
Mu gihe habura amezi arenga abiri ngo Noheli ibe, Umujyi wa Kigali wasabye abifuza kuzashyira imitako hirya no hino mu bice byawo gutangira kwitegura.

Ubusanzwe mu mpera z’umwaka mu Mujyi wa Kigali haba harimbishijwe imitako y’amoko atandukanye nk’ikimenyetso cyo kwishimira Noheli n’Umwaka Mushya.
Harabura iminsi 79 ngo Noheli ibe ariko Umjyi wa Kigali wasabye ibigo n’abantu ku giti cyabo bifuza kugira uruhare mu kuwutaka mu mpera z’umwaka kubisaba.
Ayo masosiyete n’abantu ku giti cyabo basabwe kwerekana ahantu bifuza kuzataka, nko mu masangano y’imihanda, ku mapoto y’amatara yo ku mihanda, ku nkuta z’inkengero z’imihanda, mu busitani rusange, n’ahandi batekereza.
Gutaka ibyemeranyijwe bizatangira gukorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2025 bikurweho ku itariki ya 15 Mutarama mu mwaka utaha wa 2026.


