Author: Bvn Rwanda News

Mukarugagi Ancille, Nyina wa Masamba Intore yatabarutse kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ku myaka 83 y’amavuko, azize uburwayi. Masamba Intore yavuze ko umubyeyi we yari amaze imyaka myinshi arwaye, akaba yitabye Imana amaze iminsi ine arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ati: “Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi, arongera ararwara amaze iminsi ine gusa mu bitaro.” Uretse Massamba Intore, uyu mubyeyi yareze benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Daniel Ngarukiye n’abandi benshi. Umubyeyi wa Masamba atabarutse nyuma y’imyaka 13…

Read More

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwategetse ko umugore witwa Julienne wakekwagaho kuroga umwana agapfa afungurwa. Icyaha bikekwa ko cyabereye mu mudugudu wa Nkombe, mu kagari ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza. Ubushinjacyaha bwakurikiranye Julienne uri mu kigero cy’imyaka 60, bumurega icyaha cyo kuroga umwana agapfa. Ubushinjacyaha bwasabaga ko uriya mugore akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze bitewe n’uburemere bw’icyaha aregwa. Julienne imbere y’urukiko aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yahakanye icyaha aregwa avuga ko nyina w’umwana uvugwa yamushyiriye iwe (Kwa Julienne) arembye, aramwinginga ngo amumuhere umuti. Julienne arebye uko umwana ameze ngo…

Read More

Ubuyobozi bwa Misiri bwatangiye gushakisha igikomo cyambarwaga ku kuboko n’umwami Pharaoh cyaburiye mu nzu ndangamurage iherereye mu Mujyi wa Cairo. Byatangajwe ko iki gikomo gikoze muri zahabu cyarimo ibuye rya lapis lazuli. Cyaherukaga kugaragara muri laboratwari isana ibikoresho by’amateka iherereye Tahrir, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Ingoro Ndangamateka ya Misiri. Iki gikomo byavuzwe ko ari icy’umwami Amenemope nk’uko urubuga rw’Ingoro Ndangamateka rubivuga, akaba atazwi cyane. Yayoboye ku ngoma ya 21, akaba yarashyinguwe mu buryo bworoheje mu mva ifite icyumba kimwe izwi nka NRT IV. Umushakashatsi mu by’amateka muri kaminuza ya Cambridge Christos Tsirogiannis, yatangaje ko kwiba iki gikomo bitatunguranye…

Read More

Umugabo w’imyaka 55, yasanzwe mu murima w’imyumbati yapfuye, bikekwa ko yazize inkoni z’abamusanzemo bakamubitiramo bamukekaho ubujura. Ibi byamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2025, ko uyu mugabo yishwe ubwo yasangwaga mu murima w’imyumbati, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye bvn ko mu ijoro ryakeye, abaturage bayihaye amakuru ko babonye umurambo w’umugabo maze bihutira kujyayo basanga yapfuye. Yavuze ko inkomoko yarwo ari uko nyir’umurima yabyutse nijoro akabona itoroshi yaka mu murima we, yajyayo agasanga nyakwigendera arimo kumwibira imyumbati, agahita…

Read More

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco mu ndirimbo zinyuranye, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, amusaba kumubera umugore bakarushinga rugakomera. Ni mu birori byabereye kuri La Palisse Gashora mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, byitabirwa n’inshuti n’imiryango yabo ya hafi, ndetse n’abahanzi bagenzi be bakorana bya hafi mu muziki nyarwanda. Niyo Bosco yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we mu gihe inyuma y’aho yari ahagaze hari handitse amagambo agira ati: “Will you marry me?” cyangwa mu Kinyarwanda “Wakwemera gushyingiranwa nanjye?” Irene Mukamisha yatunguwe n’uyu muhango ariko ntiyazuyaje, yemera mu magambo yuzuyemo…

Read More

Ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa, mu isantere ya bishenyi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi nibwo hagaragaye imodoka yo mubwoko bwa Howo icumba umwotsi bigaragarako ishobora kuba irimo gushya. Abaturage bakoreraga hafi yaho ibi byabereye nibo babonye umwotsi udasanzwe uva muri iyi modoka bavuza induru batabaza , umushoferi warutwaye iyi modoka atungurwa nibyo abaturage barimo bavuga ,araparika batangira kuzimya bifashishije umucanga warutwawe niyi HOWO. Umwe mubahuruye aje kureba ibibaye yabwiye BVN ko ibi byabatunguye aho yagize ati, twatunguwe nokubona umwotsi mwinshi uturuka mu mapine y’inyuma tubona bidasanzwe dutekereza ko yaba iri gushya kuko twabonaga umushoferi uyitwaye…

Read More

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko drone nto itagira abapilote yakoreye impanuka mu Karere ka Rutsiro ikomeretsa abanyeshuri batatu, bahita bajyanwa kwa muganga ngo bahabwe ubuvuzi. Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Nzeri 2025 saa Saba n’iminota 40 z’amanywa. Itangazo rya RDF risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo. Riti “Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.” Byasobanuwe ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo. Babiri bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho…

Read More

Komisiyo y’Iperereza ku Burenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), yatangaje ko Israel yakoze Jenoside ku Banyapalestina batuye mu Ntara ya Gaza kuva intambara na Hamas yatangira mu Ukwakira 2023, ibintu leta ya Israel yahakanye yivuye inyuma ivuga ko ari ibinyoma no guhishira Hamas. Ni ibyasohotse muri raporo nshya y’amapaji 72 yasohowe n’iyo komisiyo ivuga ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Israel yakoze ibikorwa bine muri bitanu bigize Jenoside nk’uko bisobanurwa n’amategeko mpuzamahanga. Ibyo birimo kwica abantu b’itsinda runaka, kubatera ibikomere bikomeye ku mubiri no mu mutwe, kubashyira mu buzima bugamije kubarimbura no kubabuza kubyara. Iyi komisiyo iyobowe na Navi Pillay,…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye. Ni umwe mu myanzuro yasohotse ku itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Itangazo rivuga ko Inama y’Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure. Riti “Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka…

Read More

Muhanga: Ishuri ryigenga ry’abakobwa (Ecole Sécondaire Scientifique des Filles de Hamdun Bun Rachid) ryeguriwe ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga. Iri shuri ryigenga ry’abakobwa (ESSFIH) rihereeye mu Mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye. Abanyeshuri  bishyurirwaga minerval, abarimu bagahembwa imishahara bivuye ku muterankunga wo mu gihugu cya Dubai. Aho uwo munyamahanga apfiriye, abamuhagarariye bandikiye Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda bayibwira ko nta bushobozi bushingiye ku bukungu buzongera guhabwa iri shuri, ahubwo ko bagiye gusigarana Ishuri ryisumbuye ry’i Nyamirambo, bityo  ibikorwa bahakoreraga bigasigara mu maboko ya Leta. Bamwe mu bahakora bavuga ko bafite impungenge, abanyeshuri bahiga baturuka mu miryango itishoboye ku buryo kubona amafaranga…

Read More