Author: Bvn Rwanda News

Urukikoko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho. Prof. Munyaneza Omar aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha byo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze ateganyijwe no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro. Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ko mu bigize ibyaha harimo ko Prof. Munyaneza yagize uruhare mu guha akazi abanyeshuri 22 bari barangije muri Ines Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda kandi batakoze ibizamini by’akazi. Bwagaragaje kandi ko hari abakozi…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro rwahanishije umunyamakuru Kanyarwanda Alain Patrick igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 3Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya. Uyu munyamakuru yari akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iki ubusanzwe kikaba gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha bivugwa ko yagikoreye mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mukura, Akagali ka Mwendo, Umudugudu wa Bitenga, aho yasanze hari kuba imvururu nyinshi abantu bashinja uwitwa Rwabaye Ferdinand ko afatanya n’uwitwa Nizeyimana Emmanuel gukora amafaranga…

Read More

Miss Nishimwe Naomi ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2020, ku nshuro ya mbere yahishuye uko kubona amanota make mu cya Leta byatumye akomeretswa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro “Girls Impact Gathering-Girls rising for Family & Nation (Isaiah 61:3-4)’ yahuriyemo n’abantu banyuranye barimo n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera. Ubwo yari muri bake bagombaga gusangiza ubuzima banyuzemo abagore n’abakobwa bari bitabiriye kugira ngo ubuhamya bwabo bazabwifashishe ntibazatsikire ah obo batsikiye Miss Naomie yavuze ko hari aho yageze akababara nyuma yo gutsindira ikamba. Nyuma yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda…

Read More

Muhanga: Ndinzwenayo Sezerano Divin wafashwe n’indwara idasanzwe agatabarizwa n’umubyeyi we, babwiye ko amuvuje yakira byarangiye apfuye. Hashize icyumweru kirenga Umuhoza Jeanne abwiye bvn ko Umwana we yavukanye indwara idasanzwe abaganga bise ”Sipina Bifida” aho amazi aba yabaye menshi mu mutwe. Umuhoza Jeanne avuga ko uyu mwana yakomeje kuremba biba ngombwa ko abanza kujya ku Murenge wa Nyamabuye wamwemereye ubufasha bwo kumujyana kwa muganga i Gikonko. Umuhoza avuga ko igisubizo Ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhaye ari uko amujyana mu Bitaro bakajya bavugana na Muganga uburyo bazajya bishyura Ibitaro umwana avurizwaho. Ati: ”Nagiye ku Murenge mpetse umwana noneho ngeze ahitwa mu Kibirigi muha jus (umutobe)…

Read More

I shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe abantu bane mu bihe bitandukanye, bakekwaho kugira urumogi udupfunyika 876. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije bvn ko bafatiwe mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi mu Karere ka Gasabo. Mu byo basanganywe harimo amafaranga 17 500 bari bamaze gucuruzaho. CIP Gahonzire avuga ko uwitwa Nyandwi Celestin yafashwe arutwaye kuri moto afite udupfunyika 300 dufitwe na Muyizere Moise. Tariki 02 Nzeri 2025, mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero mu mudugudu Nyakaruba, hafatiwe uwitwa Iradukunda Richard afite 17 500 Frw y’urumogi yari amaze gucuruza.…

Read More

Ntabwoba Isaac w’imyaka 29 yafatanywe ingurube ebyiri bikekwa ko yari azibye ku muturage witwa Iyamuremye Danielwo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, abanyerondo bamufashe baramukubita kugeza ashizemo umwuka. Abo banyerondo uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe iperereza rikomeje kuri ubwo bujura ndetse n’urupfu rwaturutse ku gukubita uwakekwaga. Umuturage wo mu Mudugudu Bisaro, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano uyu musore yafatiwemo, yatangarije bvn ko hari mu masaha ya saa kumi na 45 z’urukerera, abanyerondo barimo bataha bafata uwo musore ari kumwe n’abandi irondo ritamenye umubare…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ingabo ze zagabye igitero ku bwato bwa Venezuela bwari mu nyanja y’Amajyepfo ya Karayibe, bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge zica abantu 11. Perezida Trump kuri uyu wa Gatatu yabihamirije itangazamakuru muri White House agira ati: “Mu minota mike ishize twarashe ubwato bwari butwaye ibiyobyabwenge byinshi.” Yongeyeho ko hari ibiyobyabwenge byinshi byinjira mu gihugu cyabo biturutse muri Venezuela ndetse ahita asangiza abamukurikira ku rubuga rwa Truth Social amashusho agaragaza ubwo bwato buraswa. Trump yavuze ko icyo gitero cyaguyemo abagize ba nabi 11 kandi nta musirikare numwe wa Amerika wahasize ubuzima,…

Read More

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza buremeza ko imbangukiragutabara (ambulance) yabyo yakoze impanuka itwaye abarwayi. Amakuru bvn yamenye iriya mbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza yarimo umushoferi, umuforomo, abarwayi babiri (umwana na nyina) n’abarwaza babo. Yari ibavanye ku kigo nderabuzima cya Kirambi kiri mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza igeze ku muhanda wa kaburimbo ku ishuri ryitwa E.S Nyanza riri mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza iratogoka, ndetse inagonga ipoto y’amashanyarazi, iyo poto na yo ubwayo irangirika. Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Dr Mfitumukiza Jerôme yabwye bvn ko habayeho gukomereka byoroheje ku bari bayirimo, aribo umushoferi, abarwayi n’abarwaza bari kwa muganga…

Read More

RDC: Urukiko rwakatiye Constant Mutamba Tungunga, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kumara imyaka 3 akora imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa no kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ufitiye rubanda inyungu. Ku wa kabiri, Urukiko Rusesa Imanza rwahamije Mutamba kunyereza imari ya Leta ya miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yagenewe kubaka gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo. Mutamba yahanishijwe gukora imirimo y’agahato, kwamburwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta, ubwo gutora n’ubwo gutorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko Rusesa Imanza kumutegeka gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta no kumukatira imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Ubushinjacyaha…

Read More

Perezida wa Ghana John Mahama, yirukanye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo, azira imyitwarire mibi irimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gukoresha nabi ububasha ahabwa no gushyiraho abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga binyuranyije n’amategeko. Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 01 Nzeri nyuma yuko ikipe yagenzuye imyitwarire ishinjwa Torkornoo yahaye raporo Perezida, isaba ko yirukanwa. Iperereza ryamukozweho ryagaragaje ko Torkornoo yakoresheje amafaranga ya leta mu ngendo ze bwite no kwimura abakozi bunyuranyije n’amateko. Kuva muri Mata yari yarahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo nyuma yuko abantu batatu bamutangiye ibirego. Torkornoo yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta shingiro bifite kandi bishingiye ku mpamvu za politiki. Mu…

Read More