Author: Bvn Rwanda News

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe itsinda ry’abantu 12 barimo n;’umugore bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano birimo ubujura no kwangiza ibikorwaremezo nk’insinga z’amashanyarazi n’ibindi. Bafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira 27 Nzeri 2025, bari mu Kagari ka Bugarama, mu Murenge wa Kayenzi, ho mu Karere ka Kamonyi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bari babangamiye abaturage ariko bikaba bibi ku rushaho bangiza n’insinga z’amashanyari, ari na yo mpamvu batawe muri yombi ngo amategeko abibabaze. Aba “Abafashwe bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kayenzi, aho ubugenzacyaha bwatangiye…

Read More

Umuramyi Divine Nyinawumuntu, ukoresha izina ry’ubuhanzi Divine Muntu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Hozana”, yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yashyize ku mutima we mu bihe bitandukanye. Divine Muntu yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari impano yageneye abakunzi b’umuziki wa Gospel, abibutsa ko bakwiye gushima Imana kubera amashimwe akomeye buri wese yahawe. Yavuze ko aya mashimwe ye yayahuje n’ay’abandi, bikavamo indirimbo ifite ubutumwa bukomeye. Yongeyeho ko yifuje kwibutsa abantu kubabarira ababahemukiye, kuko na Dawidi mu buzima bwe yakunze kugaragara nk’umunyembabazi, ndetse amaze kwima ingoma yagiriye neza umuryango wa Sauli. “Hozana” yanditswe na Chris Ord afatanyije na Divine Muntu, amajwi ndetse na…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje iteka risubizaho igihano cy’urupfu mu murwa Mukuru, Washington DC, avuga ko ari kugira ngo hagabanywe ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri uyu mujyi. Byemejwe 25 Nzeri 2025, Trump avuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri uyu mujyi bimaze kwiyongera, hakwiye kujyaho uburyo bukakaye bwo kubugabanya. Iri teka risaba Minisitiri w’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pam Bondi, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ubutabera gushyira mu bikorwa iki gihano mu gihe hagaragaye ibimenyetso k’ukekwa. Trump ati “Wica umuntu, cyangwa wica umupolisi, cyangwa undi muyobozi, na we uhita ukatirwa urwo gupfa. Ndizera ko…

Read More

Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku munsi wejo ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, ubwo guhera saa Mbiri zuzuye kugeza saa Tanu n’Igice, hazaba hakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 (Men Junior) bazarushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na  Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.Guhera saa Sita kugeza saa Kumi n’Igice hazaba hatahiwe abahungu batarengeje imyaka 23, bo bazakina intera y’ibilometero 164,6.U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack. Mu bakinnyi 35 bashoboye gusoza 10 ba mbere ni Gery Celia ukomoka mu Bufaransa,Chiladonovia Viktoria ukomoka muri Slovakia,Blasi Paula ukomoka muri Espagne,Ciabocco Eleonora ukomoka…

Read More

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi mu gihe intambara ihuza igihugu cye n’u Burusiya izaba irangiye. Uyu mugabo yavuze ko kugundira ubutegetsi atari intego ye, ashimangira ko impamvu nta matora ya Perezida yabayeho muri icyo gihugu, ari uko cyari mu ntambara kandi bimwe mu bice byacyo biri mu maboko y’u Burusiya. Ati “Amatora ntabwo ari cyo cyihutirwa magingo aya, icyihutirwa ni ukurangiza intambara.” Amatora ya Perezida yari ateganyijwe muri Mata umwaka ushize, ariko yimuriwe igihe kitazwi kubera ko igihugu kiri kugendera ku mategeko adasanzwe kubera iyi ntambara. Uyu mugabo yavuze ko nta gahunda afite yo…

Read More

Ni igikorwa cy’amateka kizahuza imikino ya MMA (Mixed Martial Arts) n’ibirori by’imyidagaduro bikomeye bizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025. Iyi shampiyona ya PFL Africa yashyiriweho guteza imbere impano z’abakinnyi b’umwuga muri MMA ku mugabane w’Afurika no kubaha amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona ya kimwe cya kabiri cya PFL Africa (Professional Fighters League Africa Semifinals). Ndetse, ni ibirori byitezweho kuba iby’amateka mu mikino y’iteramakofe (MMA) ku mugabane w’Afurika, bikazahuza abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye. Iri rushanwa rizaba rigizwe n’imikino 11, harimo imikino 8 ya kimwe…

Read More

Ku wa kane, tariki ya 25 Nzeri, Urukiko rwibanze rwa Gasabo, rwumvise icyifuzo cy’ingwate cy’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Adolphe Kalisa, bakunze kwita Camarade. Akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano. Abashinjacyaha bavuga ko yanyereje amafaranga arenga milliyoni 21.000. Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, uru rubanza rukomoka mu rugendo rw’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) muri Nijeriya mu 2024, aho FERWAFA yari yatanze amadolari arenga miliyoni 43.000 kugira ngo yishyure amafaranga yakoreshejwe muri Ibom Hotel na Golf Resort mu mujyi wa Uyo. Kalisa amaze gusubira i Kigali, yatangaje ko amafaranga yose yakoreshejwe. Icyakora, abashinjacyaha bavuze ko Kalisa yerekeje igice cy’amafaranga…

Read More

Bonte & Bonnet, amazina yabo asanzwe ni Irasubiza Honorine Bonte w’imyaka 16 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ndetse na Irakoze Bonnet w’imyaka 13 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Batuye ku Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Papa w’aba bakobwa ni Sibomana Justin, naho nyina ni Niyomufasha Betty. Bavuka mu muryango w’abantu 6, abana 4 hamwe n’ababyeyi babo, bakaba basengera mu itorero rya ADEPR Kimisagara International, Paruwasi ya Muhima. Bonte na Bonnet ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel, bakaba bagaragaje ko ari abo guhangwa amaso. Tariki 22 Nzeri 2025 ni bwo…

Read More

Perezida Paul Kagame yamaganye igitekerezo cy’uko kwakira ibirori bikomeye ku isi, nka Shampiyona y’isi ya UCI ibera i Kigali, bigomba kuba amahirwe ya bake batoranijwe. Bwa mbere mu mateka, Afurika yakiriye amarushanwa ya mbere yo gusiganwa ku magare ku isi, ikurura abantu babarirwa mu magana batwara amakipe ndetse n’amakipe, kandi igera ku bantu bagera kuri miliyoni 330 babareba. Iminsi ine y’ibikorwa yamaze kurangira kuva ibirori byatangira ku cyumweru, tariki ya 21 Nzeri, hamwe n’amasiganwa yari ategerejwe cyane, harimo n’amasiganwa yo mu muhanda, ateganijwe iminsi itatu yanyuma. Ku wa gatatu, tariki ya 24 Nzeri, i Kigali, yavugiye muri Kongere ya UCI…

Read More

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, yavuze ko igiye gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukorana na guverinoma y’u Burundi, kugira ngo umusirikare wayo usanzwe ari umushoferi, Sgt Sadiki Emmanuel, watawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, afungurwe. Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara…

Read More