Author: Bvn Rwanda News

Hashize imyaka irenga 15 u Rwanda rwemeye ko Icyongereza kiba ururimi rukoreshwa mu myigishirize, ariko Minisiteri y’Uburezi ivuga ko umubare munini w’abarimu bagifite ikibazo cyo kutagira ubushobozi buhagije bwo kwigisha muri urwo rurimi neza. Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Leta yatangije umushinga uzashorwamo miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda ugamije kuzamura ubumenyi bw’abarimu mu Cyongereza. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko isuzuma ryakozwe ku rwego rw’igihugu ryerekanye ko ubumenyi bw’abarimu mu Cyongereza bugifite intege nke, aho bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri n’imitsindire y’amasomo muri rusange. Hagati aho, imibare ya gahunda y’Ikigega cy’Iterambere ry’Uburezi (Education Sector Strategic Plan), (2024/2025-2028/2029 igaragaza ko abarimu b’amashuri…

Read More

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yasezeye kuri Isibo TV nyuma y’imyaka ibiri n’amezi umunani yari ishize ayumvikanamo, abisikana na Khadidja Nino wamusimbuye. Muri Mutarama 2023, nibwo Miss Muyango yatangiye urugendo rw’itangazamakuru ahereye kuri Isibo TV binyuze mu kiganiro ‘Take Over’ Icyo gihe yari abisikanye na Bianca yari asimbuye. Ageze kuri Isibo TV, yakoranye na MC Buryohe waje gusezera, akorana na Benda nawe wari winjiye mu itangazamakuru. Mu kwezi gushize, General Benda nawe yasezeye kuri Isibo TV nk’uko yigeze kubihamiriza InyaRwanda. Kuri ubu, Miss Muyango yasezeye kuri Isibo Tv akomereza mu zindi…

Read More

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke bwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bamaze guta muri yombi abasore umunani bakekwaho gukubita no gukomeretsa umusore n’umukobwa bo mu Murenge wa Bushenge Akarere ka Nyamasheke biteguraga kurushinga, buvuga ko abakekwa bashobora kwiyongera kuko hari abandi batarafatwa. Tariki 10 Nzeri 2025, Saa Tatu z’ijoro nibwo Habumugisha Fiston w’imyaka 25 na Muhawenayo Jeannette wa 21 batezwe n’insoresore z’abajura zirabakomeretsa. Ibi byabaye mu gihe bwari buke umusore ajya gusaba no gukwa umugeni we bari bamaze umwaka basezeranye imbere y’amategeko. Izo nsoresore zarabakubise zirabakomeretsa zinabambura telefoni ebyiri, iy’umugeni n’iy’umukwe, igikapu cyarimo agatimba…

Read More

Umwana  w’imyaka 2 n’amezi 7 yahiriye mu cyumba yari aryamyemo mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, ashya igice cy’umutwe, amaguru n’amaboko, akurwamo hasigaye gato ngo umuriro umukongore ariko akiri muzima.  Uwo mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyimweru bibiri mu Mujyi wa Kigali mu gihe nyina wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashonga yari yagiye ku kazi, mu rugo hasigaye umukozi. Nshimiyimana Alexandre ubyara uwo mwana yavuze ko umukozi yababwiye ko yamaze kugaburira uwo mwana ajya kumuryamisha mu cyumba agaruka mu gikoni, hashize akanya…

Read More

Mu karere ka kamonyi umurenge wa Runda ahitwa rwamushumba, habereye impanuka ikomeye aho imodoka itwara Abagenzi ya Rtco, yagonze umumotari warutwaye umugenzi. iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuruyu wa mbere tariki 15nzeri 2025 ahagana mu masaha ya samoya. Amakuru bvnrwanda yamenye nuko iyimpanuka ntamuntu yahitanye gusa yangije moto ya umumotari kuburyo bukomeye , ndetse  abo moto yaritwaye barakomereka boherezwa kubitaro bya Akarere ka Kamonyi bya Rukoma.  Bvnrwanda yamenye amakuru yuko iyo mpanuka yaturutse kumodoka yo mubwoko bwa HOWO yaturukaga bishenyi yerekeza Kuruyenzi igeze Rwamushumba ifata feri muburyo butunguranye inyuma yayo hari moto,  Umumotari asa nuyikatira yerekeza muruhande rw’iburyo moto igwa…

