
Kuva ku wa 3 Nzeri 2025, Gahongayire yatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki we mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, aho ari gufashwa na Bruno K.

Bruno K (Bruno Kiggundu) ni umuhanzi wo muri Uganda. Azwi ku ndirimbo nka “Faridah,” “Omuwala,” n’izindi. Yamenyekanye cyane nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya Airtel Trace Music Stars.
Mu kiganiro yagize ati “Ndi i Kampala aho nagiye kumenyekanisha umuziki wanjye kuko ndateganya kuhakorera ibitaramo. Ni ibikorwa ndi gufashwamo na Bruno K uyu akaba ari umujyanama wanjye mu bya muzika by’umwihariko hano muri Uganda.”
Ntabwo amatariki y’iki gitaramo aratangazwa.
Gahongayire ari gutegura iki gitaramo nyuma y’ibindi bibiri aherutse gukorera i Burayi harimo icyo yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa


