- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Hategekimana Damascène na Sebera Adrien bo mu Karere ka Rutsiro barashakishwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Karongi, nyuma yo kwica Niyibizi Pacifique w’imyaka 25 wabibiraga ibirayi mu murima, bamuteye igisongo akagwa mu ishyamba aho umurambo we wasanzwe. Icyaha bakekwaho, cyakorewe mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi. Umuturage wavuganye na bvn, yavuze ko uwo mugabo wari umaze iminsi ashwanye n’umugore we, umugore yarahukanye, amakuru avuga ko yagiye kwiba ibirayi nijoro mu murima w’umwe muri aba babuze, barinze imirima yabo yegeranye, umwe amutera igisongo cy’igiti mu mutima. Ati: “Yagiye arwana na cyo…
Bangamwabo Cyprien w’imyaka 51 wo mu Mudugudu wa Rubatura, Akagari ka Tyazo, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rugabano akurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta akabijyana iwe akabibazamo imbaho. Bivugwa ko abo bafatanyaga kwangiza iryo shyamba rya hegitari zisaga 60 riherereye ku musozo wa Rusegensi bacitse. Umwe mu baturage b’i Tyazo yavuze ko uwafashwe afite bagenzi be batahuse bafatwa bafatanyaga kwangiza iryo shyamba bashakamo imbaho bagurisha n’izo gukoresha ku giti cyabo. Ati: “Hari n’abatemamo iby’inkwi zo gucana ku buryo ubuyobozi budahagurutse ngo bufatirane vuba bwazashiduka ryarashize kuko baryangije bigaragara.” Yakomeje ahamya ko…
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Paris Saint-Germain, Ousmane Dembélé, yegukanye Ballon d’Or ya 2025 ahigitse Lamine Yamal. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025 mu nyubako ya Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa ni bwo habaye ibirori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w’amaguru cya Ballon d’Or ya 2025. Nk’uko byari byitezwe, Ousmane Dembélé ni we wayegukanye bitewe n’imibare yakoze mu mwaka ushize w’imikino. Yakinnye imikino 61 atsindamo ibitego 39, atangamo imipira 14 yavuyemo ibitego, aba umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bufaransa nyuma yo kuba…
Mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Kenya, abanyeshuri batwitse ikigo cy’ishuri nyuma y’uko bangiwe kureba umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Manchester City na Arsenal muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League. Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ubwo ikipe ya Manchester City yacakiranga na Arsenal mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Premier League. Uyu warangiye ari igitego 1-1, ku ruhande rwa Manchester City gitsinzwe na Erling Braut Haaland, Arsenal igatsindirwa na Gabriel Martinelli. Muri Kenya, abanyeshuri biga ku kigo cya Litein Boys’ High School giherereye mu gace ka Kericho mu Majyepfo y’Uburengerazuba batwitse…
Young Grace aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko, gusa mu gihe benshi usanga bateguye ibirori bikomeye, we yahisemo kwizihiriza ibi birori mu bitaro bya Kagugu asura ababyeyi babyaye ku munsi yavutseho. Uyu muhanzi wizihije isabukuru ye ku wa 19 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yahisemo kujya gusura ababyeyi babyaye uwo munsi bityo akifatanya n’abana babo afata nk’impanga ze. Ati “Ni abana twavukiye ku itariki imwe, nishimiye gusura abana bavutse ku munsi navukiyeho. Byari iby’agaciro gusura ababyeyi babyariye mu bitaro bya Kagugu kandi nishimiye uburyo nabo babyishimiye.” Uretse aba babyeyi yasuye kwa muganga, Young Grace mu rwego rwo kwizihiza…
Ibi birori byabaye ku wa 13 Nzeri 2025, bibera mu rugo rwa The Ben na Pamella ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango wari ugamije kwerekana umwana wabo witwa Icyeza Luna Ora Mugisha mu muryango no mu nshuti, nyuma y’igihe Pamella yari amaze hanze y’igihugu. Byitabiriwe n’inshuti za hafi, imiryango, abanyamuziki batandukanye n’abandi bazwi mu myidagaduro. Mu rwego rwo gushimira no kwishimira uyu mwana, The Ben yagabiwe inka n’abantu banyuranye barimo Coach Gael, Tom Close, Platini, Kabanda Jado (uyobora Isibo Radio/Tv1), Prophète Joshua n’abandi. Mu mashusho yagiye hanze ku mugoroba wo ku wa 21 Nzeri 2025, Ishimwe Clement…
Kuri iki Cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 30 kuri Emirates Stadium ni bwo uyu mukino wakinwe. Arsenal yawutangiye ihuzagurika ubundi ku munota wa 9 gusa Manchester City ifungura amazamu ku gitego cya Erling Haaland ahawe umupira na Tijan Reijnders. Arsenal yashatse uko yakwishyura mu gice cya mbere, gusa bajya kuruhuka cyabuze. Mu gice cya kabiri Arsenal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Noni Madueke na Mikel Merino hajyamo Eberechi Eze na Noni Madueke. Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga, Arsenal yasatiriye cyane ishaka uko yakwishyura nk’aho Eberechi Eze yarekuye ishoti riremereye ariko rikubita kuri ba myugariro rivamo. Ikipe y’Abarashi yakomeje kurusha Manchester City…
Kuri icyi Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, i Kigali mu Rwanda hatangiye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 918 bo mu bihugu 110 bazarushanwa mu masiganwa 13 mu gihe cy’iminsi umunani, mu byiciro birimo abagore, abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23. Ni Shampiyona y’Isi y’Amagare ibaye ku nshuro ya 98, ikaba inshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi ndetse n’ishuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Africa. Mu itangizwa ryayo muri BK Arena ari nabwo bwa mbere ryari ritangiriye mu nzu, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yavuze ko ari icyumweru cy’agatangaza kigiye kuba mu Rwanda. Ati “Iki…
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, ni bwo Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ihereye ku cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe mu bagore n’abagabo bakuze. Abagabo batangiye gukina mu masaha ya nimugoroba, Nsengiyumva Shemu ahaguruka muri BK Arena ari uwa mbere ndetse aba ari we ubanza kugera kuri Kigali Convention Centre akoresheje iminota 56 n’amasegonda 41. Ibihe bye byakuweho na benshi mu bahagurutse nyuma ye bamenyereye amasiganwa akomeye nk’aya. Aba barimo Umubiligi Remco Evenepoel watwaye isiganwa yakiniwe mu muhanda uri ku ntera y’ibilometero 40,6. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahagurutse muri BK Arena ari we wa…
Carmen yashyingiwe mu Ukwakira 2024, nyuma y’urukundo rwatangiye mu mwaka wa 2020 ubwo bahuriraga ku rubuga rushakirwaho abakunzi “dating app” rwitwa Hinge. Aba bavandimwe bafatanye ku nda, bakaba bahuje zimwe mu ngingo z’imbere harimo iz’’imyororokere, ibintu bituma abantu benshi bibaza byinshi ku buzima bwabo. Nubwo Carmen yishimira ishyingirwa rye, Lupita we yavuze kenshi ko yihariye nk’utagira ubushake bwo gukundana (asexual), bityo akaba adafite inyota y’urukundo cyangwa imibonano mpuzabitsina. Carmen yavuze ko yishimira cyane ishyingirwa rye, kandi ko uburyo Daniel amufata nk’umuntu ku giti cye ari ikintu cyihariye atigeze abonera ahandi. Daniel w’imyaka 28, nawe yasubije abamutunze agatoki, ati: “Abantu benshi…