Read More

Turihokubwayo Naphtar w’imyaka 20 arembeye mu Bitaro bya Mibilizi, nyuma yo guhira mu nyubako y’ubucuruzi yakoreragamo mu Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi. Iyo nyubako yafashwe n’inkongi ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri ni iya Bizabarabandi Théoneste, uri mu gahinda gakomeye kuko ahamya ko ari yo yari imutungiye umuryango. Bivugwa ko iyo nyubako yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda yari ifite imiryango 3 yacururizwagamo n’ibiri yari ituwemo n’abakodesha. Bikekwa ko umuriro waturutse mu muryango wakoreragamo Turihokubwayo wacuruzaga ibikoresho by’ikoranabuhanga. Turihokubwayo yahiye arimo kugerageza kuzimya umuriro, akaba yahiye umubiri wose…

Read More

Hakizimana Elizaphan w’imyaka 57 arembeye ku kigo nderabuzima cya Karambi,umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, nyuma yo gutemwa mu mutwe n’umujura bikekwa ko yari yabinjiranye bakamukingirana, bakamwumva agarutse gutwara radiyo nyuma yo tugwara televiziyo akayihisha mu ikawa iri inyuma y’urugo. Hakizimana Elizaphan yavuze ko yatashye nijoro agakinga nk’uko bisanzwe, azi ko ari mu nzu n’umugore we hamwe n’umusore wabo w’imyaka 26. Mu gicuku bagiye kumva, bumva umuntu ari mu ruganiriro, akora kuri radiyo, abyutse amucaniraho itara. Ati: “Nacanye itara mbona ni umujura wari wambaye iby’umukara no mu maso yahijimishije ku buryo kumumenya neza bitari koroha, asohoka agana mu gikari afite…

Read More

Trump yagaragaje ko mu gihe ibihugu byose bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, byahagarika kugura peteroli mu Burusiya, iyi ntambara yahita irangira. Yanavuze ko hagomba gushyirwaho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku Bushinwa ku bwo kugura peteroli y’u Burusiya. Avuga ko ibi bishobora “gusenya ubwo bufatanye bukomeye” hagati y’u Burusiya n’u Bushinwa. Perezida wa Amerika yashyize iyi baruwa ku rubuga rwe rwa Truth Social, ashimangira ko abanyamuryango ba NATO bagura peteroli y’u Burusiya “batangaje”. Yagize ati: “Niteguye gushyira ibihano bikomeye ku Burusiya igihe cyose ibihugu byose bya NATO byabyemeranyijeho kandi byabitangiye, ndetse igihe cyose bizahagarika kugura peteroli mu Burusiya.” Yanenze kandi…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gakenke yafunze abantu batandatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mugezi wa Rutumba, bakaba bafunganwe n’abandi batatu bakekwaho kuyagura. Aba bose bafashwe mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu Murenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore muri bene ibi bikorwa by’ubucukuzi butemewe ko bose, bazajya bafatwa bagashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana. Ati “Ushukisha umuturage amafaranga ni we kibazo cyane n’ubwo na we agomba gutekereza ingaruka…

Read More

Ruhango: Abasore babiri barwanye n’uwari wabateye mu rugo agamije kwiba, bikamuviramo urupfu batawe muri yombi, bafunganywe n’undi wari kumwe n’uwo wapfuye akekwaho ubujura. BVN yamenye amakuru ko mu ijoro ryakeye taliki 12/09/2025 ahagana mu rukerera abagabo babiri, umwe w’imyaka 57 n’undi w’imyaka 73 bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro, icumu ndetse n’icyuma bateye mu rugo rw’uwitwa Uwineza Providence w’imyaka 49 ruherereye mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Tambwe mu mudugudu wa Ruduha. Abo bagabo ngo bacukuye inzu bashaka kwiba ihene, abahungu bo muri urwo rugo babyutse baratabara batangira kurwana. Umuhungu umwe w’imyaka 17 bamutema ku kaboko,…

Read More