- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yavuze ko u Rwanda rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi, mu gihe FDLR igifite ukwishyira ikizana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko hari ikosa rimwe u Rwanda rwakoze rutazongera gusubira ukundi. Ni ingingo yagarutseho ku wa 30 Nzeri 2025, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro byagarutse ku butumwa bw’Ingabo za Loni muri RDC, Monusco. Amb. Martin Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro bya Doha ndetse n’amasezerano ya Washington, ariko yibutsa ko byombi kugira ngo bitange umusaruro bisaba ubushake bwa politike ku mpande zose. Ati “Aya…
Perezida Joseph Kabila wahaye ubutegetsi Perezida Antoine Felix Tshisekedi (Archives) Urukiko Rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila wabaye Perezida w’icyo gihugu, rumuhanisha igihano cy’urupfu kitagomba kugabanywa. Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye gusoma urubanza ruregwamo Joseph Kabila uburanishwa adahari. Urukiko rwamuhanishije igihano cy’urupfu, runategeka ko agomba guhafatwa ako kanya. Yahamijwe ibyaha birimo gufata ku ngufu, gushyigikira imitwe igamije kurwanya ubutegetsi, ubugambanyi, kugambirira guhirika ubutegetsi no gushishikariza ibikorwa bigamije intambara. Urukiko rwa gisirikare rwavuze ko amakuru yagaragaye yerekana ko Joseph Kabila yagiranye…
Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu za Uganda (UPDF) bahuriye mu nama yiga ku mutekano ibaye ku nshuro ya Gatandatu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi. Iyi nama izwi nka Proximity Commanders iri kubera mu Mujyi wa Kabale muri Uganda nyuma y’uko iheruka guhuza izo nzego zombi yabereye mu Karere ka Nyagatare muri Kamena 2025. Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ya kabiri mu Ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yahaye ikaze abahagarariye ingabo z’u Rwanda anashimangira akamaro ku bufatanye hagati ya RDF na UPDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Yavuze ko…
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gifatanyije na Polisi y’iguhugu, cyerekanye ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro k’asaga miliyoni 18 Frw byafatiwe mu karere ka Rusizi. Ibyo bicuruzwa byerekanwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025, kuri gasutamo ya RRA mu Cyanya cy’Inganda i Masoro giherereye mu mujyi wa kigali. Bikaba byarafashwe ku wa 28 Nzeri 2025, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abaturage. RRA yasobanuye ko ibyo bicuruzwa bigizwe n’ibitenge 1200, byari bipakiwe mu ikamyo hakoreshejwe amayeri yo kurenzaho sima. Abari batwaye izo magendu baratorotse bariruka, aho bakomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko. Si ibyo gusa, kuko RRA yerekanye n’ibindi…
Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe kuri Hoteli yapfuye nyuma y’umunsi umwe aburiwe irengero. Ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025. Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko umurambo wa Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wasanzwe kuri Hoteli Hyatt i Paris, nyuma yo guhanuka avuye mu igorofa rya 22. Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zivuga ko uyu mugabo w’imyaka 58, umugore we yari yavuze ko yamubuze kuva mu mugoroba wo ku wa Mbere, akavuga ko yari yakiriye ubutumwa bumuteye impungenge nijoro. Nyuma hoherejwe imbwa zisaka kumushaka mu ishyamba rya Bois de Boulogne, aho byagaragaraga…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yise ‘abasazi’ ibihugu by’i Burayi bisanzwe ari inshuti z’akadasohoka zayo kubera kwemera ubwigenge bwa Palestine. Ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza, Canada na Australia mu cyumweru gishize byashyigikiye ukwigenga kwa Palestine Trump yagaragaje ko ibihugu byemeye ko Palestine yemerwa nk’igihugu, byiganjemo abasanzwe ari inshuti zikomeye za Amerika ariko ko bafashe icyemezo yise icy’ubusazi kubera kurambirwa intambara. Yagize ati “Ibihugu byinshi byemeje mu buryo bw’ubusazi ukwigenga kwa Palestine. Bimwe ni ibihugu by’inshuti by’Abanyaburayi, inshuti, abantu beza. Ariko ntekereza ko bari gukora biriya kubera barambiwe ibyo bamazemo imyaka myinshi.” Ku wa…
Urukiko Rukuru rwahanishije Karasira Uzaramba Aimable, wamamaye nka Professor Nigger, igifungo cy’imyaka Itanu na ho imitungo ye yose yafatiriwe ikarekurwa. Ni isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi. Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu. Ikiganiro kigufi Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi yahaye Imvaho Nshya, yahamije ko Karasira Aimable yakatiwe n’urukiko ariko ko ibikubiye mu myanzuro y’urubanza atarabibona. Karasira amaze imyaka ine afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere. Ni…
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwibasira aka gace, aho abajura bibasira amatungo yabo ndetse bakajyana no gupfumura inzu, bigatuma bumva umutekano wabo utameze neza. Basaba inzego zishinzwe umutekano gukurikirana iki kibazo kimaze amezi atandatu gikura umutuzo mu baturage. Abo baturage bavuga ko ubujura bwatangiye buhoro buhoro, ariko bukagenda bugera ku rwego rwo hejuru, ku buryo amatungo yibwa agahita ajyanywa mu gihugu cya Uganda agurishwa ku buryo bworoshye, ayandi akabagirwa mu ngo. Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Karangara, ahazwi nka Santere ya Rwibikonde, yagize ati: “Hano dufite ikibazo…
Mu bihe biri imbere mu Rwanda hazaba haboneka amazi meza yayunguruwe hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’amavomo akoresha sisitemu itanga amazi ari uko umuntu yishyuye na yo ikoresha ingugu z’imirasire y’izuba. Uwo mushinga ni ikoranabuhanga ryakozwe n’Ikigo INNOCEP Inc. cyo muri Koreya y’Epfo, rikazaba rizazanwa mu Rwanda na rwiyemezamirimo Johnson Penn ukomoka muri Cameroon. Mu cyiciro cya mbere, biteganywa ko hazubakwa ikoranabuhanga riyungurura amazi n’asaga 150 mu turere turindwi, bikazafasha abaturage basaga 210.000 kwegerezwa amazi meza yo kunywa. Johnson Penn ni umwe mu banyeshuri bize ikoranabuhanga rigezweho muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Nanyang muri Korea y’Epfo, akaba yarashinze ikigo EcoLinks.…
Mbere y’uko abasiganwa bava ku murongo, hari icyari kimaze kuba nk’ikizwi: niba hari umuntu washoboraga guhindura isiganwa rikarangira rihindutse amateka, uwo ntiyari undi uretse Pogačar. Ntibyatinze kwigaragaza. Yasize abandi akoresheje igitero cy’amakilometero arenga 100, maze agera ku murongo w’intsinzi ari wenyine, arusha abandi iminota irenga imwe. Kigali yabaye ikibuga cyemeje ko uyu Munyaslovenia ari umunyabigwi w’ibihe byose. Inkuru itangira i Ljubljana Tadej Pogačar yavutse ku wa 21 Nzeri 1998 i Ljubljana, umurwa mukuru wa Sloveniya, akurira i Klanec hafi ya Komenda. Ni umwana wa gatatu mu bana bane b’umuryango wicisha bugufi. Nyina, Marjeta, ni umwarimu w’igifaransa, naho se, Mirko,…
