- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Adekunle yavuze ko mu 2019 nyuma gato y’urupfu rwa se, yatumiwe n’itsinda ry’abafasha Beyoncé kugira ngo agire uruhare kuri album ‘Lion King: The Gift’. Icyo gihe ngo yanditse indirimbo ’Simile’ atekereza ko ashobora kuyihuriramo na Beyoncé, cyangwa uyu muririmbyi w’Umunyamerika yayikunda akayikora wenyine. Ati “Muri icyo gihe nari ndi mu gahinda n’icyunamo ku buryo ntari kubasha gutekereza ku muziki, ariko umunsi umwe nashyizemo imbaraga nsubira muri studio, kubera ububabare nandika indirimbo smile.” Adekunle yavuze ko iyi ndirimbo yanzwe, ntiyasohoka kuri iyi album ya Beyoncé. Yakomeje avuga ko nubwo iyi ndirimbo yanzwe, yafashe icyemezo cyo kuyishyira kuri album ye yise ‘Fuji’…
Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi mu kagali ka Nyagahama haravugwa inkuru y’umugabo witwa Mugesera Ildelphonse ngo wagiye kwiba imyumbati mu murima agezemo asangamo abayirarira arabarwanya baramukubira birangira bamwishe. Abatuye muri aka gace babwiye umunyamakuru ko uyu nyakwigendera yari yarayogoje imidugudu yose kubera ubujura ndetse ngo hari n’aho yari aherutse kujya kwiba inyama maze aterura inkono yazo ku ziko ajya kuzirira iwe mu rugo, ibintu ngo byanatumaga bahora bamwirukana mu midugudu itandukanye yo muri aka kagali. Umwe ati “ Yibaga imyaka n’ihene no mu nzu hose numvaga bamuvuga ko yiba nanjye ubwanjye ejobundi yaranyibye.” Undi ati “ Mu mudugudu…
Uyu musangiro ku ruhande rw’u Rwanda witabiriwe kandi n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Juliana Kangeli Muganza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Azerbaijan, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga. Uretse gusangira abakuru b’ibihugu byombi bashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan, ndetse bemeranya ko ubufatanye bukwiriye kurushaho gushimangirwa mu nzego zirimo ubukungu, ubucuruzi, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibindi. Perezida Paul Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan, ku wa 19 Nzeri 2025. Uruzinduko rwe rwasize Guverinoma y’u Rwanda n’iya Azerbaijan zigiranye amasezerano atanu y’ubufatanye mu buhinzi, uburezi, serivisi z’itumanaho ryifashishwa mu…
Igor Mabano n’umugore bibarutse tariki 19 Nzeri 2025, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko we n’umugore we bibarutse umwana w’umukobwa, waje akurikira umuhungu wavutse mu 2022. Yanditse ati “Mukundwa wanjye, mu kanya nk’ako guhumbya gusa wahinduye inzozi zacu zose impamo. Warabikoze. Wazanye umukobwa wacu mwiza mu Isi. Ni amahirwe akomeye kuba agufite nk’umubyeyi we. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo nyakuri, byiza kandi bitavugwa. Icyubahiro cyose kibe icy’Imana.” Igor Mabano n’umugore barushinze mu 2021. Ni mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabaye tariki 5 Nzeri 2021, ahitwa Rebero Heaven Garden akaba ari ho basezeraniye…
Ni mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Confederation Cup, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025 Moya z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium. Umutoza wa Gikundiro, Afhamia Lotfi utari ufite abakinnyi ngenderwaho barimo Bayisenge Emery na Bigirimana Abedi, yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi barimo: Pavel Ndzila Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel, Ndayishimiye Richard, Habimana Yves, Asman Ndikumana, Adama Bagayogo, Niyonzima Olivier Seifu, Rushema Chriss,Tambwe Gloire na Nshimiyimana Fabrice. Kigali Pelé Stadium yari yuzuye abakunzi ba Rayon Sports, bari bafite icyizere ko ikipe bihebeye ibona impamba izayijyana i Dar es Salaam mu mpera z’icyumweru gitaha. Miguel Gamondi…
