Author: Bvn Rwanda News

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin, buteganyijwe kuba ku wa 10 Mutarama 2026. Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, amaze kugaragaza impano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko mu buryo bwo gukoresha injyana ya gakondo mu kuramya Imana, ibintu bitari bisanzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, Divine yavuze ko atazuyaje ku gufata umwanzuro wo gushyingirwa akiri muto kuko afitiye umukunzi we icyizere gikomeye, anemeza ko urukundo ari isezerano rifite agaciro gakomeye mu buzima. Ati: “Nta myaka runaka yagenwe ngo…

Read More

Ni mu mukino wo ku munsi wa 9 wo mu itsinda A mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico,Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ethiopia yakiririye kuri Stade Amahoro bitewe  n’uko yo nta stade yemewe na FIFA ifite. Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu ya Ethiopia ariyo yiharira umupira ndetse akaba ari nako isatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Bereket Wolde nubwo uburyo yabonaga atabubyazaga umusaruro. Guinea  Bissau nayo yanyuzagamo ikgaera imbere y’izamu ariko ukabona ko amakipe yombi arimo aragorwa no kutamenyera ikibuga. Ku munota wa 27 Ethiopia yaje gufungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ramkel James akoresheje…

Read More

U Rwanda ruri kwitegura ibyo abayobozi bita “imperuka y’umwaka izaba ihuze cyane”, mu gihe igihugu cyitegura kwakira inama n’ibirori bikomeye by’imyidagaduro n’ubucuruzi bizabera mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2025. Ibi bikorwa biteganyijwe bizahuriza hamwe abayobozi bakomeye ku isi, abahanga mu guhanga udushya ndetse n’abashaka impinduka, bose bazasanganira i Kigali, umujyi umaze kwakira inama zikomeye zirimo UCI Road World Championships, Inteko Rusange ya UCI, PMI Global Summit Series Africa, ndetse n’Inama Mpuzamahanga y’Ishyirahamwe ryiga ku ndwara ya SIDA (IAS Conference on HIV Science). Bikubiyemo ibyiciro bitandukanye kuva mu ikoranabuhanga n’ubuzima kugeza ku iterambere rirambye n’ingufu, dore urutonde rw’ibikorwa bikomeye bigiye…

Read More

Uwegukana intsinzi muri iki kiganiro ahabwa amafaranga arenga miliyoni 20 z’Amafaranga ya CFA (Miliyoni 50 Frw). France Mpundu yinjiye mu nzu ikinirwamo iki kiganiro mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2025, aho yahuye n’abandi 16 bahatanye baturutse mu bihugu 14 bikoresha Igifaransa. Uyu mukobwa ubarizwa muri ‘Huha Records’ ya Juno Kizigenza, yavuye i Kigali mbere ya tariki 5 Ukwakira 2025, kugirango yitegura ikorwa ry’iki kiganiro. Umwaka ushize umwanya wa mbere muri iki kiganiro wegukanwe na Awa Sanoko wo muri Côte d’Ivoire. Iki kiganiro gikorwa na sosiyete ya Banijay Entertainment S.A, izwi ku bikorwa bikomeye birimo n’ikiganiro Big Brother, aho uburyo…

Read More

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko mu mezi atanu ashize, aka karere kabonye igishushanyo mbonera, kamaze kwakira abashoramari barenga 10 bashaka kubaka hoteli. Yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri barenga 80 barangije amasomo ya serivisi za hoteli atangwa n’Ikigo Sangira Talent Pool cyigisha ku buntu abarangije amashuri yisumbuye bakeneye ubumenyi kuri serivisi za hoteli. Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amahirwe atarabyazwa umusaruro mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo. Gafite umubare muto w’amahoteli nyamara gafite umwihariko wo kuba mu mirenge 15 gafite, 10 ikora ku Kiyaga cya Kivu mu gihe indi itanu ikora kuri Pariki y’Igihugu ya…

Read More

Ishimwe Blaise w’imyaka ibiri n’igice, yaguye mu mugende wuzuye amazi yo mu kibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Rukondo, Umurenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, ararohama ahita ahasiga ubuzima. Bivugwa ko uwo mwana yarohamye arimo gukina umupira n’abandi bana hafi y’uwo muferege ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025. Ubusanzwe muri iki kibaya, mu gihe cy’imvura hakorwamo imigende y’amazi, igera aho yuzura ikaba yhinduka icyago ku bantu bato n’abakuru bayegera. Sekuru wa Ishimwe, avuga ko uwo mwana yari yabasize mu rugo ajya gukina agiye ku irembo aramubura, akomeza gushakisha kugeza bamenye ko yarohamye. Yagize ati: “Narasohotse gato…

Read More

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yavuze ko kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora yegeka ibibazo byayo ku Rwanda ikirengagiza umuzi nyawo w’ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu, bidashobora gutuma haboneka umuti urambye wo kubikemura. Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, mu nama ya 60 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku burenganzira bwa muntu, ubwo hagarukwaga ku mbanzirizamushinga y’umwanzuro No. A/HRC/60/L32.Rev1 ku bibazo by’umutekano muke ubangamiye uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa RDC. Ambasaderi Bakuramutsa yagize ati “Ubusazi ni uguhora ukora ikintu kimwe ugisubiramo ugategereza…

Read More

Ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangiye gutekereza uko yakwagura stade yayo ‘Emirates Stadium’ ikongererwa umubare w’abafana yakira bakarenga ibihumbi 60. Amakuru avuga ko ibi biganiro biri mu ntangiriro, ndetse mu gihe umwanzuro wafatwa yazajya yakirira imikino yayo kuri Stade y’Igihugu ‘Wembley’ mu gihe ibikorwa byo kuvugurura bizaba biri gukorwa. Ntabwo ari ubwa mbere yaba ikiniye kuri iyi stade kuko yahakiriye imikino ya UEFA Champions League imyaka ibiri hagati ya 1998-99 na 1999-2000. Tottenham nayo yakiriye imikino ya UEFA Champions League i Wembley mu mwaka wa 2016-17, mbere yo kuhakinira imyaka ibiri hagati ya 2017 na 2019 ubwo…

Read More

Mu gihe habura amezi arenga abiri ngo Noheli ibe, Umujyi wa Kigali wasabye abifuza kuzashyira imitako hirya no hino mu bice byawo gutangira kwitegura. Ubusanzwe mu mpera z’umwaka mu Mujyi wa Kigali haba harimbishijwe imitako y’amoko atandukanye nk’ikimenyetso cyo kwishimira Noheli n’Umwaka Mushya. Harabura iminsi 79 ngo Noheli ibe ariko Umjyi wa Kigali wasabye ibigo n’abantu ku giti cyabo bifuza kugira uruhare mu kuwutaka mu mpera z’umwaka kubisaba. Ayo masosiyete n’abantu ku giti cyabo basabwe kwerekana ahantu bifuza kuzataka, nko mu masangano y’imihanda, ku mapoto y’amatara yo ku mihanda, ku nkuta z’inkengero z’imihanda, mu busitani rusange, n’ahandi batekereza. Gutaka…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo. Akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugirango atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé. Uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Ni mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku ya 31 Ukwakira. RIB yibukije abaturarwanda ko nta muntu ukwiriye kujya atanga indonke kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amateko. Yashimiye kandi abantu bamaze kumva neza ko serivisi yihuse kandi inoze ari uburenganzira bwabo. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite,…

Read More