare ya Nyabugogo baturutse muri ibi bice. Bamwe mubona bubatse inzu nziza mu karere ka Kamonyi bigeze gutekereza gutura mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma yo kubona umuvuduko aka Karere gafite mu…

Read More