- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
Author: Bvn Rwanda News
Ndacyayisaba Ildephonse, umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Rugendabari yatawe muri yombi, ashinjwa kunyereza amafaranga ya Leta. BVN Yamenye ko uyu mukozi wari ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kibangu, nyuma akimurirwa mu Murenge wa Rugendabari ari naho yafatiwe, yandikwagaho za Sheki zitandukanye ahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikurwa w’Umurenge. Ayo mafaranga ngo yayabikuzaga muri Banki adafite ibisobanuro n’impapuro zibikwa mu biro by’Umucungamali (Pièces Comptables). Ayo manyanga yamenyekanye ubwo hakorwaga igenzura ry’abakozi b’Akarere ka Muhanga, babasha gutahura ko hari miliyoni zirenga 2 Frws zanditse mu mazina ya Ndacyayisaba Ildephonse bamusabye ibisobanuro arabibura. Amakuru avuga ko aho Gitifu w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valerie n’umucungamali…
Mukarishiri Damarisi w’imyaka 70 na Nyirangirimana Patricie bo mu Murtenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bafashwe bamaze kwanura imyenda mu rugo rw’umuturage witwa Muhutukazi Jeannine wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, bari binjiyemo bitwaje gusaba. Aganira na bvn, Muhutukazi yavuze ko yameshe imyenda arayanika, ajya mu isoko guha umukiliya we itomati kuko ari zo acuruza, agarutse asanga imyenda yari yanitse yose yibwe. Ati: “Nkihagera nabuze imyenda nari nsize nanitse maze kuyimesa, nibuka ko hano hamaze iminsi haca abana, abakobwa bakuru n’abagore barimo abakecuru basabiriza, nkumva abo biba, nkurikije n’abagore bafatanwa imyenda, inkweto n’ibindi baba…
aporo y’uko ubuzima buhagaze muri Uganda, yagaragaje ko 78% by’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19, bakiri mu mashuri bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, ibikomeje guteza impungenge ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu ziri kwiyongera. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo iterambere ry’Abaturage, Aggrey Kiyingi Kabenge, yavuze ko iki kibazo cyafashe indi ntera mu bihe bya guma mu rugo yatewe na Covid-19. Aggrey Kiyingi Kabenge yavuze ko iki kibazo giteye inkeke ku buryo igihugu cyagira icyo gikora mu maguru mashya. Ati “Ntabwo dukwiriye kucyirengagiza. Ni ikibazo kiriho. Turi gukorana na Loni cyane cyane kuri gahunda zayo zijyanye no kwita ku ngimbi…
Musabyimana Vincent w’imyaka 54, wo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi, ubwo yajyaga kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Nyungwe mu cyanya gikomye, mugitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, yahaririwe n’isatura (ingurube y’ishyamba) imwangiza bikomeye ibice bimwe by’umubiri. Avugana na itangazamakuru ubwo yari amaze kugezwa ku bitaro bya Mugonero, Musabyimana uvuga ko afite umugore n’abana 10, yabonye ari we uri mu rugo gusa ajya kwahira ubwatsi bw’inka. Ati: “N’umugore yari yagiye gusenga, nsigaye mu rugo njyenyine njya kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Nyungwe kuko dusanzwe tubuhahira.” Yakomeje agira ati: “Nkinjira ntarageramo imbere aho nari…
Umunyamakuru David Mwesigwa wa Galaxy TV muri Uganda ari mu mazi abira nyuma y’aho mu cyumweru gishize agejeje kuri Perezida Yoweri Kaguta Museveni ikibazo cy’ibitaro bititaweho mu karere ka Mukono na Kayunga. Tariki ya 23 Nzeri 2025, Perezida Museveni yahaye abanyamakuru umwanya wo kumubaza ibibazo nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho nk’umukandida uzahagararira ishyaka NRM mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mwesigwa yabwiye Perezida Museveni ko ibikorwaremezo by’ibitaro bikuru bya Mukono, ibya Kayunga n’ikigo nderabuzima cya Namuganga bishaje, nta bikoresho by’ubuvuzi bihagije bifite kandi ko n’abakozi babyo ari bake. Uyu munyamakuru yamenyesheje Perezida Museveni ko kuri ibi bitaro, usanga…
Perezida Paul Kagame yambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu, nk’uwahize abandi bagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yaberaga mu Mujyi wa Kigali. Kuri icyi Cyumweru mu Rwanda hasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare yari imaze icyumweru ikinirwa mu Mujyi wa Kigali. Byari ibicika aho byari byiswe ‘final’ kuko hahanganaga abagabo bakuru mu muhanda ikitwa ‘Elite Men Road Race’. Ni isiganwa ryatwawe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar w’imyaka 27 y’amavuko nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20, ku ntera y’ibilometero 267.5. Yasize Umubiligi Remco Evenepoel wabaye uwa kabiri, umunota umwe n’amasegonda 28. Ku mwanya wa gatatu haza Umunya- Ireland Ben…
Umutangabuhamya wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko rwa Gacaca rwa Mukura na Tumba muri Butare, yemeje ko yayikoranye na Dr. Munyemana Sosthène anamushinja gushaka abinjizwa mu Nterahamwe. Uyu mutangabuhamya yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko mu rubanza Dr. Munyemana yajuririyemo igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa. Yavuze ko Dr. Munyemana yagize uruhare rukomeye mu bitero bitandukanye birimo ibyabereye muri Butare kandi ko yanashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi. Ati “Sosthène Munyemana ni we wayoboraga inama yakoranaga na bagenzi be, inama zaje kuvamo ibikorwa bya Jenoside. Munyemana yagize uruhare mu bitero bitandukanye, birimo n’ibyabereye mu mujyi wa…
AMAFOTO Yaranze umunsi wa nyuma wa shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 isize amateka i Rwanda yo kuba igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika kiyakiriye. Kuri iki Cyumweru Abagabo nibo barimo barasiganwa mu muhanda (Men Elite Road Race) ku ntera y’Ibilometero 267.5.
Ibi ni ibyagaragajwe muri raporo iherutse gusohoka y’Ikigo ubushakashatsi ku ndwara zitandukanye cya ’Robert Koch institute’. Iyi raporo igaragaza ko mu 2024 habonetse abantu 9.519 banduye mburugu, ni mu gihe mu 2001 hari hagaragaye abantu 1.697, ibigaragaza ko ibyago byo kwandura iyi ndwara byiyongereyeho 460% mu myaka irenga 20 ishize. Iyi ndwara yakomeje kwiyongera mu 2004 kuko hagaragaye abayanduye 3.364 cyane cyane mu bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abagabo baryamana n’abakobwa bahoze ari abagabo nyuma bakaza kwihinduza ibitsina. Raporo igaragaza ko abanduye mburugu bazamutseho 3,9% kuva mu 2023 bakaba bari mu kigero cy’imyaka 41, aho higanjemo abaryamana n’abo bahuje ibitsina,…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ashima uruhare rwayo mu gutuma u Rwanda rwandika amateka. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo Perezida Kagame yifatanyije n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center. Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza. Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze…
