Author: Bvn Rwanda News

Umukobwa muto witwa Aryatara Shakya, ufite imyaka ibiri n’amezi umunani, ni we uherutse gutoranywa nk’ikigirwamana muri Nepal aho ubu abaturage barenga miliyoni 30 ariwe basenga. Uyu mwana ubu ni we Kumari, Ikigirwamana cy’Isugi, asimbuye Trishna Shakya wari warabaye muri uyu mwanya guhera mu 2017. Iyi mana mu idini ryemera Buddha muri Nepal ihora ari umukobwa muto cyane utaragera mu kigero cyo gukura, ukomoka mu bwoko bwa Shakya (we n’izina baritiranwa ) mu muryango wa Newar ukomoka mu kibaya cya Kathmandu. Yubahwa cyane n’Abahindu n’Aba-Buddha muri iki gihugu gifite abaturage benshi b’Abahindu. Uburenganzira bwe bwo kuba “Kumari” burangira igihe agaragaje…

Read More

Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, Leta y’u Rwanda irateganya gutangiza  ibizamini bishya byo kumenya uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana ukiri mu nda.  Ni  gahunda igiye gutangizwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya ihohotera rishingishiye ku gitsina no kwihutisha ubutabera ku bahohotewe. Ibyo bizamini bizajya bikorwa kuva inda imaze kugira ibyumweru bitandatu kugeza ku byumweru umunani, kandi hatabayeho kubagwa cyangwa ibindi bikorwa byashyira ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi mu kaga. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute -RFI) buvuga ko bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka Next Generation Sequencing (NGS) aho hazafatwa amaraso y’umubyeyi utwite n’amatembabuzi y’ukekwaho kuba…

Read More

Umusore na nyina umubyara bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza, nyuma yo gusanganwa udupfunyika 2.520 mu nzu batuyemo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.  Uwo mubyeyi n’umuhungu we bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi babo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025. Abo bakekwaho kuba mu bakwirakwiza urumogi hirya no hino mu gihugu bafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge. Umwe mu baturanyi yagize ati: “Aba bantu, umwana na nyina, ni bo birirwa bicaye nasinze, rimwe na rimwe nyina w’uyu mwana…

Read More

Aline Gahongayire uri mu myiteguro y’igitaramo azakorera i Kampala, yemeje Bruno K nk’umujyanama we mushya uri no kumufasha mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we muri Uganda. Kuva ku wa 3 Nzeri 2025, Gahongayire yatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki we mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, aho ari gufashwa na Bruno K. Bruno K (Bruno Kiggundu) ni umuhanzi wo muri Uganda. Azwi ku ndirimbo nka “Faridah,” “Omuwala,” n’izindi. Yamenyekanye cyane nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya Airtel Trace Music Stars. Mu kiganiro  yagize ati “Ndi i Kampala aho nagiye kumenyekanisha umuziki wanjye kuko ndateganya kuhakorera ibitaramo. Ni ibikorwa…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimiye uruhare rw’impande zombi mu biganiro by’ubufatanye mu bukungu, ariko asobanura impamvu amasezerano atasinywe ku munota wa nyuma. Aya masezerano azwi ku izina rya Regional Economic Integration Framework (REIF) ni igice cy’umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugarura umubano mwiza no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na RDC. Biteganywaga ko yasinywa muri iki cyumweru. Mu itangazo rya vuba ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, hagaragajwe ko ibihugu byombi byari byamaze kwiyemeza gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiyoboro y’ibikorwaremezo, ingufu, iterambere ry’inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima rusange,…

Read More

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino Nyafurika y’Abakozi, ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatsinze abanya-Bénin ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nzeri 2025, ni bwo RBC yatsinze ibitego 3-0 abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri Bénin mu mukino wa gicuti wari ugamije gukomeza gushimangira umubano mwiza w’Ibihugu byombi. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri Bénin (AS-MEF), Mpamo Thierry Tigos wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) n’abandi. Undi Muyobozi wagaragaye muri uyu mukino, ni Cyubahiro Beatus usanzwe ashinzwe…