Mu bazitabira iri rushanwa hazagaragaramo ibihangange mu gusiganwa ku magare baturutse impande zose z’isi nk’Umunyasloveniya; Tadej Pogačar, wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2024, ubwo ryaberaga i Zurich mu Busuwisi. Hari kandi Umwongereza Tom Pidcock uzwiho ubuhanga mu kuzamuka kimwe n’Umunya Eritereya Biniam Girmay; Umufaransakazi Pauline Ferrand-Prévot uherutse kwegukana Tour de France 2025, Umuholandi Demi Vollering nawe ugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuzamuka n’abandi batandukanye. Ni mu gihe biteganyijwe ko iyi Shampiyona y’isi mu magare izitabirwa n’ibihugu birenga 100 byo hirya no hino ku Isi, bizaba bihagarariwe n’abakinnyi barenga 900 bamaze kugera mu gihugu kandi bakaba bakomeje imyitozo yo kwitegura…
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Azerbaijan rubaye mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe bigirana umubano ugaragazwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubukungu, ikoranabuhanga, n’ubucuruzi. Uyu mubano ukomeje kwiyongera ndetse ukanashimangirwa n’ubusabane hagati y’abayobozi bakuru. Uretse uru ruzinduko ku rwibutso, Perezida Kagame azitabira ibiganiro n’abayobozi bakuru b’iki gihugu, bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Azerbaijan mu byerekeye iterambere rirambye, kongera ubuhahirane, no gusangira ubunararibonye mu nzego zinyuranye. Kuba Perezida Kagame yunamiye intwari z’iki gihugu, ni igikorwa gifite ubusobanuro bukomeye mu kubaka urwego rwo kubahana, kwibuka amateka no kwerekana ko ubufatanye hagati y’ibihugu bushingira ku mateka, indangagaciro n’ubutwari. Uruzinduko rwe rukaba…
Umuraperi Kanye West (Ye) yatangaje ko agiye kongera gutaramira ku mugabane wa Afurika muri Afurika y’Epfo, akaba ari inshuro ya kabiri azaba ataramiye muri iki gihugu.Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Kanye West yatangaje ko azataramira muri iki gihugu tariki 13 Ukuboza 2025 mu mujyi wa Johannesburg.Kanye West yaherukaga gutaramira muri iki gihugu tariki 14 Nyakanga 2006, mu gitaramo cyabereye i Bellville Velodrome muri Cape Town.Ikindi gihugu cyo muri Afurika yataramiyemo ni Morocco mu gitaramo yahakoreye mu 2011, mu iserukiramuco ryiswe ‘Mawazine Festival’.Mu Ugushyingo 2024, uyu muraperi yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi harimo n’ibyo…
Biciye mu bufatanye bw’Ikigo, ePoBox Rwanda gitanga serivisi zijyanye n’Ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa kuri telefoni igendanwa n’Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, umukinnyi uzajya yitwara neza agahiga abandi ku mwaka, azajya ahembwa ibihembo birimo imodoka. Ibi byatangajwe nyuma y’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’ubwa ePoBox Rwanda, mu muhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025. Mu byatangajwe, harimo ibihembo bizajya bihabwa umukinnyi w’umwaka. Uyu azajya ahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15. Abandi bazajya bahembwa biciye muri ubu bufatanye, ni umufana w’umukino uzajya ahabwa ibihumbi 25 Frw…
Ni amabwizwa yashyizwe hanze byunze mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri uyu wa 19 Nzeri 2025. Aya mambirizwa yashyizweho mu rwego rwo gushyigikira iri rushnwa ry’amagare rigiye kubera mu Rwanda. Itangazo RDB yasohoye rigira riti “Mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku bufatanye n’inzegozibifite mu nshingano, rwashyizeho ingamba z’agateganyozizagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 19 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Iri tangazo rigaragaza ko Utubari, resitora, utubyiniro, amaduka n’ibigo by’ubucuruzi binyuranye byashyiriweho amasaha mashya yo gukora aho bizajya bifunga saa kumi za mu gitondo…
