Author: Bvn Rwanda News

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku bufatanye n’ihuriro ry’abikorera mu rwego rw’ingufu (EPD), Urwego rw’Igihugu rushinnzwe iterambere (RDB) n’abandi bafatanyabikorwa, yakiriye  inama n’imurikabikorwa bya 5 byibanda  ku guteza imbere ingufu zisubira hagamijwe  iterambere rirambye. Ni inama yatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2025 i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira ahazaza h’urwego rw’ingufu muri Afurika: Guhanga ibishya, inzibacyuho n’ubuziranenge mu kubungabunga ibidukikije.” Iyo nama iteranye mu rwego rwo kongera kugaragaza umuhate wa Leta mu guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije kandi zirambye, zishingiye ku kwihutisha iterambere ririmo bose. Ni igikorwa gikomeye gihuza abayobozi mu rwego rwa politiki, abashoramari,…

Read More

Abantu 8 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’urukuta rwagwiriye abubakaga Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, ruherereye mu Murenge wa Cyato mu Kagari ka Bisumo, mu Mudugudu wa Rwaramba mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Impanuka yabaye mu ma saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeli 2025, aho urukuta rwubakwaga ku rugomero rwaguye bitunguranye. Kugeza ubu inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa by’ubutabazi ku rugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, aho abantu umunani baguye muri iyi mpanuka abandi bagakomereka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemeje aya makuru bunavuga ko bukomeje ibikorwa byo guhumuriza abaturage ari nako…

Read More

Umuhanzi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo uheruka kwitaba Imana ari muri Uganda aho yari yagiye mu ivugabutumwa, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini. Uyu muhanzi washenguye imitima ya benshi, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 ndetse abahanzi bo muri Uganda bashyikiriza umuryango we inkunga izakomeza kubashyigikira muri ibi bihe bitoroshye. Ahagana saa Munani n’igice ni bwo imodoka yari itwaye umurambo we yawugejeje mu rugo iwabo, uhagera uherekejwe n’abantu benshi barimo abakunzi be bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abandi benshi baturutse muri Uganda. Perezida…

Read More

Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi. Amakuru y’urupfu rwa Lt General Innocent Kabandana yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025. Amakuru BVN yamenye ni uko Lt Gen Kabandana yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho yapfiriye. Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique. Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza…

Read More

Lt Gen Innocent Kabandana wakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda RDF, akaba yaranayoboye inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, ko yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yari amaze iminsi yivuriza. Nyakwigendera Lt. Gen. Kabandana yari umwe mu basore bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gutangirana n’abandi basore n’inkumi ba RPA, urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990. Akazi gatandukanye yakoze mu ngabo z’u Rwanda, harimo kuba yarayoboye umutwe wihariye wa Gisirikare. Mu myaka…

Read More

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ruhango, yatemye nyina w’imyaka isaga 70, amukomeretsa ahantu hatandukanye, yiregura avuga ko yari yamwitiranyije na satani. Uyu musore yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango. Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri nibwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa ku ijosi, ku kaboko ndetse no mu kiganza, bamubajije impamvu yamutemye, avuga ko atatemye umuntu ahubwo yatemaga satani. TV1 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mubyeyi yahise ajya muri coma. Bikekwa ko umuhungu we afite uburwayi bwo mu mutwe bwamuteye gukora ibi. Umwe mu babonye…

Read More

Ikipe y’igihugu ya Moroc yabaye Ikipe ya mbere ku Mugabane wa Afurika yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Iyi Kipe yabigezeho nyuma yo kunyagira Niger ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo mu itsinda E wabereye kuri Complexe Sportif Moulay Abdellah mu Ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025. Ni ibitego byatsinzwe na Ismaeil Saibari winjije bibiri mu gice cya mbere. Ibindi byinjijwe na Ayoub el Kaabi, Hamza Igamane na Azzedine Ounahi. Yari inshuro ya gatatu yikurikiranya Maroc ibonye itike y’igikombe…

Read More

Icyumweru kimwe nyuma y’umutingito wahitanye abantu, nibura umutingito uri ku gipimo cya 5 wibasiye Afghanistan mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri kugeza ku wa gatanu, 5 Nzeri 2025, ryakomerekeje abandi bantu icumi mu burasirazuba bw’igihugu. I Kounar, imwe mu ntara zibasiwe cyane n’umutingito wo ku cyumweru, tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya mbere 1 Nzeri, gutanga ubufasha bigakomeza kuba ingorabahizi, abaturage baho baracyumva ko bari bonyine. Muri Afghanistan, kuva umutingito wari ku gipimo kinini cya 6, wangije ntara ya Kounar hamwe n’abaturanyi benshi b’abaturanyi bo mu gace ka Laghman na Nangarhar, mu ijoro ryo ku…

Read More

Michael Bay wamenyekanye cyane nk’umuyobozi wa filime zitandukanye by’umwihariko iy’uruhererekane yitwa ‘Bad Boys’ yagaragaje ko yanyuzwe n’imitegurire y’umuhango wo Kwita Izina 2025, avuga ko abategura “Super Bowl Half Time Show” yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakwiye kubyigiraho. Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yitaga umwana w’ingagi yahaye izina rya ‘Umurage” avuga ko yarihisemo kubera ko ari izina rifite agaciro gakomeye ryerekana ejo hazaza. Anavuga ko nk’umuyobozi wa filime azaharanira ko iyi ngagi ayihindurira umukinnyi wa filime mu rwego rwo kuyigira ikimenyabose. Michael Bay yanagaragaje ko yatangajwe n’imitegurire y’ibirori byo Kwita Izina avuga ko byatuma ibya “Super Bowl Half…

Read More

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yamaganye ubugizi bwa nabi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kabila yagaragaje ko ntacyo amasezerano y’amahoro RDC n’u Rwanda byagiranye tariki ya 27 Kamena 2025 ari kugeraho kuko ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’indi mitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje. Yagize ati “Nubwo amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa n’u Rwanda, amaraso akomeje kumeneka mu gihugu. Mu majyarurguru, ADF, FDLR, CODECO n’imitwe yitwaje intwaro amagana ihabwa intwaro n’amasasu na Leta, ikomeje kwica abasivili no kwibasira abo badahuje ubwoko.”…

Read More