Read More

Ikigo gitanga serivise zo gucunga umutekano kinyamwuga mu buryo bwigenga “Privé”, Excellent Investment Company Ltd cyashyize ku isoko abasekirite 77 bahuguriwe imirimo yo gucunga umutekano kinyamwuga, bakaba basabwe kubaha inzego mu kazi bagiyemo. Amahugurwa yabo amaze amezi arenga atatu atangirwa mu mashuri y’icyo kigo aherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo. GATSINZI Ntage Geoffrey, Umuyobozi Mukuru wa Excellent Investment Company Ltd yashimiye inkunga Polisi y’Igihugu idahwema gutera abakora igikorwa cyo gucunga umutekano babikora nk’abantu bikorera ku giti cyabo. Yashimiye abanyeshuri n’abayobozi b’ishuri uko bitwaye mu gihe amasomo yamaze cyarenze ku mezi atatu asanzwe amara. Ati “Nasaba abanyeshuri kugira ngo…

Read More

U Rwanda rwatangaje gahunda nshya yo gutanga irangamuntu ya digitale, igamije gutuma itangwa rya serivisi riba ryihuse, ritekanye kandi riboneye buri wese. Iyi sisitemu nshya izahuza abaturage, impunzi n’abanyamahanga batuye mu gihugu bose, buri wese ahabwe umwirondoro umwe w’igihe cyose, ukoreshwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Irangamuntu izaboneka mu buryo bubiri — ikarita isanzwe n’irangamuntu ikoreshwa kuri telefoni — kugira ngo n’abatagira smartphone babashe kuyikoresha. IBIRANGA IRANGAMUNTU NSHYA Nomero imwe ihoraho kuri buri muntu. Umutekano ukomeye ukoreshwa ibikumwe n’isura. Kugenga amakuru yawe: umuntu azahitamo ayo asangiza abandi. Serivisi zihuse kandi zitagombera impapuro. GAHUNDA YO GUSHYIRA MU BIKORWA Kanama 2025: Gutangiza…

Read More

Umunyarwenya Osmarito OG uri mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho atuma benshi bamwengura, ari mu byishimo nyuma yo kugura imodoka ye ya mbere. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asanzwe anazwiho cyane kubera amashusho asekeje anyuzaho, Osmarito OG, yasangije abantu amafoto agaragaza imodoka aguze bwa mbere. Ubutumwa buherekeje aya mafoto, Osmarito yaboneyeho kwishimira, aho yagize ati “Congratulations to me. The first Key [cyangwa se ngo ishimwe kuri njye, imodoka yanjye ya mbere].” Ni imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 iri mu zigezweho mu Rwanda, dore ko benshi bazikundira imiterere yazo yaba imbere n’inyuma, ndetse no kuba zidakoresha Lisansi nyinshi, kuko ziri…

Read More

Ku bagowe no kuvuga izina rirerire ry’iri rushanwa nka Abimpaye Gentille, kuryita ‘UCI’ byari bihagije, ubundi bakomeza kuryoherwa n’uyu mukino wari wahindutse ibirori mu mihanda ikeye y’i Kigali. Tariki ya 27 Nzeri, habaye isiganwa ry’abakobwa batarengeje imyaka 19 y’amavuko n’iry’abagore babigize umwuga. Uwo munsi Abimpaye wari ukuriwe yari yagiye kurikurikiranira aho ryasorezwaga ku Kimihurura, kuri Kigali Convention Centre. Byageze mu masaa saba y’amanywa, igise gifata Abimpaye, yohererezwa Imbangukiragutabara bwangu, imujyana mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga. Abimpaye yagize ati “Nta mituweli nari mfite, nta kintu na kimwe nari mfite ariko baranyakiriye, ntacyo bitayeho, baramfasha. Ndabashima cyane pe! Barambyaje,…

Read More